× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yisanze yitiranwa na Mbonyi na Nkomezi - Mbonyi Edouard Nkomezi afite icyerekezo mpuzamahanga

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Yisanze yitiranwa na Mbonyi na Nkomezi - Mbonyi Edouard Nkomezi afite icyerekezo mpuzamahanga

Mbonyi Edouard Nkomezi ni izina rishya mu ruhando rw’abahanzi ba Gospel ariko rifite intangiriro yizewe.

N’ubwo afite amazina asa n’ay’abandi bahanzi bamenyekanye cyane, nka Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi, Edouard avuga ko ibi atabifata nk’igitutu, ahubwo ko ari impamvu yo gukomeza kwiyubakira umwihariko nk’umuhanzi ufite intego yo kwamamaza Yesu ku rwego mpuzamahanga.

“Amaraso (ya Kristo Yesu)” – Indirimbo nshya, ubutumwa bukomeye

Indirimbo nshya ya Edouard Nkomezi igaruka ku butumwa bw’ingenzi ku Bakristo: Amaraso (ya Kristo). Avuga ko iyi ndirimbo ishimangira ko ari ayo maraso yamenetse rimwe, ku bw’abantu bose, akaba ari yo aturutira ibitambo byose byatambwe mbere mu isezerano rya kera. “Ni indirimbo yibutsa abantu ko Kristo ari we gitambo gihagije, kandi ko amaraso ye aduhagije iteka ryose,” ni ko abisobanura.

Kwitiranwa n’abafite amazina akomeye ntibimushyira ku gitutu

N’ubwo amazina ye ahura n’ayandi azwi cyane mu muziki wa Gospel, Mbonyi Edouard Nkomezi avuga ko nta mpamvu yo kwigunga cyangwa kwiyumva nabi. “Njyewe sinahisemo amazina yanjye, byarahuriranye. Ariko kuba asa n’ay’abandi bahanzi bamenyekanye, biranshimisha cyane. Bituma nshaka kuba njye ku buryo bwuzuye.”

Akomeza avuga ko hari abamwandikira bamwibeshyaho, bakeka ko ari Israel Mbonyi, ariko ngo arabihanganira, akabasobanurira uwo ari we “Hari abambaza niba ndi Israel.”

Igiswahili n’icyerekezo mpuzamahanga

Mbonyi Edouard Nkomezi nta bwo areba kure gusa, ahubwo afite gahunda ihamye yo kwagura umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo. Nyuma y’indirimbo ye nshya, avuga ko hari izindi nyinshi ziteguye, zirimo n’izanditse mu Giswahili. “Ndashaka ko ubutumwa bugera no kuri benshi badakoresha Ikinyarwanda, kuko ubwami bw’Imana bugomba kugera hose.”

Yasoje agira ati: “Ndifuza gukoresha impano yanjye mu buryo bwagutse, ku buryo twese dufatanya kuzamura ijwi ry’ubutumwa bwa Yesu, hatitawe ku mazina ahubwo harebwa umutima, ubutumwa, n’icyerekezo.”

Reba indirimbo Amaraso kuri YouTube:

Yitiranwa n’ibyamamare, ariko ntazabyigana, azakomeza kugira umwihariko we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nakomerezeho iyo nzira niyo Nyayo

Cyanditswe na: MR.Ke  »   Kuwa 23/04/2025 19:37