× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Padiri Uwimana yavuze ku gukorana indirimbo na Lil Wayne anakomoza ku kuba Musenyeri-VIDEO

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Editor

Padiri Uwimana yavuze ku gukorana indirimbo na Lil Wayne anakomoza ku kuba Musenyeri-VIDEO

Padiri Jean François Uwimana ukora umuziki uhimbaza Imana mu njyana zitandukanye zikundwa cyane n’abiganjemo urubyiruko zirimo Hiphop, Reggae n’Amapiyano, yatangaje byinshi ku muziki we no mu buzima busanzwe.

Tariki 05 Ukwakira 2022 ni bwo Padiri Uwimana yasubiye mu Budage aho ari kwiga amasomo ya Kaminuza. Ni nyuma y’iminsi 20 yari amaze mu Rwanda m biruhuko. Yasize ashyize hanze indirimbo yise "Ni Yezu" ikoze mu njyana y’Amapiyano igezweho cyane muri iyi minsi.

Mbere y’uko asubira mu Budage, umuraperi Padiri Uwimana yaganiriye n’abanyamakuru bakora Gospel mu kiganiro cyabereye muri Hotel St Famille, agaruka ku muziki we, gukorana indirimbo na Dwayne Michael Carter Jr. wamamaye nka Lil Wayne no kwiga kugeza kuri PhD.

Yakomoje kandi ku kuba Musenyeri, avuga ku bijyanye n’abapadiri basambanya abana, uko yirinda kugwa mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo ze, impamvu yakoresheje Ama G The Black mu ndirimbo yise "Umuriro", n’ibindi.

REBA HANO IKIGANIRO PADIRI UWIMANA YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA PADIRI UWIMANA YITWA "NI YEZU"

Ubwo Padiri Uwimana yazaga mu Rwanda mu biruhuko

Ubwo Padiri Uwimana yajyaga kwiga mu Budage

Yavuze ku gukorana indirimbo na Lil Wayne

Yahamije ko abakobwa akoresha mu ndirimbo badashobora kumubera ikigusha, gusa yumvikanisha ko bashobora kumubera ibishuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.