Umuryango wa Gikristo, Shalom Ministries wizihije isabukuru y’imyaka 30 mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, bikaba byabereye i Kigali ku Kacyiru mu nzu mberabyombi y’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible).
Shalom Ministries ni Umuryango wa Gikristo udaharanira inyungu, kandi udashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ariko ugendera ku ndangagaciro za Gikirisitu. Watangiye mu 1995 utangizwa n’ababyeyi batatu b’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bo Drocella Nduwimana, Agnes Nyiragabiro na Jeanne bakoraga muri Electrogaz, ubu yahindutse Rwanda Energy Group (REG).
Ni umuryango ukorera mu Turere dutandukanye tw’igihugu turimo Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Ruhango, Muhanga, Rwamagana na Kayonza. Bifuza no kugera n’ahandi hose mu gihugu, gusa bagiye bazitirwa n’ubushobozi bucye. Banafite amatsinda mu bihugu by’amahanga nka Leta Zunze Ubmwe za Amerika, kandi harimo n’abanyamerika ’basanitse’.
Aba babyeyi batangije Shalom Ministries baje kugera aho bumva batakwihererana iryo tsinda ryabo ni bwo bamenyekanishije ibikorwa byabo maze uko iminsi yagendaga yicuma barushaho kugira abanyamuryango benshi kandi bishimiye gutahiriza umugozi umwe wo gufashanya bahumurizanya. Uyu munsi wa none bari kuratwa amashimwe.
Ubwo batangiraga, bamwe mu bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahuzwaga no kurira. Byari ibihe by’agahinda kenshi batewe no kubura ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu barishimira ko babaye umuyoboro w’ibikorwa by’isanamitima, nyuma yo kwibumbira muri “Shalom Ministries.”
Mu mwaka wa 1997, nyuma y’uko abantu barushijeho gukira ibikomere no kugirana umubano bwiza, bihaye izina rya Jehovah Shalom, bakurikije ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 6:24.
Nyuma y’uko itsinda ryabo ryagendaga riguka, Shalom yaje kuba minisiteri, kandi nubwo batari bazi neza icyo bisobanuye, bakoreye Imana, buri wese akora mu muhamagaro we.
Mu mwaka wa 2008, Jehovah Shalom yahindutse Shalom Ministries, ikaba itararebaga gusa bapfakazi ba Jenoside, ahubwo yageze no ku miryango y’abana b’impfubyi ndetse no ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu Shalom Ministries ifasha Abanyarwanda kugira imbaraga, ubuzima bwiza no kubana mu bumwe.
Kuwa 15 Ugushyingo 2014 ni bwo Shalom Ministries yizihije isabukuru y’imyaka 20. Kuwa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, yizihije isabukuru y’imyaka 30 mu birori byabereye i Kigali. Ni ibirori byitabiriwe n’abanyamuryango bayo, Umushyitsi Mukuru akaba yari Meya w’Akarere ka Ruhango ari na ko batangiriyemo ibikorwa by’isanamitima.
Abantu batandukanye bahinduriwe ubuzima na Shalom Ministries, bayishimiye mu ruhame, bavuga uko yabafashije kubona igishoro, uko yabafashije kubana mu mahoro no kudaheranwa n’agahinda, uwiciwe abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabana mu mahoro n’uwamwiciye abe n’ubwo yagira ubugwari bwo kumusaba imbabazi.
Kuri ubu Shalom Ministries irishimira umusaruro w’ibikorwa byayo ku buzima bw’abanyarwanda batari bacye. Mu myaka 30 ishize, abantu barenga 1,000 babonye impinduka binyuze mu bikorwa by’ivugabutumwa, 475 bahabwa ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, abanyeshuri 150 bo mu miryango itishoboye bishyurirwa amafaranga y’ishuri.
Ababyeyi 95 bigishijwe kudoda ndetse bahabwa inkunga izabafasha mu mwuga w’ubutayeri. Mu myaka 30 ishize kandi, Shalom Ministries yafashije abatishoboye ibaha inka zirenga 400 namatungo magufi arenga 350 ndetse mu buryo buhoraho ifasha abana batishoboye 61 ndetse n’ababyeyi 5. Ni ibikorwa byiza by’urukundo bikwiriye kubera urugero rwiza abandi.
