× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yari umujyanama mwiza! Thacien Titus avuga ku mubyeyi we watabarutse atumvise indirimbo "Izatumara amarira"

Category: Artists  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yari umujyanama mwiza! Thacien Titus avuga ku mubyeyi we watabarutse atumvise indirimbo "Izatumara amarira"

Umuramyi Thacien Titus uherutse gupfusha papa we yavuze ibigwi uyu mubyeyi yafataga nk’icyitegererezo.

Ni urupfu rwashenguye benshi mu bakunzi ba Gospel bakomeje kwihanganisha uyu muramyi. Muri bo rwavuga Tonzi, Theo Bosebabireba, Mama Music n’abandi.

Nyuma y’uru rupfu rw’uyu mubyeyi watabarutse azize uburwayi yari amaranye iminsi, Paradise yaganiriye na Thacien Titus. Mu mvugo yuje ikiniga uyu muramyi yavuze ko ababajwe no kubura umubyeyi we wajyaga umuha impanuro.

Abajijwe urwibutso uyu mubyeyi asize yagize ati: "Yari umujyanama mwiza, yakundaga umuryango we cyane ndetse yadutoje gusenga no kubana n’abantu bose amahoro."

Abajijwe ijambo ryiza uyu mubyeyi yakundaga kumubwira yagize ati: "Yakundaga kutubwira ko Imana ari urukundo, yajyaga ambwira ati ’Udakunda ntabwo azi Imana kuko Imana ari urukundo".

Ni urupfu ruje nyuma y’iminsi micye uyu muramyi asohoye indirimbo nshya yitwa "Izakumara amarira" igaruka ku nkuru mpamo y’umubyeyi wataye umwana agahora abaza se aho nyina yagiye.

Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kamonyi yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 06/05/2024 nyuma y’iminsi 3 atabarutse dore ko yitabye Imana kuwa 03/05/2024.

Uyu mubyeyi akaba yashyinguwe mu irimbi rya Nyamugari mu karere ka Kamonyi.

Paradise.rw twihanganishije uyu muryango.

Thacien Titus mu kababaro kenshi

Uyu mubyeyi yakundaga cyane umuryango we

Thacien Titus ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ihe umubyeyi wawe kuruhukira mu mahoro

Cyanditswe na: Claudine  »   Kuwa 06/05/2024 21:34