× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yatwaye Groove Award! Umusaruro wa Jado Sinza uhanzwe amaso muri Redemption Concert

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yatwaye Groove Award! Umusaruro wa Jado Sinza uhanzwe amaso muri Redemption Concert

Imyaka irahita indi igataha, inka zikabyara ubushyo bukagwira, imvura ikagwa, ibishyimbo bikera, ibigega bigahunukwa ku basagurira amasoko.

Uko ni ko kandi n’abategereza umwami Yesu Kristo bahora biteguye ko azagaruka, bigatuma bigengesera nk’uko umubyeyi utwite adahuga yanga ko umwana ahungabana. Uko ni ko n’umubyeyi wabyaye Jado Sinza yitwararikaga kugeza igihe cyo kuramukwa.

Gusa ntekereza ko atarazi ko imbuto yahawe izavamo Jado Sinza wahawe n’umwami Yesu Kristo ubutumwa bwiza bwo kwamamazwa mu Mahanga yose akaba abukomereje ku gitaramo cyiswe "Redemption" giteganyijwe kuwa 17/03/2024 mu ihema rya Camp Kigali. Paradise.rw igiye kuvabwira byinshi mutari muzi kuri Jado Sinza.

Bamwe bamuzi nk’umuririmbyi ku giti cye ariko kandi ni inkingi ya mwamba muri Siloam Choir ADEPR Kumukenke ndetse abarizwa muri New Melodie. Yamamaye mu ndirimbo "Ndategereje’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 241, "Golgotha" yarebwe n’abarenga ibihumbi 209, "Amateka" Ft Bosco Nshuti, "Ongera wivuge", "Inkuru y’agakiza" n’izindi.

1. Ni umwe mu baramyi bazi kubana, bafite igikundiro ku bw’ibyo akaba akunze kwambarira abaririmbyi bakomeye ndetse no gutaha ubukwe. Ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Papi Clever, ubukwe bwa Danny Mutabazi, Elisa El Cluz uyobora itsinda Yesu Araje Family akaba yaranaburirimbyemo.

2.Ni umwe mu bantu bitabiriye ibitaramo byinshi kandi bikomeye:

 Kuwa 24 Ugushyingo 2019 yakoze igitaramo cy’amateka cyiswe "True light live concert" cyabereye muri Dove hotel, kikaba cyari igitaramo cyo kumurika Album ya mbere y’amashusho yise "Ndategereje" aho yifatanyije na James na Daniella, Papi Clever, New Melody na True Promises. Ni igitaramo cyanakusanyirijwemo inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona barererwa muri kimwe mu bigo byo mu mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kikaba cyari cyarabimburiwe n’ikindi cyabaye kuwa 15 Ugushyingo 2017 ari cyo "Nabaho" cyamurikiwemo album ya 1 yiswe "Nabaho". Iki gtaramo nacyo kikaba cyarabereye kuri Dove Hotel.

Uyu muhanzi yize amashuli yisumbuye mu bijyanye na Computer Electronic ndetse yiyungura ubumenyi mu bijyanye n’umuziki. Akunze kwifatanya na bagenzi be mu bitaramo bitandukanye.

Kuwa 14/01/2023 ni umwe mu bitabiriye igitaramo cy’umuramyi Papi Clever. Ni igitaramo cyiswe "Yavuze Yego". Yitabiriye ubukwe bwa Danny Mutabazi bwabaye kuwa 04 Nzeli 2021.

Mu mwaka wa 2019 ni umwe mu bahataniye Groove Award akaba yarahatanaga na Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Danny Mutabazi na Thacien Titus.

Mu mwaka wa 2017, Jado Sinza yegukanye Groove Award mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza ukizamuka (Upcoming Artist). Muri ibi birori, Gikundiro Rehema na Jado Sinza bashimiwe by’ikirenga.

Groove Awards itegurwa na MoSound Events Ltd ifite inkomoko muri Kenya ari naho yatangiriye mu 2004; yagejejwe mu Rwanda mu 2013. Insanganyamatsiko ya 2017 yagiraga iti “Together We Can” [Twabigeraho dufatanyije].

Mu mwaka wa 2017, New melody itsinda abarizwamo ryateguye igitaramo ryifatanyije na Jado Sinza na Bosco Nshuti .

Kuwa 20 Ukwakira 2019, ni umwe mu basusurukije abitabiriye ubukwe bwa Muhayimana Elisa Claude (Elsa Cruz) umuyobozi w’itsinda rya Yesu araje family wari warushinze na Bayiramye Chantina.

Mu kwezi kwa 11/2019, yaririmbye mu gitaramo cyateguwe na Korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gatenga akaba yarafatanyije na Jehovah Jireh Choir,Danny Mutabazi,Bosco Nshuti n’abandi.

Ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cyo kumurika Album ya nyakwigendera umuraperi P. Professor washyinguwe kuwa 03/12/2018.

Kuwa 7 Ukuboza 2018 hateguwe igitaramo cyiswe "Good Samaritan live concert" aho Jado Sinza yifatanyije n’abahanzi b’ibyamamare barimo Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Danny Mutabazi mu guha icyubahiro nyakwigendera.

Mu bukwe bwa Tuyizere Papi Clever ubwo yasabaga akanakwa Ingabire Dorcas (Kuwa 30 ugushyingo 2019), Jado Sinza ni umwe mu baherekeje Papi Clever.

Kuwa 02 Kamena 2019 ni umwe mu bafatiye iry’iburyo Danny Mutabazi mu imurika rya Video Album "Calvaly" mu birori byabereye muri Dove Hotel.

