× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu yasaga ate, yari afite irihe bara ry’uruhu? Iki kibazo gikomeje kuzahaza isi yose

Category: History  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 Yesu yasaga ate, yari afite irihe bara ry'uruhu? Iki kibazo gikomeje kuzahaza isi yose

Isi yose nawe urimo, ikomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’uko Yesu yasaga, ibara ry’uruhu yari afite, niba yari igikara nk’Abirabura, ari Umwarabu nk’abo muri Palestine aho yavukiye, cyangwa ari Umuzungu nk’Abanyaburayi.

Ushobora kumva ko ibi nta cyo bivuze nk’umwe wagize ati: “Kuki mukomeza kuzana ivangura rishingiye ku moko no ku ibara ry’uruhu? Uzasome mu Abagalatiya 3:28, 29 uzasanga iby’uko umuntu asa nta cyo bivuze imbere y’Imana.”

Cyangwa ukamera nk’umugabo wagize ati: “Ndambiwe guhora numva abantu bashwana bapfa ibara ry’uruhu Yesu yari afite. Ubundi se muri Bibiliya hari aho ibara ry’uruhu ryabaye ikibazo?”

Kwibaza ibi bibazo waba uri guhuza na bamwe mu Banyamerika batanze ibi bitekerezo, ariko impamvu yabo irumvikana. Na bo ntibazi neza uko Yesu yasaga. CNN dukesha iyi nkuru, yasanze aya makimbirane akomeza kugenda arushaho kuzamuka mu bihugu bitandukanye, mu Bazungu, mu Barabu no mu Birabura.

Abantu benshi barikunda, bityo n’abanyamadini ubwikunde bwabo (bamwe na bamwe) butuma iyo bakoze ishusho ya Yesu bayiha ibara bashaka, bakayobya Abakristo bababwira ko ari ko Yesu yasaga.

Kuba yaravutse ari Umuyahudi, iki si igisubizo cy’uko yasaga kuko na bo ubwabo ntibagira ibara ry’uruhu rimwe, na Salomo yivugiye ko yirabura kuko izuba ryamutwitse kandi yari uwo mu Bayahudi. Indirimbo ya Salomo 1: 5 Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu, ndirabura ariko ndi mwiza nk’amahema y’i Kedari, kandi meze nk’amahema ya Salomo.

Nyuma yuko Ubukristo bukomeje gukwirakwira mu Banyaburayi b’Abazungu, bakoze ishusho ya Yesu, banakorera filime ya Yesu. Uwo bakoresheje ni Umuzungu kandi mu minsi yo kwibuka Yesu, urugero nko kuri Pasika, ishusho ye ni yo ibaza mu mutwe, bagatekereza ko yari Umuzungu. Ese koko ni byo, Yesu yari umuzungu?

Umunyamerikakazi Christena Cleveland yamaze igihe kinini cy’ubwana bwe asenga kandi abona isura ya Yesu, ariko uko yagendaga akura yaje kubona ko hari andi masura menshi ya Yesu.

Ikibazo si imiterere ahubwo ikibazo ni ibara ry’uruhu. Yaje kugera ku ifoto yamugaragazaga ariko ivangavanze amabara, mu Kinyarwanda wakwita Umuyumbu ugenekereje (Brown-Black) ariko yitegereje amaso abona ari ay’Abirabura, kandi ubwe asa n’abagore mu maso.

Bibiliya ivuga ko Yesu yari afite umusatsi w’umweru (Ibyahishuwe 1:14). Ese ibi bihishura ibara ry’uruhu yari afite?
Muri iyi minsi hari inkubiri nyuma yuko na Donald Trump atangiye kugurisha Bibiliya mu cyo yise ‘Imana Ihe Umugisha Bibiliya yo muri Amerika’.

Ibi yabikoze mu rwego rwo guhuza gukunda igihugu n’Ubukristo, ashimangira ko Yesu yari umweru (Umuzungu), mu rwego rwo gutuma Abanyamerika biyumvisha ko Yesu yasaga na bo. Amatorero amwe n’amwe nk’uko CNN ibivuga, agenda akura ishusho ya yirabura ya Yesu mu nsengero, akayisimbuza Yesu w’Umuzungu.

Mu mwaka wa 2020 ubwo Donald Trump yiyamamarizaga kuba Perezida w’Amerika, yagendanaga ifoto ya Yesu yambaye ingofero yari yanditseho Make Amerika Great Again, MAGA ongera ugire Amerika igihangange (ikomeye), mu buryo bwo guhuza gukunda igihugu n’Ubukristo.

Gusa uko abantu hirya no hino bagenda barushaho gutera urujijo mu Bakristo, ni ko hari n’abandi bakomeza kubatamaza bagaragaza impamvu bahindura isura ya Yesu. Babikora bagamije gutuma rubanda bumva ko Yesu yasaga na bo, bagakomeza kwita ku ibara ry’uruhu aho kwita ku cyo yamariye abantu.

