Umuhanzi Claude Uwiragiye utuye mu Bwongereza, uherutse kugaragaza ibyishimo bikomeye yatewe no kubona umujyanama (Manager) mu muziki we, magingo aya yamaze kwinjira mu busizi ahera ku muvugo yatuye Imana.
Claude yabonye izuba kuwa 15/10/1995. Ni umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umusizi. Azwi ku nkuru isharira y’ubuzima yanyuzemo agituye mu Rwanda aho yarwaye indwara ikomeye kugeza aho bamwe bakeka ko yaba ari kanseri. Yabazwe inshuro eshanu mu bitaro bya CHUK mu myaka 5 yamaranye ubu burwayi.
Paradise.rw ifite amakuru avuga ko Claude Uwiragiye aheruse kubona ’Manager’ [Umujyanama] wiyemeje kumufasha, uwo akaba ari Nyandwi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we. Ashimira byimazeyo ’Manager’ we, at Ati: "Imana ihe umugisha Manager wanjye n’umufasha we, kandi babyumve ko mbakunda cyane".
Yavuze ku bihe yari arimo ubwo yandikaga uyu muvugo we. Aragira ati "Ntekereje ibyo Imana ikorera abantu, nasanze abantu bafata Imana uko itari, bayifata nk’iciriritse kandi Imana ari ngari cyane dore ko nta rugero rw’Imana ruzabaho nta n’uruzigera rubaho ku is. Kuko Imana irenze ingero zose ndetse n’amazina twatanga. Urugero Imana irenze no kwitwa izina (Imana)".
Claude Uwiragiye, akiri mu Rwanda yari atuye muri Kicukiro-Gahanga, akaba yarasengeraga kuri E.P.R Paruwasi ya Remera muri Kicukiro-Sonatube. Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru ndetse akaba yaranabaye umwarimu wigishaga indimi. Yakoze kuri Goodrich Tv ndetse na Radio ya Gikristo yitwa Sana Radio, akaba yari ’Tv & Radio Presenter’.
Yararwaye araremba
Arashima Imana yamuhaye Manager
Manager Nyandwi ubwo yari kumwe n’umugore we
REBA INDIRIMBO "HELLO" YA CLAUDE UWIRAGIYE
UMVA UMUVUGO WA MBERE WA CLAUDE UWIRAGIYE
Hard work brother keep shinning