× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yavuye kuri Apostle Gitwaza! Umuraperi MD wasohoye indirimbo "Holy Spirit" yavuze ko atazemera ko Hip pop izimira

Category: Artists  »  June 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yavuye kuri Apostle Gitwaza! Umuraperi MD wasohoye indirimbo "Holy Spirit" yavuze ko atazemera ko Hip pop izimira

Umuraperi urapa mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana, Mugemana Dieudonné uzwi ku izina rya MD, yasohoye indirimbo "Holy Spirit" yashibutse ku Mpano y’ubwenjye ya Apostle Dr.Paul Gitwaza. Ni indirimbo yaririmbanye n’umugore we Ibyishaka Joselyne babana mu itsinda bise JD Family.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko bakwiye kuyoborwa na Mwuka wera. Ubwo yaganiraga na Paradise, MD yagarutse ku mvano y’iyi ndirimbo ati: "Umunsi umwe nari ndi mu rugo ndi kureba ikiganiro kuri OTV ndi kumva ikibwirizwa cya Dr. Paul Gitwaza;

Ari kubwiriza kuri Mwuka Wera uko twamuhawe nk’umufasha ndetse n’umumaro adufitiye, ari kuvuga ukuntu twe duhangayika kandi dufite igisubizo kuri Mwuka Wera. Ako kanya nahise nshaka guhinyuza ku byo ari kubwiriza ndavuga nkatwe kuki usanga twirwanirira kandi twarahawe utubera hose kandi twamusaba icyo dushaka cyose akagikemura?

Nk’umuhanzi nahise nsobanukirwa akamaro ka Mwuka Wera yuko adushoboza byose iyo tumuganirije. Nahise mfata urupapuro n’ikaramu noneho mpamagara Mwuka Wera musaba kumpa indirimbo ivuka kuri Mwuka Wera."

Ni indirimbo igaragaramo imyambarire itangaje isanzwe imenyerewe muri Kenya na Somariya (Abamasayi). Abajijwe kuri aya mahitamo, MD yagize ati: "Ku myambaro, mu busanzwe dukunda iriya myambaro kuko Madamu wanjye yize muri kaminuza yo muri Kenya, bituma ayinkundisha kandi inagaragaza imyambaro ya kinyafurika."

Ku bakomeje kuvuga ko injyana ya Hip Pop ikomeje kuzima by’umwihariko muri Gospel, MD yavuze ko atemeranya nabo, yongeraho ko atazemera ko iyi njyana izima. Yavuze ko yiyemeje gufatanya na bagenzi be bakatsa iyi njyana.

Yunzemo ati: "Injyana ya rap muri gospel ntabwo iri nyuma, ahubwo abayigeza ku bakwiye kuyumva nibo badakora ibikwiriye bitewe n’imyemerere ya buri muntu kuko n’izindi njyana tuzumva ari uko abo nyine bazicuranze, natwe tukazikunda."

Akomeza avuga ko "na rap ibonye umwanya igacuragwa nk’izindi yakundwa kuko Mwuka Wera ajya kumpa iriya ndirimbo ntiyampaye ngo nyiririmbe ukundi yaje muri rap, kandi sinjye njyenyine hari n’abandi benshi nkanjye bayikora duha Imana icyubahiro". Yongeyeho ati: "Gusa mu Rwanda haracyari imyumvire itarazamuka kuri yo njyana mu matorero hirya no hino."

Iyi ndirimbo isanze kuri youtube izindi zirimo "Urugendo", "Mu rugo" n’izindi.
MD ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ariko biciye mu njyana ya hip hop, akaba abitse ibihembo 3 byatanzwe na Groove Awards Rwanda nk’umuraperi mwiza mu gisata cya hip hop. Asengera muri Light Church Kabuga, Umushumba we akaba ari Bishop Amon Munyaneza.

MD ari kuririmbana n’umugore we muri iyi minsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.