× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko Pastor Ramjaane yatekereje guha inka Assia wa Pastor Theogene Niyonshuti

Category: Entertainment  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Uko Pastor Ramjaane yatekereje guha inka Assia wa Pastor Theogene Niyonshuti

Umugabo wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda, Ramjaane Joshua Niyoyita, yavuze ko nk’umuntu wakundaga imirimo Imana yakoreshaga Pasiteri Niyonshuti, yumvise hari icyo amugomba kirimo gufasha umugore we kusa ikivi cyo gufasha abana.

Uyu mugabo usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagabiye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwi ku izina ry’Inzahuke, mu rwego rwo kubahiriza icyo gitekerezo yagize.

Ni igikorwa Ramjaane Joshua yakoze ku wa 17 Nzeri 2024, ubwo yari amaze gusura umuryango wa Nyakwigendera, amaze kuganira no kumva ubuzima babayemo nyuma yo kubura umugabo w’uru rugo. Si inka gusa yatanze, ahubwo yahise aniyemeza kujya afasha abana be mu bijyanye n’ishuri.

Ubu na Ramjaane asigaye ari umukozi w’Imana, akaba amaze imyaka igera ku munani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ho yatangiriye umurimo w’Imana afatanya no kuyobora umuryango wa ‘The Ramjaane Foundation’ yashinze.

Muri iyi minsi uyu mugabo amaze iminsi i Kigali aho ari mu bikorwa bitandukanye birimo no gushaka uko yafungura ishami ry’uyu muryango we ukora ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye.

Nk’umuntu wahoze ari umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru nyuma yagera muri Amerika akiyegurira Imana no kuyikorera, avuga ko yakundaga uburyo Pasiteri Niyonshuti Théogène watabarutse muri Kamena 2023, yakoragamo ivugabutumwa yibanda ku bafite ibibazo by’umwihariko abana bo ku muhanda.

Ramjaane Joshua usanzwe ayobora umuryango w’ivugabutumwa witwa ‘Atawale International Ministry’ yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko mbere y’uko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitaba Imana bari bamutumiye mu materaniro yo kuganiriza abanyeshuri bari bagiye gusubira ku ishuri.

Ubwo yatabarukaga, Pasiteri Niyonshuti Théogène yari afite abana bagera kuri 30 yakuye ku muhanda, abashyira mu rugo rwe ariko anafite n’abo yitagaho bari hirya no hino.

Ku wa Kabiri, Pasiteri Ramjaane, yasuye Uwanyana Assia, umugore wa Pasiteri Niyonshuti, kugira ngo amenye imibereho ye nyuma yo kubura umugabo yakundaga, ariko anarebe icyo yamufasha nk’umuntu wasigaranye inshingano zo kwita kuri abo bana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, nk’umuntu wakundaga imirimo Imana yakoreshaga Pasiteri Niyonshuti yagize ati: “Nk’umuntu wagiriwe ubuntu, hari icyo nakora tugafasha bariya bana Pasiteri Theogene yareraga, akabafasha.

Rero binyuze muri The Ramjaane Joshua Foundation na Atawale International Ministry mbereye umuyobozi, tuzajya tubagenera ibikoresho by’ishuri ariko nifuje no guha inka, umugore we nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumushimira.”

Uwanyana Assia yashimiye Ramjaane avuga ko ari Imana yamukoresheje nk’uko isanzwe ikoresha abandi bantu bakamufasha.

Yavuze ko kuri ubu afite abana bagera muri 20 barimo abana be bane, afasha mu buzima bwa buri munsi, aho abamenyera amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi byo mu buzima bwa buri munsi.

Gusa bamwe nubwo babyishimiye ariko bakomeje kugaragaza ko ubuzima Assia abayemo budakwiriye mu gihe adashaka undi mugabo (nubwo bamwe baba babivuga bataranamubona amaso ku maso, batazi ibyo acamo n’uko abayeho).

Umwe witwa Maso Kubona yagize ati: “Uyu mubyeyi aracyari muto, byaba byiza abonye umugabo bahuza, akamujyana akamubera umugore, akanamuvana mu ntoki z’abanyamakuru. Ni ibibaho, umuryango akomokamo n’uwo yari yari yarashatsemo bazamushyigikire banamufashe gusobanurira abana. Nibitagenda gutyo, buriya buranga n’ubwamamare ntibizamworohera, bimuteshe umutwe bidasize n’abana.”

Mu nkuru dukesha Isaniro Tv, yatangaje ko hari abantu bamwe mu bana Theogene yasize bari guharabika Assia kuko ngo yabirukanye kandi yaririye akimara. Abo ni bamwe mu bana bari bariswe Inzahuke barenga 20 Nyakwigendera Pastor Theogene n’umugore we Uwanyana Assia bagiriye impuhwe bakabakura mu muhanda bakababera ababyeyi.

Mu minsi ishize, kubera imyitwarire yabo mibi, Assia yabirukanye mu rugo rwe kubera imico mibi bari bamaze kugira, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bashoboraga kuzamuteza, guhera ubwo batangira kumuharabika no gushinyagurira umuryango we.

Mu mvugo zabo, bamwe banageze mu myaka 30 y’amavuko bakirerwa na Assia, bagiye bamuvugaho ko yabirengagije akita ku bana be bato yibyariye, ngo kandi na bo bakiri abana bo kwitabwaho.

Abamuharabika bose bamuharabikiye kwa Claude uvuga ko ari Pasiteri, na we akaba ari gufatwa nk’uri kugira uruhare rukomeye mu kwangiza izina rwa Assia bivugwaho ko yatanze byose ngo abo bamusebya babashe kubaho, kandi ko imyaka 30 bafite bakabaye ari bo bamufasha kuko bamaze kuba abagabo. Ni mu kiganiro kiri ku muyoboro wa Urugendo TV kimaze iminsi iri hafi ibyumweru 2.

Ramjanee wagabiye inka Assia umugore wa Nyakwigendera Theogene

Amafoto yavuye ku Isaniro TV agaragaza ko Claude ari we utanga mikoro yo guharabikiraho Assia

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.