× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rya selifi, upositinge utwike hose ariko banza unamenye akaga byakuzanira!

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Rya selifi, upositinge utwike hose ariko banza unamenye akaga byakuzanira!

Biba byoroshye kureba amafoto abandi bashyize kuri interineti ugahita umenya amakuru yabo, aho gusoma imeri bakoherereje.”​—Jordan.

Kuki byaba byiza?

Birihuta. “Iyo natembereye cyangwa nkasohokana n’inshuti zanjye, nshobora guhita nereka abandi uko byagenze nkibyibuka neza.”​—Melanie.

Biroroha. “Biba byoroshye kureba amafoto abandi bashyize kuri interineti ugahita umenya amakuru yabo, aho gusoma imeri bakoherereje.”​—Jordan.

Biguhuza n’abandi. “Hari inshuti zanjye na bamwe mu bagize umuryango wanjye batuye kure. Iyo bashyize amafoto kuri interineti nkayareba, biba bimeze nk’aho twahuye imbonankubone.”​—Karen.

Kuki byaba bibi?

Ushobora kwishyira mu kaga

Niba kamera yawe yerekana aho uherereye, amafoto ushyira kuri interineti aba ashobora gutanga amakuru utashakaga gutanga. Hari urubuga rwa interineti rwavuze ruti: “amafoto yerekana aho uherereye, ashobora gutuma abantu bafite imigambi mibisha bamenya aho uri.”​—Urubuga rwa Digital Trends.

Hari abagizi ba nabi baba bashaka kumenya aho utari.

Urubuga rwa Digital Trends rwatanze urugero rw’abantu batatu basahuye ingo 18. Urwo rubuga rwavuze ko abo bajura bari bamenye ko ba nyir’ingo batariyo babimenyeye kuri interineti. Bakurikiranye gahunda z’abatuye muri izo ngo, maze bacunga badahari baza kubiba. Icyo gihe batwaye ibintu bifite agaciro k’amadorari ya Amerika 100,000.

Ushobora kureba ibintu bidakwiriye.

Hari abantu batagira isoni zo gushyira kuri interineti amafoto adakwiriye. Umwangavu witwa Sarah yaragize ati: “Iyo wogoga urubuga rwa interineti rw’umuntu utazi, ushobora guhura n’akaga. Ni kimwe no kujya ahantu utazi utitwaje ikarita. Akenshi, wisanga wageze aho utifuzaga kuba uri.”

Ushobora kuhatakariza igihe

Hari umugore witwa Yolanda wavuze ati: “Biba byoroshye gutwarwa, ugakomeza kureba amafoto abantu bashyize kuri interineti no gusoma ibyo abandi bayavuzeho. Ushobora kugera n’aho uhora ureba kuri terefoni yawe buri kanya kugira ngo ubone ibiheruka kujyaho.”

Umwangavu areba amafoto bashyize ku rubuga rwe nijoro cyane ugomba kumenya kwifata niba ufite urubuga rwa interineti ushyiraho amafoto. Umwangavu witwa Samantha nawe ni uko abibona.

Yagize ati: “Mbanza kwishyiriraho igihe ntarengwa ndi bumare ku mbuga abantu bashyiraho amafoto. Biba bisaba kumenya kwifata mu gihe umuntu agiye gufungura urubuga rwa interineti bashyiraho amafoto.”

Jya ubanza gutekereza kabiri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.