Igitaramo ‘Unconditional Love (Urukundo Rutagira Akagero)’ kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025, ni cyo kigiye gukurikira mu bikorwa by’umuramyi Bosco Nshuti.
Bosco Nshuti avuga ko ibitaramo bye byose bizajya biba buri gihe byitwa ‘Unconditional Love.’ Asobanura uko Imana yamushyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze abari mu isi, urukundo rutagira ikizinga.
Ati: "Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi. Ishusho y’igitaramo ni uko abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n’urukundo Imana yakunze abari mu isi bose nta we ikuyemo."
Iki gitaramo cye azakiririmbamo indirimbo zitandukanye, harimo izo amaze gukora ndetse n’indirimbo nshya iri kuri Album ye ya kane yise "Ndahiriwe", agiye gusohora vuba.
"Ni igitaramo kizaba ari cyiza, giteguye neza haba mu miririmbire, imicurangire ndetse no muri New Melody (mu njyana nshya), ku buryo bw’umwuka bizaba byuzuye. Nta muntu uzaza ngo atahe uko yaje."
Amateka ya Bosco Nshuti
Bosco Nshuti yavukiye mu muryango w’abana bane (abahungu babiri n’abakobwa babiri), akaba ari we muto. Yavukiye mu muryango w’Abakiristo, aho ababyeyi be bombi bari abaririmbyi mu Itorero ADEPR.
Ati: "Mama wanjye yabaye umuririmbyi muri korali kugeza n’ubu ari mu zabukuru, na papa wanjye yabaye umuririmbyi, yabaye n’umutoza w’abaririmbyi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yanabaye umuyobozi w’Itorero rya ADEPR ku rwego rw’umudugudu igihe kinini. Ubu bombi barakuze."
Kuva akiri umwana, Bosco Nshuti yatangiye kuririmba muri korali z’abana za ADEPR i Remera na Bibare, akomereza muri korali y’urubyiruko mu Rukurazo yitwa Penuel.
Mu mashuri yisumbuye, yabaye mu Itsinda Riramya (Worship Team) ndetse anaba umuyobozi w’indirimbo n’uhagarariye iryo tsinda. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yakomereje umurimo muri Korali Siloam yo ku Mukenke, aririmbamo kugeza ubu.
Ati: "Natangije gukora indirimbo ku giti cyanjye mu wa 2015 ubwo nakoze indirimbo zirimo ‘Wuzuye Imbabazi,’ ‘Uba mu Bwihisho,’ ‘Umusaraba’ hamwe n’Ibyo Ntunze."
Iyi ndirimbo ‘Ibyo Ntunze’ ni yo yamumenyekanishije cyane, imufungurira imiryango yo gutumirwa mu bitaramo bitandukanye. Yanabaye no muri New Melody, aho bagiraga amahugurwa mu muziki no gukora umurimo.
Album z’indirimbo za Bosco Nshuti
Kugeza ubu, Bosco Nshuti amaze gukora albums eshatu, iya kane ikaba igiye gusohoka:
1. Ibyo Ntunze
2. Umutima
3. Ni Muri Yesu
4. Ndahiriwe (iri hafi gusohoka)
Ibitaramo by’amateka yakoze
Mu rugendo rwe rwa muzika, Bosco Nshuti yakoze ibitaramo bibiri bikomeye:
• 2018 – Serena Hotel
• 2022 – Camp Kigali
Ati: "Hose byabaye ibitaramo byiza cyane bimfugurira imiryango itandukanye."
Muri 2018, yatwaye igihembo cya Groove Awards nka Best Male Artist (Umuhanzi mwiza w’umugabo witwaye neza).
Ku rwego mpuzamahanga, Bosco Nshuti yagiye mu bitaramo ku mugabane w’u Burayi mu wa 2023 no mu wa 2024, azenguruka Ubufaransa (France), Ububiligi (Belgium), Suwede (Sweden), Danimarike (Denmark), na Polonye (Poland).
Abantu bagize uruhare runini mu rugendo rw’umuziki rwa Bosco Nshuti
Bosco Nshuti avuga ko hari abantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ari bo:
1. Bruce Higiro – Producer wamukoreye indirimbo ya mbere ku buntu.
2. Simon Kabera – Yamubereye urugero, yumva yifuje kuzaba umuramyi.
3. Shimwa Josué – Yamuhaye icyizere cyose, amwereka ko ashoboye kuba umuramyi mwiza, ikindi amwungura ubumenyi.
Bosco Nshuti ati: "Ndabashima."
Ibintu bitatu abantu batazi kuri Bosco Nshuti
Yagize ati:
1. Ndaganira nkanasetsa
2. Nkunda kureba umupira w’amaguru
3. Nkunda no kumva inkuru zanditse cyangwa ibyegeranyo
Impamvu akunda kuririmba indirimbo zivuga ku Musaraba
Indirimbo nyinshi za Bosco Nshuti zigira aho zihuriye n’Umusaraba wa Yesu Kristo. Abajijwe impamvu, yagize ati: "Yesu Kristo ni we ukwiriye kuvugwa ahantu hose, ni we butumwa bwiza bwuzuye, ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabaza."
Ibitekerezo bye ku buyobozi bwa ADEPR
Yagize ati: "Ubuyobozi buriho ubu mbashimira ko hari byinshi bwashyize ku murongo mu rugendo rwo kuvugurura itorero rifite icyerekezo gihuje n’igihe." Yasabye ubuyobozi gukomeza gushyigikira abaramyi baririmba ku giti cyabo, kuruta uko babikoraga.
Ibyo ashimira Perezida Paul Kagame
Mu myaka ishize, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye iterambere ry’ubuhanzi. Bosco Nshuti yashimiye Perezida Kagame ku bikorwa bikomeye byafashije abahanzi, ati: "Ibyo nashimira Perezida ni byinshi, ariko kimwe mpuriraho na benshi ni amahoro n’umutekano bituma buri wese agera ku nzozi ze. Ikindi, aho naba ndi hose, nterwa ishema n’u Rwanda."
Icyo yifuza kuzageraho nyuma yo kuba akora umuziki
Bosco Nshuti yifuza kugira ibikorwa byagutse by’ubucuruzi bifasha abantu benshi kubona imirimo n’iterambere. Yagize ati: "Ndifuza kuba umucuruzi mu buryo bwagutse buhesha sosiyete imikorere."
Icyo utakwibagirwa ku gitaramo “Unconditional Love”
Igitaramo Unconditional Love kigiye kuba kimwe mu bikomeye Bosco Nshuti ateguye. Afite intego yo kugeza ku bantu ubutumwa bw’urukundo rw’Imana, kandi anashimira uburyo u Rwanda rwateye imbere mu iterambere ry’ubuhanzi.
"Ni igitaramo kizaba ari cyiza, giteguye neza, iby’umwuka bizaba byuzuye. Nta muntu uzaza ngo atahe uko yaje."
Bosco Nshuti ari mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda
Niwitabira iki gitaramo ntuzataha uko waje
REBA INDIRIMBO "NI MURI YESU" YA BOSCO NSHUTI