× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yigeze kwisabira Gupfa! Fortran Bigirimana yateguye umuhemburo yise "Birakwumvira Live Concert"

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yigeze kwisabira Gupfa! Fortran Bigirimana yateguye umuhemburo yise "Birakwumvira Live Concert"

Umuramyi ukomoka i Burundi, Fortran Bigirimana yateguye igitaramo cyiswe "Birakwumvira Live Concert" kizafatirwamo amashusho y’indirimbo ze.

Mu rwego rwo kurarika abanyarwanda, hateguwe ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2024 kuri Home Free Hotel ku Kimihurura.

Muri iki kiganiro Fortran umaze imyaka irenga 20 ari umuramyi, yavuze ko yiyeguriye guhesha umugisha Kristo binyuze mu kuririmba no kuvuga ubutumwa no mu bikorwa bitandukanye birimo u Burundi, u Rwanda, Canada, Kongo n’ahandi.

Yavuze ko Project yitwa Birakumvira ari ibikorwa Imana yashyize ku mutima we mu gihe cy’’imyaka ibiri ishize. Yagize ati: "Imana yakunze ko iyi project". Yaboneyeho gushimira abanyamakuru Imana yakoresheje mu kumushyigikira.

Fortran Bigirimana uba mu Bufaransa yabajijwe n’umunyamakuru Abayisenga Christian wa Isibo Tv impamvu iyi concert yiswe "Birakwumvira" aho kuyitirira zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka "Azanyambika", "Amaraso yawe" n’izindi. Fortran yasubije ko amaze igihe ashaka kubaka umubiri wa Kristo.

Yongeyeho ko muri Canada yakoze project yitwa "Birakumvira live recording hakaba hari n’ahandi ayiteganya harimo n’i Burundi ndetse na Australia. Ikindi kandi ko iri jambo ariryo Imana yashyize ku mutima we. Yakomeje avuga ko kuri live recording hari ibikorwa biba bitunganyijwe bishobora gutuma abantu biyumva muri iyi concert.

Mu rwego rwo gutuma abanyarwanda biyumva cyane muri iyi concert, yavuze ko uretse indirimbo nshya azanakoresha n’izindi ndirimbo abanyarwanda bazi nka Azonyambika. Yakomeje avuga ko abanyarwanda bazakurikira kuri screen izindi ndirimbo babasha gukurikirana amagambo.

Abajijwe icyatumye ahesha umugisha abanyarwanda binyuze muri Birakwumvira live recording aho kubanza kuwuhesha Abarundi aho avuka, yavuze ko u Rwanda ari igihugu akunda dore ko ahafite inshuti nyinshi zirimo James na Daniella.

Ku byerekeranye n’impamvu yatumiye James na Daniella, yavuze ko ari inshuti ze magara dore ko banakoranye indirimbo. Yongeyeho ko abafata nk’abavandimwe. Yavuze ko ubwo baherutse mu Bufaransa yabakiriye nk’abavandimwe baranezerwa bamusaba ko nawe yazaza mu Rwanda nabo bakamwakira neza.

Yavuze ko Imana yamuhaye inspiration yo kuririmba mu rurimi rw’igifaransa. Avuga ku butumwa yahawe guhereza amahanga, yagize ati: "Ngenda mu bihugu bitandukanye bivuga Igifaransa, mvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo nkoresha igifaransa, hakaba n’ibindi nzenguruka nkoresha ururimi rw’ikirundi gakondo".

Kuri ubu afite album eshatu zikoze mu gifaransa yakoze nyuma yo kugera mu Bufaransa. Ubwo yakoraga Birakumvira Canada Tours yaririmbye mu Kirundi no mu kinyarwanda dore ko afite album enye zikoze mu rurimi gakondo akaba agiye kumurika album ya gatanu.

Ateganya gusohora album igizwe n’ururimi rw’icyongereza n’igiswahiri, akaba azakorana na James na Daniela indirimbo yitwa "Alleluiah Hoziana". Yongeyeho ati" Ubuzima bwanjye bwose ni ubuhamya". Yavuze ko Ubuzima bwe bwose abukesha Yesu.

Uyu muramyi ufite ubuhamya bukakaye, yavuze ko yabuze Mama we afite imyaka 7, abura na Papa afise imyaka 10. Mu mvugo yuje agahinda yongeyeho ko nyuma yo gupfusha Papa we ari bwo yamenye urukundo rw’Imana.

Ubwo Fortran yaganiraga n’abanyamakuru bo mu Rwanda

Fortran Bigirimana yanavuze ko nyuma yo kuba imfubyi yakoze impanuka agira ikibazo igufwa riva mu mwanya waryo. Agahinda katumye yiyumva mu isi y’umubabaro kugeza ubwo yigeze kwisabira gupfa.

Gusa yavuze ko Imana yamuhumurije binyuze mu mvugo yayo aho yamubwiye iti: "Aho wageze urira ntabwo hazagera ku rugero uzigeraho utwenga".

Imana yarongeye iramubwira iti "Nzokwicaranya n’ibikomangoma". Uyu Mwana w’Imana yavuze ko yakijijwe afite imyaka icumi ari nabwo yatangiraga kwandika indirimbo kuva ubwo Imana iramutwenza isohoza amasezerano.

Fortran yavuze ko iyo azengurutse isi aba avuze kugira neza kw’Imana. Yanahamije ko Ministry ye ishinzwe gutera intege mu bwoko bw’Imana.

Fortran Bigirimana azwi cyane mu ndirimbo nka ’Azonyambika,’ ’Ntaco Nzoba,’ ’Birakumvira’ yafatanyije na Adrien Misigaro, ’Amahoro’ n’izindi.

Igitaramo cye kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church, kigatangira ku isaha y’i Saa Kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ndetse n’umukozi w’Imana ko kubahwa nk’uko yabihamirije abanyamakuru

Agiye gukora iki gitaramo mu ntangiriro za 2024 nyuma y’uko gisubitswe kuko cyagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize ku ya 10 Ukuboza 2023, kikaririmbwamo n’abahanzi batandukanye barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi n’abandi.

Yabonye ineza y’Imana nyuma ya byinshi byashavuje umutima we

Igitaramo cye kizitabirwa n’abarimo Apotre Gitwaza

Igitaramo cye kiraba kuri iki cyumweru kuri New Life Bible Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.