Mbonyi Edouard Nkomezi ni izina rishya mu ruhando rw’abahanzi ba Gospel ariko rifite intangiriro yizewe.
N’ubwo afite amazina asa n’ay’abandi bahanzi bamenyekanye cyane, nka Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi, Edouard avuga ko ibi atabifata nk’igitutu, ahubwo ko ari impamvu yo gukomeza kwiyubakira umwihariko nk’umuhanzi ufite intego yo kwamamaza Yesu ku rwego mpuzamahanga.
“Amaraso (ya Kristo Yesu)” – Indirimbo nshya, ubutumwa bukomeye
Indirimbo nshya ya Edouard Nkomezi igaruka ku butumwa bw’ingenzi ku Bakristo: Amaraso (ya Kristo). Avuga ko iyi ndirimbo ishimangira ko ari ayo maraso yamenetse rimwe, ku bw’abantu bose, akaba ari yo aturutira ibitambo byose byatambwe mbere mu isezerano rya kera. “Ni indirimbo yibutsa abantu ko Kristo ari we gitambo gihagije, kandi ko amaraso ye aduhagije iteka ryose,” ni ko abisobanura.
Kwitiranwa n’abafite amazina akomeye ntibimushyira ku gitutu
N’ubwo amazina ye ahura n’ayandi azwi cyane mu muziki wa Gospel, Mbonyi Edouard Nkomezi avuga ko nta mpamvu yo kwigunga cyangwa kwiyumva nabi. “Njyewe sinahisemo amazina yanjye, byarahuriranye. Ariko kuba asa n’ay’abandi bahanzi bamenyekanye, biranshimisha cyane. Bituma nshaka kuba njye ku buryo bwuzuye.”
Akomeza avuga ko hari abamwandikira bamwibeshyaho, bakeka ko ari Israel Mbonyi, ariko ngo arabihanganira, akabasobanurira uwo ari we “Hari abambaza niba ndi Israel.”
Igiswahili n’icyerekezo mpuzamahanga
Mbonyi Edouard Nkomezi nta bwo areba kure gusa, ahubwo afite gahunda ihamye yo kwagura umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo. Nyuma y’indirimbo ye nshya, avuga ko hari izindi nyinshi ziteguye, zirimo n’izanditse mu Giswahili. “Ndashaka ko ubutumwa bugera no kuri benshi badakoresha Ikinyarwanda, kuko ubwami bw’Imana bugomba kugera hose.”
Yasoje agira ati: “Ndifuza gukoresha impano yanjye mu buryo bwagutse, ku buryo twese dufatanya kuzamura ijwi ry’ubutumwa bwa Yesu, hatitawe ku mazina ahubwo harebwa umutima, ubutumwa, n’icyerekezo.”
Reba indirimbo Amaraso kuri YouTube:
Yitiranwa n’ibyamamare, ariko ntazabyigana, azakomeza kugira umwihariko we
Nakomerezeho iyo nzira niyo Nyayo