Pastor Christian Gisanura, kuri uyu wa 4 Werurwe 2026, yagarutse ku nyigisho y’igihango kiri hagati y’umukozi n’umukoresha (Hagati y’Imana n’umuntu uyikorera).
Mu isi ya none, ijambo “umurimo” rifitanye isano n’“igihembo.” Umuntu akora kugira ngo ahembwe. Umukozi akorera umukoresha, akamwishyura.
Ariko iyo tuvuze ku murimo w’Imana, ibintu bihindura isura. Aho si amasezerano yanditse ku mpapuro gusa, ni igihango cyo mu mutima hagati y’umuntu n’Imana.
Yesu ubwe yabigarutseho ubwo yahaga amabwiriza intumwa ze. Muri Luka 10:7 handitswe ngo:
“Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze.”
Aha Yesu ntiyavugaga ku mushahara w’akazi gasanzwe, ahubwo yavugaga ku gaciro ko guha agaciro uwitangiye umurimo w’Imana. Intumwa zagombaga kuguma aho zakiriwe, zikabaho ku byo bahawe, kuko “umukozi akwiriye guhembwa.” Ni ukuvuga ko hari uburenganzira bwo guhabwa iby’ibanze mu gihe ukora umurimo w’Imana.
Ariko aha ni ho ikibazo gitangirira. Ese igihembo cy’umukozi w’Imana kiva he? Kiva ku bantu cyangwa ku Mana? Iyo umuntu akora umurimo w’Imana agashyira umutima ku mushahara, aba ahinduye igihango. Aba atagikorera Imana, ahubwo aba akorera amafaranga.
Intumwa Pawulo yabisobanuye neza mu Baroma 4:4 agira ati:
“Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.”
Iyo igihembo gihindutse ubwishyu, ubuntu burashira. Umurimo w’Imana si umushinga w’ubucuruzi. Niba umuntu abwiriza, aririmba cyangwa acuranga agamije indamu, aba ameze nk’ucuruza ijambo ry’Imana. Icyo gihe si igihango cyo gukorera Imana kiba kigihari, ahubwo ni amasezerano yo gushaka inyungu.
Nyamara, ibi ntibivuga ko umukozi adakwiriye guhembwa. Oya. No mu materaniro, abapasiteri, abaririmbyi, abacuranzi, n’abacunga umutekano baba bakwiriye guhabwa ibihwanye n’umurimo bakoze. Ariko itandukaniro riri aha: igihembo si cyo kigomba kuba intego. Intego ni ugukorera Imana, igihembo kikaba ingaruka, si cyo cyabimuteye.
Pawulo, Abaroma 4:5 yongeyeho ati: “Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka.”
Aha hatwereka ko ukwizera kuruta ibikorwa. Umuntu ashobora gukora byinshi: kubwiriza neza, kuririmba neza, gucuranga neza. Ariko Imana ntiyite ku buhanga gusa; ireba umutima. Ireba icyagusunikiye gukora ibyo ukora. Ese ubikoreye nde? Ese wizeye iki?
Hari igihe umuntu acuranga mu rusengero kuko ahembwa. Uwo aba ari umukozi w’itorero, si umukozi w’Imana. Niba uririmba ugamije umushahara, uba wahembwe n’abo bakwishyuye, si Imana.
Ariko hari undi ukora kubera ko Imana yamushyize mu mutima uwo murimo. Uwo, n’iyo atahabwa, akomeza gukora. N’iyo ahawe, ntibimuhindurira intego. Icyo gihe aba ari mu gihango cy’ukuri.
Imana ireba mu mutima. Ireba icyagusunikiye kubura ibitotsi, ikigusunikira kuvuga, kuririmba, gufasha. Ireba aho ukwizera kwawe gushingiye. Umurimo w’Imana si uwo kwereka abantu, ahubwo ni uwo kubaho mu maso y’Imana.
Ni yo mpamvu igihango kiri hagati y’umukozi n’Imana kitari igihango cy’umushahara, ahubwo ari igihango cy’umurimo. Umuntu agomba gukora azi ko ibyo akora byose byandikwa n’Imana. Nubwo isi yaba itamuhembye, Imana ntijya yambura. Igihe kiragera igihembo kikazaboneka. Si nk’ubwishyu, ahubwo ni umugisha.
Ibi bigera no ku bandi bose. Niba uri umucuruzi, umuyobozi, umwarimu, cyangwa undi wese ukora inshingano ze neza, ubikore uzi ko ukorera Imana. Nubwo uhembwa umushahara, nuwukorera neza nta buriganya, uzaba uri mu murimo w’Imana. Uwo mushahara ni uw’akazi kawe, ariko Imana na yo ifite igihembo cyayo.
Ku musozo w’inyigisho ze, Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko igihango kiri hagati y’umukozi n’Imana atari icyo kureberwa mu mafaranga, ahubwo ko ari mu kwizera. Umurimo ni uwacu, igihembo ni icy’Imana.
Nituramuka twibanze ku gihembo, tuzatsindwa. Ariko nitwibanda ku murimo no ku gukiranuka, Imana izaduhemba mu gihe cyayo. Kuko koko, umukozi akwiriye guhembwa, ariko igihembo cy’ukuri kiva ku Mana, si ku bantu.