Uyu muramyi ukunze gufatanya na mushiki we witwa Lea umufasha kuririmba mu ndirimbo ze yigeze kuvuga ko Guitar afite yayihawe nk’Impano n’umuntu wakunze indirimbo ye yitwa"Nabaho".

Ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu iserukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe mu i Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2018 aho ari mu basusurukije imbaga y’abitabiriye ibi birori aho yafatanyije na Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Papi Clever, Liliane Kabaganza, Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Injiri Bora n’abandi.

Icyo gihe, Nzahoyankuye Peace Nicodème wari ukuriye Rabagirana Worship Festival yavuze ko iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka.

Kuri iyi taliki, Jado Sinza akaba ari no mu bari batumiwe na Ev. Harerimana Steven mu giterane cyiswe "Guca ubucanshuro mu ivugabutumwa". Ni igiterane cyabereye kuri Bambino ugana i Kabuga ku wa 4 Ugushyingo 2018 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.

Uyu muramyi Jado Sinza azwi no muri Filime ’Ndategereje Series’ ivuga ku buzima bwe bwite, ni filime yanditse ashingiye ku ndirimbo ye yise ’Ndategereje’ yakunzwe n’abantu benshi ndetse ikanakora by’umwiharimo ku buzima bw’uyu muhanzi.

Yakoranye indirimbo n’abantu batandukanye ndetse n’amakorali:Jado Sinza yabaye umuhanzi wa gatatu uhuriye mu ndirimbo na Korali Abagenzi ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyamata-Maranyundo. Ni indirimbo ishimangira Ubuntu bw’Imana.

Yahuriye na Nshuti Bosco na Shalom Worship Team y’i Remera mu Giporoso mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na RASA (Rwanda Anglican Students Association) UR Huye, cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye tariki 14 Nyakanga kugera takiri 16 mu mwaka wa 2023.

Uyu muramyi ukunze gutumirwa ku maradiyo na Televiziyo zitandukanye azwiho kutaripfana iyo ageze ku bintu bitagenda neza mu murimo w’Imana agamije kurengera inyungu z’ubutumwa bwiza.

Ubwo yari kuri Flash Tv kuri iki tariki 28 Gicurasi 2023, Jado Sinza yataramiye abakunzi be, maze akomoza ku bashumba b’amatorero, abashishikariza gufasha abahanzi bakageza ibihangano byabo kure, umurimo w’Imana ukaguka.

Mu rwego rwo gushyigikira abanyempano bakizamuka, yahuriye na Mukwiza Merci usengera mu itorero rya Glory to God mu ndirimbo "Ni Yesu". Ni umwe mu batumiwe mu Gitaramo cyateguwe n’umuramyi Nice Ndatabaye Ni igitaramo kandi yahuriyemo na Rurangiranwa Dr Ipyana.

Afatanyije na Nelson Mucyo, basusurukije abitabiriye "Cross Over night" yabereye muri Dove Hotel kuwa 31 Ukuboza 2023 hagamijwe kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024. Ni igitaramo cyateguwe na Prophet Claude Ndahimana.

Mu giterane cyiswe "Igiterane cy’abanyamwuka" gitegurwa na Munyakazi Deo uyobora abanyamwuka, uyu muramyi yanejeje imitima y’abacyitabiriye. Ni igiterane cyabaga ku nshuro ya kabiri kuva kuwa 04-10 Ukuboza 2023 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM.

Yongeye kugirirwa icyizere n’Imana aririmba mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa n’itorero rya Living Word Church. Ni igiterane gikomeye cyiswe "Go to the Next Level" cyabaga ku nshuro ya 17.

Ubwo Korali Nyota ya Alfajili yakoraga igiterane gikomeye cyiswe "IBIHAMYA" yatumiyemo umushumba Mukuru wa ADEPR ,Jado Sinza ni umwe mu bafatanyije n’iyi korali mu kuramya Imana.Ni igiterane cyabaye kuva le 30 ugushyingo kugeza tariki ya 04 Ukuboza 2022.

Ni umwe mu batumiwe mu rugendo nyobokamana rwiswe ‘Gahini Revival Trip’

Uru rugendo rwabaye tariki ya 10 Nzeri 2022. Ni urugendo twari rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukristu ndetse no kwigira ku birango by’ubukristu bihari. Ni umwe mu byamamare byatashye ubukwe bw’umunyamakuru Florent Ndutiye.

Tariki 7/1/2028 ubwo umuramyi Dusabe Juliet yamuritse album ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Aime Uwimana, Kipenzi na Jado Sinza, byari ubuntu bugeretse ku bundi ubwo Jado Sinza yahemburaga imitima mu imurikwa ry’Iyi Album yiswe "Uri Uw’agaciro".

Jado Sinza uzwi mu ndirimbo ’Nabaho’ "Nabaho sindabona umugabo umeze nka Yesu", nawe abarizwa mu itorero rya ADEPR. Jado Sinza ari no mu bahanzi baririmbye mu birori bya Groove Awards Rwanda 2017, abantu benshi baramwishimira.

Nyuma yo gushyigikira abaririmbyi batandukanye mu bikorwa bitabarika, kuri ubu akaba ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye akaba nawe akeneye amaboko y’abakunzi ba Gospel kugira ngo akomeze kuzanira Kristo iminyago.

Nk’uko umuririmbyi yaririmbye ati: "Igihe cy’isarura gushize abakozi bose bazataha, kandi umwami wabo azababwira ati nimuze mwakoze neza".Paradise.rw twifurije uyu munyabigwi intsinzi muri byose.

Jado Sinza ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "GOLGOTHA" YA JADO SINZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.