Abantu barenga 1833 bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo binyuze mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero rya Zion Tample Ntarama. Iki giterane cyiswe "Mu buturo bw’Uwiteka" cyizihirijwemo isabukuru y’Imyaka 7 Zion Temple Celebration Center imaze ishinzwe.
Ibikorwa bitandukanye birimo ivugabutumwa ryakorewe ahantu hatandukanye, kuremera abatishoboye, imikino n’imyidagaduro ndetse na Semineri, ni bimwe mu byaranze iki giterane cyatangiye tariki ya 03 kugeza tariki ya 23 werurwe 2025.
Itorero rya Zion Tample Ntarama ryagejeje ubutumwa bwiza mu bigo by’amashuri atandukanye, hakozwe ivugabutumwa mu duce tuberamo ubucuruzi hanasurwa abarwayi bari kwa muganga banagenerwa ubufasha.
Abatishoboye batuye mu duce dutandukanye nabo Imana yarabasuye binyuze mu bikorwa by’ubugwaneza. Hakusanyijwe amabati agera ku 150 ashyikirizwa abakene, Daimoni wo gusenga ngo imvura ntizongere kugwa,no kuba hari uwarara yikoreye ibase kubera kuvirwa n’imvura biba amateka i Ntarama iwabo w’abataramyi.
Si ibi gusa kuko undi mudayimoni w’akasamutwe wo kurembera mu rugo bitewe no kubura ubushobozi bwo kwivuza yatewe ishoti aho imiryango igera kuri 350 yishyuriwe ubwishingizi mu kwivuza doreko abantu batandukanye bakusanyije amafaranga agera kuri 1,050,000 Frw.
Mu bahuriye n’insanganya muri iki giterane harimo muzimu wo kwambara nabi no kutaberwa. Abagiraneza bakusanywa imyambaro y’abakuru n’abatoya igenerwa abatishoboye.
I Ntarama kandi hari bamwe mu bantu b’Imana bari bakijijwe isari bagenerwa amafunguro arimo amavuta, umuceri, akawunga byashyikirijwe ababikeneye kurusha abandi. Hanatanzwe amasabune yo kwifashisha dore ko isuku ari isoko y’ubuzima.
Abakunzi ba ruhago nabo itorero rya Zion Tample Ntarama bashyizwe igorora babasha gukurikirana imikino yahuje amakipe atandukanye yitabiriye irushanwa ryiswe "Play for Jesus".
Play for Jesus ni irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje amakipe ane yarabumbiye mu matsinda abiri.
Ku ikubitiro, ikipe y’ababaji yatsinzwe na Onze Bulls igitego 1-0 mu gihe ikipe ya Zion Temple yatsinze True Promises kuri penalties 4-3 mu gihe iminota 20 bakinaga yari yarangiye banganya ubusa ku busa.
Umukino wa nyuma wahuje Onze Bulls na Zion temple aho waje kurangira Zion Temple itsinzwe igitego 1-0 bityo igikombe gitwarwa na Onze Bulls.
Byumvuhore Frederic umuyobozi w’ikinyamakuru cya Gospel Time ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa dore ko akinira ikipe ya True True Promises. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko yishimiye gukina iri rushanwa.
Abajijwe imbogamizi zatumye badatwara igikombe, yavuze ko gukina iminota 20 gusa byabagoye asaba ko ubutaha iminota yakongerwa bitewe n’uko abakinnyi b’ikipe akinira ya True Promise bazwiho kugira igihaha no kunyaruka. Kuba hari abakinnyi ba True Promise batabashije kuboneka, yavuze ko ari indi ntandaro yo kudatwara igikombe
Ibikorwa byose byavuzwe haruguru byatumye haboneka umusaruro w’abakizwa bituma abantu 1833 bakira inkuru y’agakiza bemera kwakira Kristo nk’umwani n’umukiza wabo.
Pastor Ndizeye umushumba wa ZTCC Ntarama yabwiye Paradise ko yashimishijwe bikomeye n’iki giterane. Yagize ati: "Nishimiye kuba iki giterane cyagenze neza hakaboneka umubare munini w’abantu bakira Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza wabo".
Abajijwe ku mpamvu bahisemo gutegura irushanwa ry’umupira w’amaguru, yagize ati: "Umupira ni kimwe mu bikorwa twateganyije muri uku kwezi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 dukora umurimo w’Imana i Ntarama".
Yongeyeho ko buri kipe yitabiriye irushanwa igomba guhembwa. Pastor Olivier ati: "Twateguye iri rushanwa hagamijwe ivugabutumwa umuntu ku muntu ku bafana bitabiriye iri rushanwa".
Pastor Olivier yasoje ashimira abantu bose bababaye hafi kugira ngo bagere ku ntego bihaye yo kumurikira Kristo iminyago no kugera ikirenge mu cy’umusamariya mwiza.
Twaganiriye n’umwe mu baturage bakiriye Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza ashimira byimazeyo iri torero ryunze ikirenge mu cya Kristo mu gufasha abababaye. Uyu mubyeyi wanze ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yavuze ko kuba yatoranyijwe mu bahabwa ubwisungane mu kwivuza byamuremyemo icyizere bityo yiyemeza kwiyegurira ingoma ya Kristo.
Yagize ati "Nishimiye kuba ngiye kujya nivuza mu buryo bworoshye ku bw’ibyo sinabura kujya njya gusenga".
Kuva mu cyumweru cya mbere cy’igiterane, bazengurutse ibigo by’amashuli n’ahandi hantu hahurira abantu benshi hakizwa abantu barenga 1833.
Umupira w’amaguru ni imwe mu ntwaro zifashishijwe mu gushaka intama zazimiye
Ibyishimo byari bisendereye ku maso y’abitabiriye iki giterane nk’isoni z’abakobwa bo hambere
Nyuma yo gutwara igikombe, ibyishimo byari byose
Byose byafatanyirijwe hamwe mu kuzanira Kristo Iminyago
Abayobozi mu nzego bitandukanye bari baje kwihera amaso aho abarimo abakozi b’Imana bagabura ibyayo bahana amasomo ya ruhago