× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yayanditse ari mu gihuru ari mu iyerekwa! Amashirakinyoma ku ndirimbo "Yohana" ya Jeanne D’arc

Category: Artists  »  12 March »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yayanditse ari mu gihuru ari mu iyerekwa! Amashirakinyoma ku ndirimbo "Yohana" ya Jeanne D'arc

Mu gihe isi yose yariri mu bihe by’umwijima bitewe na Guma mu rugo, umuziki wabaye inshuti nziza ndetse n’umuhumuriza. Umuhanga mu guhangana ubuhanga yarahanze, birangira "Yohana" ya Jeanne D’arc ibaye inyenyeri.

Iyi ndirimbo igira iti: "Yohana ari mu iyerekwa yabonye igitabo kinini cyane, ararira ararira, ararira Yohana kuko habuze uwo gucungura umuntu".

Uwangabiye yampaye impanuro ati: "Mbere yo gukunda uruhinja, banza umenye impamvu rwavutse". Ibi byatumye nsaba Imana kugira amakenga kugira ngo menye igikwiye Paradise n’abakunzi bayo.

Ayo matsiko yatumye nibaza nti: "Hari indirimbo yitwa "Yohana" y’umuramyi witwa "Jeanne D’arc Mujawayezu" yakoranye na Bigizi Gentil".

Mu gihe cya Covid 19 iyi ndirimbo yabaye umushorera mwiza w’abari bibereye muri guma mu rugo, ntekereza ko benshi bayisomezaga igikoma dore ko kiriya gihe n’abagabo bamenye ko kiryoha aka wa munyarwenya ngo ni Phil Gentil.

Uyu munsi rero Paradise yagiranye ikiganiro na Jeanne D’arc atangaza byimbitse kuri iyi ndirimbo ndetse no ku mishinga ye ya muzika tutirengagije intego y’urugendo rwe.

Ababyeyi bamwise "Jeanne D’arc Mujawayezu, Injyana imwita "Yohana". Uyu muramyi kuri ubu abarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho yazanywe no gusohora kw’amasezerano akubutse mu karere ka Bugesera.

Nyuma yo kugera mu murwa mu mwaka wa 2020, uwashaka yavuga ko yahiriwe n’urugendo dore ko yaje gukora ubukwe agahesha ikuzo ababyeyi bo mu mubiri ndetse no mu mwuka.

Avuga ku mvano yo kuririmba indirimbo "Yohana" Jeanne d’Arc yagize ati: "Nari ndi hejuru y’akabande nkajya nereka ibuhuru biri hafi yanjye, nkabona ishusho ya Yesu Kristo hagati y’ibisambo. Mu kubwira ibihuru nabonaga ari nko kubwira abantu benshi, nkababwira ngo "Nta cyaha na kimwe Yesu afite uretse ko yiyemeje kuza gucungura abantu".

Jeanne D’arc ubwo yaririmbaga ’’Yohana yari yibereye mu mwuka.."

Imwe muri video zarebwe cyane "Yohana" igiye kuzuza miriyoni eshatu

Uyu mubyeyi afite inzozi zo kwamamaza Kristo kugeza ku mwuka wa nyuma.

Jeanne D’arc yunzemo ati: "Ibyo bintu nabivugaga ndi njyenyine nkabibwira ibihuru ariko nari nzi ko ari abantu bari bahari". Ni imwe mu ndirimbo mbarwa zidafite amashusho zarebwe ku bwiganze dore ko kuri ubu imaze kurebwa n’abantu hafi miriyoni 2.

Iyi ndirimbo yaje gukundwa bikomeye na kizigenza Bigizi Gentil kugeza n’aho ari mu bashyizemo ijwi rye, akaba n’umwe mu bantu ashimira kumutereza impinga.

Uyu muramyi wahamagawe mu buryo butangaje yavuze ko kuba yarahamagawe nta ruhare yabigizemo. Yagize ati: "Ni impano y’Imana kandi narabikundaga".

Kuririmba byamubereye umugisha bituma amwe mu masezerano y’Imana asohora. Mu ijwi rye bwite, D’arc ati: "Kuva nakora indirimbo "Yohana" ari nayo ya mbere nahereyeho byanyeretse ishusho nziza ku muhamagaro wanjye kandi yarakunzwe cyane byanyongereye imbaraga cyane.

Ni umwe mu banyamurava, ntajya atenteburwa n’ibihe nk’uko yabitangarije Paradise. Kubw’iyo mpamvu, yakoze indirimbo nka: Imvugo, Urera, Igihango, Ijambo ndetse na "Ndategetse.

Nyuma yo gukora ubukwe,Jeanne D’arc n’umugabo we bakoranye indirimbo"Wakoze ibirenze" mu rwego rwo gushima Imana.

Yasoje ikiganiro atangariza abakunzi be kwitega kwakira izindi ndirimbo yitegura gutanga.

Reba indirimbo’’Yohana’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ikomeze imwagurire imbago rwose

Cyanditswe na: Mozzy  »   Kuwa 12/03/2025 18:14