× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yarozwe inshuro 6, atezwa intozi! Byosebirashoboka Aphrodice yamennye amabanga ya bagenzi be

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yarozwe inshuro 6, atezwa intozi! Byosebirashoboka Aphrodice yamennye amabanga ya bagenzi be

Ku Isabukuru y’amavuko, Byosebirashoboka Aphrodice yasubije abamushinza kuba yaragiye

Umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodice wujuje imyaka 30 yashimiye Imana yamutambukije imisozi n’amataba ndetse n’ibihanamanga birimo kurogwa inshuro 6 akaba yujuje imyaka 30. Byosebirashoboka Aphrodice ni umusore wavutse tariki ya 26/02/1994, avukira mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Paradise, Aphrodice yagize ati: "Kuri ubu ndashima Imana ko ikindinze nkaba ngihumeka umwuka w’abazima". Yakomeje agira ati: "Njyewe ndozwe inshuro 6 ariko inshuro 4 amarozi yangejeje kure".

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 ubwo aheruka kurogwa yarozwe n’abakozi b’Imana. Yagize ati: "Hari n’igihe bigeze gushaka kumpa acide, umwe muri bacuti banjye w’umuhanzi yaje kubavamo arabivuga, dore ko bari bikoze ari itsinda ry’abantu nka 3".

Yavuzeko nyuma y’ibyo, iryo tsinda ryakomeje kugerageza ibishoboka byose ngo rimwambure ubuzima ariko birabananira. Yavuzeko ubuzima bwe bwaranzwe no kubabara dore ko hari umwe mu bantu ba hafi bamuteje intozi arwazwa na Theo Bosebabireba. Muri ubwo buzima, yavuze ko intozi zamuryaga bikomeye akirirwa yishimagura.

Iyo mibabaro yahuye nayo amaze gukura ikiyongeraho kuvukira mu muryango ukennye byanamubereye intandaro yo kubaho nabi no kwiga nabi. Yakoze imirimo itandukanye irimo gucuruza ubunyobwa, gukokora imihembezo no gucuruza ibyarire;

Gukora akazi ko mu rugo mu miryango ine harimo no kwa Mama Sarah i Gitarama aho yakoreraga amafaranga 2,500 Frw ku kwezi. Afite ubuhamya bwo kuba muri Ghetto dore ko avuga ko yigeze kuba mu nzu iciriritse cyane aho bayikodeshaga 4,500 Frw ari 3 umwe yishyura 1500 frw.

Uyu musore wize ku bigo bine kubera ubuzima bukakaye, yaje kwiga secondaire nabi ntiyayisoza aza kwiga Theologie avuga ko yarwanye intambara zitabarika. Ikindi gikomere yavuze ni akagambane k’abantu 10 bifashishije abagore ngo bamusige icyasha ko yabateye inda. Gusa ibi yavuze ko ari Paje azagarukaho mu minsi iri imbere.

Yavuze ko umwe mu bamushaririye ari umuhanzi witwa Noel Byukurabagirane afata nk’umwana yabyaje ubutumwa amukuye mu buzima bwo kuba mayibobo. Aphrodice wavuganaga ikiniga, yavuze ko uyu muhanzi witwa Noel yamuhemukiye bikomeye aho yari ayoboye itsinda ryemeye gutanga amafaranga kugira ngo itangazamakuru rishyireho uyu muririmbyi icyasha, gusa abanyamakuru baba abanyamwuga ntibasohora izo nkuru.

Yavuze ko kimwe mu bintu yibutsaga Imana ari imyenda yaguriye uwo muhanzi wamusize urubwa. Yagize ati: "Ni njye wamuguriraga ipantaro za cotton zari zigezweho, mushyira Pasiteri Mugabo i Batsinda niwe wamubatije, ariko anyitura ubugome.

Ubwo buzima avuga ko bwamubereye ibidandabiranya dore ko hari n’igihe yari agiye gusinya kontara ya miliyoni eshanu i Bugesera aza kugambanirwa arirukanwa.

Ku byavuzwe ko yaba yarigeze ahagarikwa azira ubusambanyi n’ubusinzi, yagize ati: "Kuva natangira uyu murimo sinigeze mpagarikwa n’itorero". Gusa yavuze ko mu myaka yose amaze akijijwe yicuza umwaka umwe yamaze agendera mu kigare biba intandaro yo kujya mu ntege nke.

Uyu muririmbyi ni umwe mu bantu batangiye umurimo w’uburirimbyi ku myaka mikeya dore ko yatangiye kuririmba muri korali y’abana afite imyaka 7 avuga ko yabatijwe ku myaka 10 na Pastor Ntamabyariro JMathias wa Paroisse ya Mukingi yabarizwagamo dore ko yihamiriza ko ariwe wateraga amakorasi muri Paroisse yose.

Ni umwe mu bandikiye amakorali indirimbo nyinshi zigera kuri 110 nk’uko abivuga. Yabaye muri Korali nyinshi zirimo iyitwa "Ari ku Ngoma " yanabereye Umuyobozi.

Kuri ubu avuga ko yahinditse icyaremwe gishya nyuma yo kuva mu kigare yagendeyemo cy’abiyita abakozi b’Imana atari bo mu gihe cy’umwaka umwe. Yavuze ko bishoboka ko amakosa yakoreye muri icyo kigare ariyo sura abantu benshi bamubonamo kandi yaravuye muri icyo kigare nyuma yo kubona ko ntamumaro wacyo.

Paradise.rw yagerageje kuvugisha Byukurabagirane Noel washyizwe mu majwi yo guhemukira Byosebirashoboka Aphrodice ariko inshuro 2 zose twamuhamagaye, terefoni ye ntabwo yari iriho. Igihe azabonekera akagira ibyo adutangariza tuzabigarukaho ubutaha.

Byosebirashoboka yujuje imyaka 30 amena amabanga menshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Wazize kubeshya imana utera abakobwa Amanda urangije wihisha mumana irangije iragutamaza imirimo ibiri nibikunda hitamo yesu cyangwa werure ukorere satani papa uwera ibyo wamukoreye ukamufatakungufu ubumufitanye abana babiri mama ganza mufitanye umwe mama soniya mufitanye undi nabandi Beshi wahemukiye izoningaruka zibyowakoze zirikukugaruka muvandi

Cyanditswe na: nitwa byukurabagirane noel   »   Kuwa 26/02/2024 12:47