× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yari yatangiye gufashwa na Matayo 7:7 - Miss Jolly yahishuye uko yarokotse abatekamitwe mu masezerano ya baringa ya Miliyari 4

Category: Entertainment  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yari yatangiye gufashwa na Matayo 7:7 - Miss Jolly yahishuye uko yarokotse abatekamitwe mu masezerano ya baringa ya Miliyari 4

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yatanze inama ku rubyiruko n’abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga, abasaba kurangwa n’ubushishozi mu gihe bakoresha izi mbuga kuko habuze gato ngo yisange mu maboko y’abatekamitwe bakomeye ku isi.

Matayo 7:7 haranditse ngo "Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa". Miss Jolly avuga ko iki cyanditswe cyari cyatangiye kumuryohera cyane ndetse yiyumvisha ko yamaze gusubizwa rwose nyuma yo kwandikirwa n’aba batekamitwe.

"Mu kuri ibyo byari nk’amabonekerwa yo muri Bibiliya, natangiye gusoma ikibwirizwa cyo muri Matayo 7:7 ”Kuri njye Imana yamaze kumpa.” Bari bambwiye ko bazakoresha Netflix mu bikorwa byo kwamamaza Netflix bakagira n’ibintu bimwe na bimwe bafatira muri hoteli zacu zihenze" - Miss Jolly.

Uyu mukobwa uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yavuze ko muri ayo masezerano ya baringa (kuko atari ay’ukuri), bari bamwijeje kujya bamuha hagati ya Miliyoni 3-4 z’amadorali ku mwaka, uyashyize mu manyarwanda ni akayabo kagera kuri Miliyari eshatu na Miliyari enye.

Miss Jolly ati "Naribajije nti kuki ari njye bahisemo, bambwiye ko bakeneye umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba, ufite igihagararo runaka, w’umunyabwenge ushobora guhuza neza n’Abanyamerika nari ngiye kwakira, barebye basanga ari njye ubyujuje".

Yakomeje avuga ko bakimara kumubwira gutyo, yahise ajya mu yindi si, ariko za kugira amakenga yibaza niba bizewe. "Ibi byarenze intekerezo zanjye nk’umuntu utewe ishema n’igihugu cyanjye. Gusa noneho aho byari bigeze natangiye kugira amakenga y’ibyo narindi kubona."

"Nasabye umwirondoro w’iyi sosiyete, ubutumire bwemewe na hoteli izanyakira, mbigeza ku bayobozi kugira ngo bangire inama kandi bamfashe kumenya niba koko ibi bintu byemewe".

Yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo yamufashije kumenya imyirondoro y’abantu bamwizezaga ibitangaza kuko yaje kumenya ko ari abajura bo ku rwego rwo hejuru muri Afrika y’Epfo ndetse bakaba barimo gushakishwa.

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 628 kuri Instagam, yasabye urubyiruko kwitondera abo bavugana nabo ku mbuga nkoranyambaga anababwira ko ibishashagirana byose atari zahabu.

Tubibutse ko Miss Jolly afitanye isano ya hafi na Diana Kamugisha - umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Uyu muhanzikazi akaba ari nyina wabo wa Miss Jolly Mutesi.

Miss Jolly yemera Imana, ndetse mu masengesho y’abayobozi yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, akitabirwa n’abarimo Umukuru w’Igihugu, Miss Jolly yagaragaye yitwaje Bibiliya mu ntoki atari zimwe zo muri telefone ziharawe na benshi kandi nyamara amakuru avuga ko inyinshi ziba zirimo amakosa.

Miss Jolly yavuze ko yari yatangiye gufashwa cyane na Matayo 7:7

Miss Jolly arashima Imana yamufashije kurokoka abatubuzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.