Iyi tariki ya 03/08/20Byari ijoro ry’umugisha Ku muramyi Sharon Gatete,Umwe mu Bantu binjiranye igikundiro muri Gospel.
Ijoro ryo kuwa 03/08/2023 ryaranzwe no kwishimira uyu mwari mu birori binogeye ijisho. Ni igitaramo cyatangiye saa moya n’igice za nijoro kibera ki Kacyiru ahitwa L’Espace.
Itsinda rya Kingdom of God Ministries rizwi mu ndirimbo nka Iyerekane, Sinshidikanya, Namenye ko n’izindi ryafashije Sharon guhembura imitima y’abitabiriye iki gitaramo.
Nyuma y’iminota 45 iri tsinda risusurutsa abitabiriye iki gitaramo, habaye umwanya w’ituze ku bitabiriye igitaramo. Umwe mu bari aho yazimije amatara abantu bayoberwa ibibaye.
Yongeye kwatsa, Sharon yageze ku ruhimbi humvikana umuhanuzi utaragaragariye abari aho bitewe n’uko itara ryari ryazimye. Uwo muhanuzi mu ijwi riremereye, yumvikanye yaturiraho Sharon imigisha iremereye. Sharon byaramurenze arira amarira y’ibyishimo.
Nyuma yo kurira no kwihanagura, Sharon Gatete yahise azamura ijwi rirenga azamukira mu ndirimbo "Nzategereza". Iyi ndirimbo yahise ishyira abantu mu mwuka bamufasha kuyiririmba ndetse aririmba n’izindi ndirimbo nshya.
Uyu muramyi yanyeganyeje imitima y’abitabiriye iki gutaramo bitewe n’ijwi rye ryuje ubuhanga, Imbaraga ndetse n’amarangamutima. Wabonaga aririmbana umunezero ukabona abitabiriye iki gitaramo barenda kurira.
Abakunzi ba Sharon bongeye gufatwa n’ikiniga bitewe n’ubuhamya bwatanzwe na Peace Gatete ariwe Mama we.
Yagize ati"Sharon yavutse mu mwaka wa 2001 avuka ntamushaka". Aha abantu benshi bahise bagira amatsiko yo kwibaza Impamvu yavutse iwabo batamushaka.
Uyu mubyeyi yasobanuye ko bamusamye bari mu buzima bukomeye hahandi udashobora no kubona iranje (Murabizi ko iranje ikoreshwa mu mwanya wa Pampex).
Yagize ati"Ntabwo narinzi ko Pampex yo kwambika umwana ibaho". Yakomeje avuga ko yasamye Sharon ababyeyi be bari mu masengesho y’Iminsi 7 kandi asamwa mukuru we witwa Sharom afite amezi atatu gusa.
Bari mu masengesho yo kubaza Imana icyerekezo cy’ubuzima bushaririye bari barimo bisanga basamye Sharon Gatete. Icyo gihe bari batuye ku Kimihurura ahubatswe inyubako ya Kigali Convention Center.
Yakomeje avuga ko icyo gihe babaga mu nzu bakodeshaga amafaranga ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda bakaba bari bamaze amezi 6 batishyura ubukode.
Muri ubu buhamya buteye agahinda bwatanzwe n’uyu mubyeyi yavuze ko uwabakodeshaga yabirukanye mu nzu babagamo nyuma yo kubitegereza akababwira ko uko bangana batabura amafaranga y’ubukode bari bamurimo.
Mu ijwi ryuje ikiniga, Mama wa Sharon yagize ati" Kubera ubuzima twari turimo, nasenze Imana kubera ubuzima twari turimo nsaba Imana ngo inda ye Imana iyihe umuntu utarabyaye ariko Imana yanga kubikora".
Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yari umuririmbyi wajyaga yitabira ibiterane byo guhimbaza mu ma stade. Yahise atebya ati"Ariko sinari umu Star nka Sharon".
Yavuze ko ibi yaje kubivamo ejobundi Sharon amaze kuba umustar. Akomoza ku mpamvu yatumaga atifuza gusama yagize ati"Inzara nari mfite ntiyanyemereraga gutunga umwana na Papa we."
Papa Sharon yafashe ijambo ashimira abitabiriye igitaramo anasabira umugisha abakomeje gufasha Sharon. Ikindi yavuze cyatangaje abantu ni urugendo rwa Sharon muri career ya Gospel.
Avuga ku kwinjira kwa Sharon mu ishuri rya muzika, yatangaje ko Sharon yarwanye intambara ikomeye ku bw’umuhamagaro n’ishyaka ry’umuzika.
Ntibyari byoroshye kumvisha ababyeyi ko agomba guhagarika ibyo yigaga akajya kwiga umuziki. Gusa nk’uko umubyeyi we yabitangaje, byasabye Sharon guhamagara umuyobozi w’Ishuri ry’umuziki rya Nyundo bwana Jacques Murigande yigize Mama Sharon ubwe asaba ishuri nk’usabira umwana we.
Papa Sharon yahamagaye ku ruhimbi uyu umuyobozi aramubwira ati"Ngiye kukubwira ikintu utari uzi"! Uzi ko kiriya gihe ari Sharon waguhamagaye yihinduye umubyeyi wa Sharon agusaba ishuri?". Jacques Murigande n’abitabiriye iki gitaramo bahise baseka. Ibi ngo yabikoze ku bw’urukundo rwa muzika.
Jacques Murigande nawe ubwo yafataga ijambo yashimiye cyane uyu munyeshuri we ukomereje amasomo ya Muzika mu gihugu cya Kenya aho afite inzozi zo kuzaba Docteur mu muziki. Yashimiye uyu muramyi ku bw’ishyaka n’umuhate agira.
Nyuma y’iki gitaramo, aganira na Paradise.rw, Sharon Gatete yavuze ko yashimishijwe n’iki gitaramo cye cya 1 anashimira abamufashije anakomoza ku mishinga ateganya irimo gukora amashusho y’indirimbo nshya .Yakomeje atangaza ko azakomeza gukoresha umuhamagaro we mu nyungu z’ubwami bw’Imana.
Sharon yagaragaje ko ari umuhanga cyane mu muziki
Ababyeyi ba Sharon bahishuye byinshi ku buzima bwe
Sharon uri kuminuza mu muziki yifuza kuzagera ku rwego rwa PhD