Isabukuru ya Shalom yitabiriwe n’abantu benshi bagaragaje uko ubuzima bwabo bwahindutse kubera ubufasha bwa Shalom Ministries. Josephine Nyirankusi, Perezida w’ishami rya Ruhango, yashimiye cyane Shalom Ministries.
Ati: “Shalom yaradufashije cyane. Yadufashije gukira ibikomere byo mu mitima yacu, yaduhuje nk’abapfakazi n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaduhaye inka, ihene, ndetse itwishyurira amashuri y’abana bacu. Ibi byose turabishima, kandi dushimira Imana ku bw’ubufasha baduha.”
Sarah Mushimiyimana wavuze ko yari afite urwango rukomeye, yagaragaje uko yabonye impinduka nyuma yo kwakira ubufasha bwa Shalom. Yavuze ko mbere ya Shalom, yari afite urwango rukomeye ku Bahutu, ndetse ko bajyaga bajya kubangiriza imyaka yabo ndetse ngo yari yaranze kujya mu rusengero yanga guhurirayo n’abahutu.
Yavuze ko ubwo yageraga muri Shalom Ministries, yababajwe no kubona Abahutu bari mu banyamuryango bayo, ariko nyuma yaje kubona imbaraga zo kubabarira. Ubu, abanye neza n’abantu bose.
Shalom Ministries kandi yagiye ifasha abakobwa batwaye inda bakiri bato. Alice, umwe mu batangiye gufashwa na Shalom, yavuze uko yanyuze mu bibazo bikomeye ariko akaza kubona ubuzima bushya abikesha Shalom.
Yavuze ko yavuye mu ishuri nyuma yo gutwita kuko "nari naracitse intege, ariko Shalom yanyitayeho." Arakomeza ati "Baduhaye amahugurwa yo kudoda ndetse bampa imashini y’ubudozi". Yavuze ko igihe nyirakuru yitabaga Imana, Shalom yatanze ubufasha mu kumushyingura. Ati "Ubu ndi umuntu ushoboye kubera Shalom.”
Shalom yakiriye kandi abagore bakoraga uburaya, ibaha ubuzima bushya. Monica, umwe mu bagore bavanywe mu buzima bw’uburaya, yavuze inkuru ye ati: “Nari umukobwa w’indaya", ndetse agakoresha cyane ibiyobyabwenge n’ibisindisha. "Shalom yampaye ijambo ry’Imana, kandi nubwo ntashakaga guhindura, nabonye urukundo rwabo, ubu ndi umubyeyi ufite inshingano, kandi ndi umuntu ukomeye.”
Umuyobozi wa Shalom Ministries, Drocella Nduwimana, avuga ko “Shalom Ministries imaze kugera ku rwego rukomeye ku buryo bigoye kubivuga mu buryo bwimbitse nyuma y’imyaka 30." Arashima Imana yabanye nabo ikabashoboza muri byose, bakaba barabigezeho bisunze Ijambo ry’Imana na cyane bashoye imizi mu ndangagacro za Gikristo.
Uyu mubyeyi yavuze ko uyu munsi wa none bari kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 30 ishize kuva Shalom Minisries ivutse. Avuga ko atangiza uyu muryango, "ntabwo byari byoroshye, ntabwo twatekerezaga ko abantu bazakira ibikomere mu mitima bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994." Ati: "Rero Imana yaje kubikora isana iyo mitima".
Yunzemo ati: "Imaze kuyisana, ibikomere bigenda bikira buhoro buhoro". Yavuze ko batanze umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubudaheranwa muri sosiyete nyarwanda, benshi bongera kubana mu mahoro nta wuvuga ngo uyu ni umuhutu, umututsi cyangwa umutwa. Ati "Twasanze umubi ari satani, ubundi abantu bose ni beza, satani ni we mubi".
Drocella Nduwimana yavuze ko mu bikorwa bya Shalom Ministries byo gusana imitima y’abanyarwanda babikoze ndetse n’ubu babikora bishingikirije ijambo ry’Imana kuko basanze "Ijambo ry’Imana rihuza na Politiki y’abanyarwanda yo kubana mu mahoro, yo kuba abantu badaheranwa n’agahinda, biruzuzanya".
