× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi nshyiraho amaderede Mama yavuze ko ari ko abazimu bangize―Bruce Melodie

Category: Entertainment  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umunsi nshyiraho amaderede Mama yavuze ko ari ko abazimu bangize―Bruce Melodie

Bruce Melodie agaruka ku rugendo rwe rw’umuziki n’ukuntu rwabanje kutumvikana mu muryango yavukiyemo ukijijwe, yagarutse ku kuntu iwabo babanje kumusengera kuko bakekaga ko yahanzweho n’abazimu.

Umuhanzi Bruce Melodie yagarutse ku mateka ye bwite agaragaza urugendo rutoroshye yanyuzemo mbere y’uko umuziki we usobanuka, wemerwa kandi ugahabwa agaciro nk’umwuga wuzuye.

Ibi yabivuze ku mugaragaro ubwo yatangaga ikiganiro ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iri kuba ku nshuro ya 20, yabereye muri Kigali Convention Center ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026.

Bruce Melodie yavuze ko yavukiye kandi agakurira mu muryango ukijijwe, aho gusenga byari ibisanzwe, by’umwihariko mu Itorero rya ADEPR. Igihe yageragezaga kubwira ab’iwabo ko afite impano n’inzozi zo kuba umuhanzi, byabanje gufatwa nk’ikintu kidasanzwe, kidahuye n’imyemerere y’umuryango.

Yagize ati: “Igihe navugaga mu rugo ko ndi umuhanzi, babanje kunsengera. Bavuze mu ndimi. Ariko nanone babona ndacyakomeje.” Ibi bigaragaza uko umuziki wari ugifatwa nk’ikintu cy’isi, cyangwa se ikintu kidahuye n’ubuzima bwo gukorera Imana, cyane cyane mu miryango ikijijwe.

Yakomeje asobanura ko hari Umugande bari baturanye wamugiriye inama yo gushyiraho ama-dreadlocks, amubwira ko byamufasha kurushaho gusa nk’umuhanzi. Icyo cyemezo cyakiriwe nabi cyane mu muryango we, by’umwihariko kuri nyina.

Bruce Melodie yavuze ati: “Iwacu barabibonye, mama arababara cyane, ati ‘Reba uko abazimu bamugize.’ Kuba umuhanzi byari ibintu bitumvikana, bakagufata nka Sagihobe.” Aya magambo agaragaza ihurizo ryari riri hagati y’imyumvire y’icyo umuhanzi ari cyo n’ukuri ku mwuga w’umuziki.

Nubwo byari bimeze bityo, Bruce Melodie yavuze ko atigeze acika intege. Yakomeje gukora umuziki, akora cyane, yiyubaka buhoro buhoro, kugeza aho abantu batangiye gusobanukirwa. Abafana barushijeho kwiyongera, indirimbo ze zigera kure, n’umuziki we ugenda uhabwa agaciro mu Gihugu no hanze yacyo.

Yashimangiye ko kuri ubu umuziki utagifatwa nk’igikorwa cyo kwishimisha gusa, ahubwo ko ari akazi, ari umwuga, kandi ko ari urwego rutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu, haba mu guhanga imirimo, guteza imbere impano z’urubyiruko, no kwamamaza isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo Bruce Melodie yavuze byakiriwe neza n’abari bitabiriye Inama y’Umushyikirano, cyane cyane urubyiruko n’abahanzi, kuko byerekana ko impano zitandukanye zishobora kubangikanywa n’indangagaciro nziza, kandi ko gusobanukirwa bitinda ariko bikagera.

Ubutumwa bwe bwagaragaje ko guharanira inzozi bisaba kwihangana, kwiyizera no gukomeza n’iyo abo wegereye batabyumva ako kanya.

Umunsi Bruce Melodie ashyiraho amaderede ku mutwe, Mama we ntiyabyakiriye neza kuko yari atandukiriye indangagaciro za gikirisito

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.