× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Claude Uwiragiye uherutse kubona ’Manager’ yinjiye no mu busizi-VIDEO

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Editor

Umuramyi Claude Uwiragiye uherutse kubona 'Manager' yinjiye no mu busizi-VIDEO

Umuhanzi Claude Uwiragiye utuye mu Bwongereza, uherutse kugaragaza ibyishimo bikomeye yatewe no kubona umujyanama (Manager) mu muziki we, magingo aya yamaze kwinjira mu busizi ahera ku muvugo yatuye Imana.

Claude yabonye izuba kuwa 15/10/1995. Ni umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umusizi. Azwi ku nkuru isharira y’ubuzima yanyuzemo agituye mu Rwanda aho yarwaye indwara ikomeye kugeza aho bamwe bakeka ko yaba ari kanseri. Yabazwe inshuro eshanu mu bitaro bya CHUK mu myaka 5 yamaranye ubu burwayi.

Paradise.rw ifite amakuru avuga ko Claude Uwiragiye aheruse kubona ’Manager’ [Umujyanama] wiyemeje kumufasha, uwo akaba ari Nyandwi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we. Ashimira byimazeyo ’Manager’ we, at Ati: "Imana ihe umugisha Manager wanjye n’umufasha we, kandi babyumve ko mbakunda cyane".

Yavuze ku bihe yari arimo ubwo yandikaga uyu muvugo we. Aragira ati "Ntekereje ibyo Imana ikorera abantu, nasanze abantu bafata Imana uko itari, bayifata nk’iciriritse kandi Imana ari ngari cyane dore ko nta rugero rw’Imana ruzabaho nta n’uruzigera rubaho ku is. Kuko Imana irenze ingero zose ndetse n’amazina twatanga. Urugero Imana irenze no kwitwa izina (Imana)".

Claude Uwiragiye, akiri mu Rwanda yari atuye muri Kicukiro-Gahanga, akaba yarasengeraga kuri E.P.R Paruwasi ya Remera muri Kicukiro-Sonatube. Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru ndetse akaba yaranabaye umwarimu wigishaga indimi. Yakoze kuri Goodrich Tv ndetse na Radio ya Gikristo yitwa Sana Radio, akaba yari ’Tv & Radio Presenter’.

Yararwaye araremba

Arashima Imana yamuhaye Manager

Manager Nyandwi ubwo yari kumwe n’umugore we

REBA INDIRIMBO "HELLO" YA CLAUDE UWIRAGIYE

UMVA UMUVUGO WA MBERE WA CLAUDE UWIRAGIYE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Hard work brother keep shinning

Cyanditswe na: pascal osee  »   Kuwa 14/10/2022 00:52