Aragira ati: "Dusanga twabaye abantu bubakitse, basanitse [basanwe imitima], babana n’abandi amahoro, batakireba amoko, batakireba bya bindi bindi bagenderagaho byo kwita abantu ngo aba ni interahamwe. Kimwe cyo ijambo ry’Imana no gusenga byadufashije kumva y’uko umuntu ari mwiza, ariko umubi ari satani."
Yavuze ko "Iyo umaze kumenya ko umubi ari satani, "icyasha washyiraga ku muntu ntabwo uba ukimushyizeho". Yavuze ko n’iyo bari gufasha abatishoboye mu bikorwa bya Shalom Ministries, "ntabwo tujya tureba ngo uyu ni kanaka, tureba ikibazo cyavutse."
Avuga ko mu mishinga bafite mu myaka 5 iri imbere harimo kubaka icyicaro cyabo ndetse batangiye kubaka i Gahanga. Nubwo bisaba imbaraga nyinshi, avuga ko basobanukiwe neza ko Imana ishobora byose. Shalom Ministries irifuza kandi kubona umutungo n’imari byayo mu buryo burambye kugira ngo buyifashe mu bikorwa byayo bya buri munsi.
Rev Dr Can Antoine Rutayisire uri mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko Shalom Ministries yatangiye mu gihe imitima ya benshi mu Banyarwanda yari yarakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yifashishije inkuru y’amagufa y’umwuma mu kibaya mu gitabo cy’Abaroma, agaragaza ko Shalom yatangiye mu buryo butoroshye, ariko ikaba yarateye imbere cyane mu gihe cyose imaze ikora.
Uyu mushumba yavuze ko ibikorwa bya Shalom Ministries birimo inyigisho no gufasha abantu, byagize umusaruro mwinshi. Gusa yavuze ko bagifite umurimo wo gukora, atanga urugero rw’ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rufite agahinda kenshi, bityo asaba uyu muryango kubegereza inyigisho z’isanamitima.
Yabwiye abanyamaku ati "Ariko n’uno munsi wumva bakubwira ngo urubyiruko rwinshi rufite ubwihebe, rufite agahinda gakabije, nabo bakeneye ubwo butumwa bubafasha kugira ibyiringiro bakaba abantu bafite icyerekezo, abantu bafite kudaheranwa, abantu bajya imbere, kuko ubwo butumwa bwafashishe bariya bushobora no gufasha ’urubyiruko’".
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye cyane Shalom Ministries ku bwo kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta. Ati "Twishimira cyane ibikorwa mufite mu bumwe n’ubudaheranwa, biradushimisha cyane. Mwadufashije kubaka umuryango nyarwanda wari warashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yabashimiye kugira uruhare mu isanamitima no mu kubaka imibereho myiza y’abaturage. Yabashimiye kandi komora ibikomere, gufasha abantu gukunda umurimo - abari bariyanze bagakora, kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane no kwizigamira, kugabanya amakimbirane mu muryango, kutiheza no kwisanzura mu muryango nyarwanda,..
Meya Habarurema yabasabye gushimira cyane Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bwe bwiza bwafashije u Rwanda kubona amahoro n’umunezero nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko kuri ubu icyanga cy’ubuzima cyagarutse mu banyarwanda, "kandi tubifashijwemo n’umuryango Shalom Ministries dushimira cyane".
At "Ikindi nakongeraho gikomeye, ni uko umuryango ’Shalom Minisstries’ dufatanyije ntabwo twarebye gusa amateka ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ayo niyo ababaje cyane twayakozeho ariko turangije tujya no mu buzima busanzwe bw’abaturage.
Natanga izindi ngero, uyu munsi abana b’abakobwa bagiye baterwa inda zitateganyijwe, Shalom Ministries twafatanyije kubasubiza mu buzima, mu ishuri, kubashakira icyo gukora kugira ngo bitunge hamwe n’abo bana baba bavutse kuko bombi turabakunda, ni umwana uba wabyaye undi mwana;
Shalom Ministries yarabafashije ndetse itangira no kureba imiryango ifitanye amakimbirane hatagendewe gusa ko ari umuryango warokose Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ari umuryango ubarizwamo uwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari imiryango y’abanyarwanda muri rusange ishobora kuba itumvikana mu rugo."
Ijambo ry’Imana ry’ihumure n’ibikorwa by’urukundo ni byo biza ku isonga muri Shalom Ministries