Umwe yaravuze ati: ‘Ikiza ni uko abamuhindura bakomeza kumugira uko bashaka ariko ntibahindure ibikorwa bye. Icyo twemera ni uko yavukiye mu Burayi bwo hagati. Kuba yari umuzungu cyangwa Umwirabura, Umwarabu n’ibindi nta cyo bivuze.’

Barr we yavuze ko abemeza ko yari Umwirabura cyangwa igikara yazana melanin ye, ariko ntahindure ubutumwa bwe. Yesu yari ameze nk’ivase ipfutse irimo zahabu. Ik’ingenzi si ivaze ahubwo ni ikirimo. Uko yasaga si ikibazo.” Bakomeje bavuga ko Satani ari we uboshya, kugira ngo abantu bahugire ku kwibaza uko yasaga, aho kwita ku byo yakoze.

Umukristo yabaye nk’utanga umwanzuro agira ati: “Yesu avugwaho byinshi. Muri Korea bavuga ko Yesu yasaga na bo kandi banamufite asa na bo. Abandi bavuga ko asa n’umugore w’Umwirabura, Umuzungu, Umwarabu n’ibindi. Bibiliya nta cyo ibivugaho, uretse igihe yari yazutse. Ikibazo gikomeye si uko yasaga mbere y’urupfu, ahubwo ni nyuma yazutse. Yesu yazutse adafite ibara risanzwe.”

Inkuru yo muri Luka 21igaragaza ko Yesu yazutse afite indi sura itandukanye n’izindi kuko hari bamwe bamuyobewe. Ibi bigaragaza ko uko yasaga mbere bitandukanye n’uko yasaga nyuma, kuko yiyerekanaga uko ashaka, bamwe bagashidikanya, abandi bakamuyoberwa burundu.
Uru ni urugero:
13 Kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri berekezaga mu mudugudu witwa Emawusi wari ku birometero nka cumi na kimwe uvuye i Yerusalemu, 14 bagendaga baganira kuri ibyo bintu byosem byari byabaye.

15 Nuko mu gihe baganiraga kandi babijyaho impaka, Yesu ubwe arabegeran ajyana na bo, 16 ariko ntibashobora kumumenya.o 17 Arababwira ati “ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?” Nuko barahagarara, bafite umubabaro mu maso.

18 Uwitwa Kiliyofasi aramusubiza ati “mbese wibera ukwawe muri Yerusalemu nk’umushyitsi, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?” 19 Na we arababaza ati “ni ibiki byahabereye?” Baramusubiza bati “ni ibyerekeye Yesu w’i Nazareti,p wabaye umuhanuzir ufite imbaraga mu byo yakoraga no mu byo yavugaga imbere y’Imana n’abantu bose;

20 n’ukuntu abakuru b’abatambyi bacu n’abatware bacu bamutanze agacirwa urubanza rwo gupfa maze akamanikwa.s 21 Nyamara twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli.t Uretse n’ibyo kandi, uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye.

22 Hari abagoreu bamwe bo muri twe badutangaje, kuko bazindukiye ku mva 23 ariko ntibabone umurambo we, maze bakaza bavuga ko babonekewe n’abamarayika bakababwira ko ari muzima. 24 Nanone hari bamwe bo muri twe bagiye ku mvav basanga bimeze nk’uko abo bagore babivuze, ariko we ntibamubona.”

25 Nuko arababwira ati “mwa bapfu mwe, mutinda kwizera ibintu byose byavuzwe n’abahanuzi!w 26 Ese ntibyari ngombwa ko Kristo ababazway bene ako kageni mbere y’uko yinjira mu ikuzo rye?”z 27 Nuko atangirira kuri Mosea n’abandi bahanuzib bose abasobanurira ibintu byamuvuzweho mu Byanditswe byose.

28 Amaherezo bagera hafi y’umudugudu bari bagiyemo, we asa n’ushaka kwikomereza urugendo. 29 Ariko baramuhata cyane bavuga bati “gumana natwe kuko bugorobye kandi bukaba bugiye guhumana.”

Bavuze batyo, arinjira agumana na bo. 30 Yicaranye na bo basangira, afata umugati arashimira, arawumanyagura arawubaha.c 31 Babibonye amaso yabo arahumuka baramumenya, nuko ahita azimira baramubura.

Ibivugwa muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya bamwe mu Bakristo baganriye na CNN no mu bushakashatsi CNN yakoze, kuko uko Yesu yasaga bikomeje kuba ibibazo. Wakoresha Bibiliya iyo ari yo yose, niba ushaka gusobanukirwa uko Yesu yasaga nyuma yo kuzuka, wibanda ku bice bya nyuma bya Luka.

Bamuha isura bashaka n’ibara bashaka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.