Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 2 no ku wa 3 Kanama 2025, Korali Agape ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarutarama yakoze igitaramo cy’amateka cyari cyahariwe gufata amashusho y’indirimbo zayo mu buryo bwa Live Recording, no gukora umurimo w’ivugabutumwa, hagamijwe gushima Imana no kuyishakira abashya bakizwa.
Yesu ajya kujya mu ijuru yasize abwiye abigishwa be ko inshingano abasigiye ari iyo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ikagera ku mpera y’isi.
Ni muri ubwo buryo Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama nyuma yo kubona ko niba abigishwa 12 barakoze iby’ubutwari mu ivugabutumwa nta buryo korali y’abantu 106 mu gihe bahuza umugambi mu ivugabutumwa batakora iby’ubutwari mu kugeza kure inkuru nziza ya Yesu Kirisitu babinyujije mu bihangano byabo.
Iyi Korali yakoze igiterane cyamaze iminsi ibiri ni ukuvuga kuwa Gatandatu no ku Cyumweru aho ku munsi wacyo wa mbere bafashe amashusho y’indirimbo zabo bazikora mu buryo bujyanye n’igihe icyo bita Live Recoding.
Korali Agape yafashe amajwi n’amashusho y’indirimbo zayo nshya zizasohoka mu minsi iri imbere zifatwa na Zaburi Nshya Event imaze kubaka izina mu gukora indirimbo z’amakorali n’abahanzi muri ubu buryo bwa Live Recoding.
Korali Agape yaserutse mu myambaro myiza, mu majwi meza, mu muziki mwiza, mu rusengero ruteguye neza ndetse bari mu mwuka dore ko iyi Korali izwiho cyane kuba mu bihe by’amasengesho yari yasengeye iki gikorwa kugira ngo kigende neza kandi indirimbo bakora zizahindurire benshi ku gukiranuka.
Ku cyumweru nyuma cy’amateraniro asanzwe Korali Agape yakomeje iki giterane cy’ivugabutumwa aho bari banatumiye andi makorali kuza gufatikanya nabo muri ayo harimo Korali Kinyinya ya ADEPR Kinyinya, Korali Goshen ya ADEPR Kibagabaga zose zanyuze cyane imitima y’abakristo benshi bitabiriye iki giterane.
Iki giterane iminsi yacyo yombi yabwirijemo abakozi b’Imana barimo Pastor Cleophas Barore na Pastor Munezero bose bafashije abantu gusobanukirwa umumaro wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuwa Gatandatu Umwigisha w’ijambo ry’Imana yari Pasiteri Cleophas Barore akaba yarabaye muri Korali Agape ndetse yanayibereye umuyobozi.
Uyu mushumba yabwirije ijambo ry’Imana rifite imtego yo gusobanura umumaro w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho yavuze ko umumaro wazo wubakiye ku rwego rw’umwuka, urukundo, n’ubusabane hagati y’umuntu n’Imana.
Yagize ati: ”Kuramya no Guhimbaza Imana ni ukuyishyira hejuru kuko kuririmba ni uburyo bwo kugaragaza icyubahiro, ishimwe n’urukundo dufitiye Imana. Iyo turirimba, tuba tuyisingiza kubera uwo ari we no ku bw’ibyo yakoze (Zaburi 100:1-5, Zaburi 150).
Yakomeje avuga ko indirimbo zo kuramya zifasha umutima w’umuntu kwegera Imana, gutuza mu mwuka no kumva ukuhaba kwayo (Presence de Dieu) (Yakobo 4:8 “Mwegere Imana na yo izabegera” ) kandi kuramya ni ukwigisha no Gukomeza Abandi kuko Indirimbo zubaka abandi mu kwizera, zikabigisha ukuri kw’Imana no kubibutsa isezerano ryayo.
Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama ikataje mu ivugabutumwa ni bantu ki ? Yatangiye ryari?
Korali Agape ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR mu Rurembo rw’umujyi wa Kigali, muri Paruwasi ya Remera mu itorero rya ADEPR Nyarutarama ikaba yarabonye izuba guhera mu mwaka w’i 1992.
Alphonse Mudaheranwa umukirisitu wo kw’itorero rya ADEPR Nyarutarama akaba n’umudiyakoni yavuze ko yatangiranye na Korali Agape aho batangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1992 batangira ari Korali y’icyumba cyabaga i Nyabisindu hanyuma rimwe na rimwe bakajya kuririmba ku mudugudu wa Remera .
Uyu watangiranye na Korali yakomeje avuga ko bigeze mu mwaka w’i 1993 maze ubuyobozi bw’itorero bwasabye iyo Korali y’icyumba kuza gukora amavuna i Nyarutarama maze Korali nayo ihita yitirirwa umudugudu yitwa Korali Nyarutarama.
Alphonse Mudaheranwa yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabagizeho ingaruka kuko bamwe bishwe bazira akarengane, abandi barahunga, ariko nyuma yayo baza kwiyegeranya ari abantu 12 bagaruka i Nyarutarama gukomeza umurimo maze iyo Korali yagarutse niyo yaje kwitwa Agape kugeza magingo aya.
Korali Agape yubakiye ku nkingi y’amasengesho no kutarera bajeyi
Pastor Cleophas Barore wabaye muri Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama akanayibera umuyobozi yavuze ko iyi Korali impamvu irushaho kugenda itera imbere muri byose ari uko yubakiye ku nkingi yo gusenga Imana. Ati: ”Iyi Korali tukiyibamo twarasengaga cyane kandi n’ubu iyo nkurikira amakuru yayo bambwira ko ari ko bimeze".
Pastor Cleophas Barore yakomeje avuga ko ikindi Korali Agape izwiho ari uko abakuru bo muri yo bagiraga igitsure ku bakiri batoya ndetse no kwinjiramo byabaga ari ibintu bitoroshye kuko "twashakaga ko abaririmbyi basa n’ibyo baririmba mbere yo gukora irindi vugabutumwa imbuto zikabanza nazo zikabwiriza abantu".
Madame Uwingabire Console, umuyobozi wa Korali Agape muri iki gihe yavuze ko batigeze batezuka ku ntego yo gusenga Imana no kugira igitsure ku batoya bayiririmbamo nk’uko Pastor Cleophas Barore yabivuze.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Korali Agape yagutse cyane ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 106 b’ingeri zitandukanye kandi ikaba ikataje mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Ati: ”Ubu Korali Agape turi gukora indirimbo mu buryo bugezweho kugira ngo zizabashe guhindurira benshi ku gukiranuka ndetse turakomeje no gukora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu no gukora ibikorwa by’urukundo birimo gufashanya hagati yacu, gufasha abatishoboye n’ibindi uko Imana igenda idushoboza.
Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama ifite Youtube Chanel bashyiraho ibihangano byabo yitwa “Agape Choir ADEPR Nyarutarama” bakaba bahamagarira abakunzi b’umusaraba gukora Subscribe, Share,like na Comment kugira ngo batazajya bacikwa n’ibyiza bateguriye abakunzi babo.
Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama yakoze igitaramo cy’amateka