× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Guhana abagore bakuyemo inda byaba ari ukurengera ubuzima cyangwa ni ukubakomeretsa?

Category: Health  »  9 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Guhana abagore bakuyemo inda byaba ari ukurengera ubuzima cyangwa ni ukubakomeretsa?

Ese guhana abagore bakuyemo inda ni ukurengera ubuzima cyangwa ni icyemezo gishobora gushegesha umutima w’uwabikoze kubera impamvu yumva ko yumvikana?

Ku wa 3 Werurwe 2026, inkuru yasohotse muri The Christian Post yagaragaje impaka zikomeye muri Leta ya Tennessee ibarizwa mu Zunze Ubumwe za Amerika, ku mushinga w’itegeko wifuza gushyiraho ibihano by’amategeko ku bagore bakuyemo inda.

Amategeko asanzwe ya Tennessee ahana abaganga bakora ibyo gukuramo inda, abortion, ariko ntahana umugore uyikuyemo.

Ariko amavugurura yashyizweho avuga ko “abana bataravuka bagomba kurindwa n’amategeko kimwe n’abantu bavutse,” bityo n’umugore agafatwa nk’ufite uruhare mu cyaha gishobora gufatwa nk’ubwicanyi mu gihe yakuyemo inda.

Abashyigikiye uyu murongo w’amategeko mashya, bavuga ko mu gihe ubuzima bw’umwana uri mu nda bufite agaciro nk’ubw’uwavutse, amategeko agomba kuburinda nta kurobanura. Ku bwabo, guhana ni ugushyira mu bikorwa ihame ryo “gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda,” harimo n’uri mu nda, kandi na Bibiliya irabishyigikira.

Ariko abandi babona uwo mushinga nk’inzira mbi. Bavuga ko ushobora kwangiza urugendo rwo kubaka umuco w’ubuzima, kuko abagore benshi bakuramo inda baba bari ku gitutu cy’imibereho mibi, cy’umukunzi cyangwa cy’umuryango wabatereranye.

Gushyira umutwaro w’amategeko ku mugore gusa, bavuga ko bishobora kubakomeretsa, bityo ko hakwiriye kubaho imbabazi.

Ndetse n’umuhanga mu by’iyobokamana Al Mohler yigeze kuvuga ko gukuramo inda na byo biri mu byiciro, kuko hari abagore babihatirwa hakaba n’abafata icyemezo ku bushake bwabo. Iyo arebye mu ndorerwamo ya Bibiliya, ikibazo kirushaho kuba igikomeye. Ibyanditswe bishimangira agaciro k’ubuzima; Zaburi 139 ivuga ko Imana ari yo ituremera mu nda.

Ni aha impaka za Tennessee zifatira indi sura: ese amategeko akomeye ni yo yubaka “umuco w’ubuzima,” cyangwa umuco w’ubuzima wubakwa no gushyira imbere impuhwe no gukumira impamvu zituma gukuramo inda bibaho?

Guhana bishobora kugaragara nk’uburyo bwo kwerekana ko sosiyete itihanganira kwica ubuzima, ariko abandi bo bashimangira ko abo bagore bazikuramo bakwiriye no kubabarirwa. Wowe usomye iyi nkuru ubyumva ute?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.