Patient Bizimana kuri ubu uri kubarizwa muri Amerika hamwe n’umuryango we, yagaragaje ibihe bidasanzwe yagiraye n’inshuti ze ziganjemo abanyamuziki bamaranye igihe kinini bakorana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’uyu wa Kabiri, Patient Bizimana agaragara ari kumwe n’ibyamamare mu muziki, cyane cyane abo muri Gospel. Muri abo harimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Boubou uyobora East Africa Promoters, Dominic Ashimwe, Guy Badibanga, Judo Kanobana, Phanny Wibabara, n’abandi.
Ni umugoroba w’umunezero wahuriyemo aba banyamuziki mu gusezera Patient Bizimana wari ugiye gutura muri Amerika. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko iki gikorwa cyabaye habura umunsi umwe ngo Patient Bizimana ajye muri Amerika. Tariki 26 Ukwakira 2022, ni bwo uyu muramyi yageze muri Amerika asanzeyo umugore we Gentille Bizimana n’imfura yabo baherutse kwibaruka.
Patient Bizimana yashyize kuri Instagram ye amashusho magufi ari kumwe n’aba bantu wavuze haruguru, munsi yayo arandika ati "My family in Christ". Ubishyize mu Kinyarwanda, yavuze ko yari ari kumwe n’umuryango we muri Yesu Kristo.
Aherutse kandi kugaragaza isengesho yasengewe na Apotre Masasu mu materaniro ya ERC Masoro mu kumusezera no kumwifuriza urugendo ruhire yari agiye gukora. Apore Masasu yifurije Patient n’umuryango gukomeza kuba abakozi b’Imana ntibahinduke ndetse abifuriza guhirwa cyane muri Amerika, igihugu batuyemo nk’umuryango.
Paradise.rw yabashije kumenya ko impamvu aya mashusho n’amafoto bitahise bishyirwa ku mbuga za Patient, ni uko uyu muramyi yari ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Bosco Nshuti cyabaye tariki 30 Ukwakira, bityo gutangaza ko agiye muri Amerika kandi igitaramo kitaraba, bikaba byari kugira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku gitaramo.
Bahuriye mu mugoroba wo gutaramana na Patient mbere yo kujya gutura muri Amerika