× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yaraye amajoro tubitegura! Ev. Jotham arashimira Pastor Rwagasore wamushyigikiye mu kumurika igitabo cye cya 2

Category: Ministry  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Yaraye amajoro tubitegura! Ev. Jotham arashimira Pastor Rwagasore wamushyigikiye mu kumurika igitabo cye cya 2

Ev Jotham Ndanyuzwe yiruhukije anashima Imana mu buryo bukomeye nyuma yo kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya kabiri yise "Love Across All Languages" kimaze kugera mu bihugu 45 ku Isi mu minsi micye bikaba bimuha icyizere cyo kizagera ku Isi hose.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuvugabutumwa, Jotham Ndanyuzwe, ari mu mashimwe menshi nyuma yo kumurika igitabo cye cya kabiri yise "Love Across All Languages". Ni igitabo gikubiyemo ubutumwa bukomeye na cyane ko yibanze ku butumwa bw’ubumwe n’uruhare rw’urukundo mu kuzana ubumwe n’imbaraga z’urukundo mu buryo bw’amadini, mu mico itandukanye na politike.

"Byari byishimo kuri njye taliki 9 z’ukwezi kwa Werurwe 2024. Ni bwo namuritse igitabo "Love across All languages A Global Journey", kirimo kirakora amateka amateka ku isoko mpuzamahanga aho kimaze kugera mu bihugu 45 ku isi harimo nka Canada, USA, Australia, Germany, South Africa, China, Italy, Norway n’ibindi".

Uwo ni Ev. Jotham Ndanyuzwe nyuma yo kumurika igitabo cye cya kabiri. Ev. Ndanyuzwe Jotham, atuye muri Canada muri Alberta mu mujyi witwa Edmonton. Asengera mu rusengero rwitwa New Jerusalem. Amaze gushimangira ko ari umwanditsi mwiza w’ibitabo kuko cyo aheruka kwandika, kimaze kugera mu bihugu 45.

Ev. Jotham yishimiye cyane kumurika igitabo cye gishya

Iki gitabo cye kandi kiri ku masomero anyuranye n’aho bacururiza ibitabo ’Books stores’ hakomeye ku isi nka Amazon, Kobo, Thrift books, Booktopia, Might Ap, Better World Books n’ahandi. Nyuma y’ibyumweru 3 gishyizwe kuri Amazon, kuri uyu wa 09 Werurwe saa cyenda ni bwo yakimuritse ku mugaragaro mu muhango wabereye mu munjyi wa Edmonton.

Ev. Jotham Ndanyuzwe yashyigikiwe n’abantu benshi bitabiriye uyu muhango barimo abaririmbyi nka Nkuru Etinne, Faith Mission Worship team, Heavenly City choir, abayobozi b’amatorero atandukanye nka Pastor Emmanuel Rwagasore umugobozi w’itorero New Jerusalem Ministries ari nawe Ev. Jotham yungirije.

Ev. Jotham yashimiye cyane Pastor Rwagasore Emmanuel [asanzwe ari umuhanzi mu ndrimbo zo kuramya no guhimbaza Imana] ku bwo kumushyigikira cyane mu imurikwa ry’ik gitabo cye, ati "Mbonereho mushimira ku bwitange kugira ngo iki gikorwa kigende neza. Yaraye amajoro tubitegura, ndamushimiye ni inshuti n’umushumba mwiza, n inshuti yanjye".

Yunzemo ati "Ndashimira n’itorero New Jerusalem Ministries (abayoboke) ari naho mbereye umuyobozi, harimo n’umuyobozi Pastor Robert uyoboye Release international Mission ndamushimira cyane, harimo na Pastor Jamali kuva mu itorero Steel Heights Baptist church ndamushimira cyane, harimo n’umuyobozi kuva muri Faith Mission church Pastor Leonidas, n’abandi benshi bahagarariye inzego zitandukanye".

Ev. Jotham Ndanyuzwe yashakanye na Ineza Benisse [Benisse Ndanyuzwe] kuwa 27/02/2021. Basezeranye imbere y’Imana muri Kenya muri Calvary Church Komarock. Aramushimira cyane ku bwo kumushyigikira iteka mu murimo w’Imana, ati "Sinarangize ndashimiye madame Benisse Ndanyuzwe ku bwitange no kunshigikira ntahwema kunshigikira".

Ev. Jotham ni umwanditsi mwiza w’ibitabo, akaba abifatanya n’ivugabutumwa. Igitabo yaherukaga kwandika ni icyo yise "Izina Risumba Byose" [The Name Above All], gifite paji 64. Cyacapiwe mu Rwanda muri New Point Printing. Yagihaye agaciro kuko "cyantwaye imbaraga nyinshi, umwanya n’amafaranga".

Ev. Jotham hamwe na Pastor Emmnuel Rwagasore uzwi mu itsinda Emmas & Salem

Nyuma y’imyaka 3 ashyize hanze icyo gitabo ari na cyo cya mbere yandise, kuri ubu Jotham Ndanyuzwe agarukanye ikindi gishya yise "Love Across All Languages". Yakimuritse ku mugaragaro tariki 09 Werurwe 2024. Ni igitabo kinini gifite chapters 14, kikagira paji 301.

Iki gitabo kiri kuri Amazon, kukibona ni ukwandikamo izina ry’igitabo cyangwa amazina y’umwanditsi Jotham Ndanyuzwe ugahita ukibona kikakugeraho bitarenze iminsi 2. Igitabo cya mbere yacyanditse ari muri Kenya, icya kabiri acyandika ari muri Canada.

Jotham Ndanyuzwe yavuze ko iki gitabo cye gishya gikubiyemo ubutumwa bukomeye na cyane ko yibanze ku butumwa bw’ubumwe n’uruhare rw’urukundo mu kuzana ubumwe n’imbaraga z’urukundo mu buryo bw’amadini, mu mico itandukanye ndetse na politike.

Jotham Ndanyuzwe yakomeje avuga ko yasobanuyemo byinshi mu mpapuro zirenga 300 "navuzemo byinshi kandi ndifuriza buri wese gusoma iki gitabo". Yongeyeho ati "Ntikireba umuntu runaka, ntikireba n’idini runaka".

Jotham Ndanyuzwe ahamya ko Imana yamuhaye ubutumwa bukomeye agomba kubwira Isi. Yasanze inzira nziza yamufasha kubugeza ku batuye Isi ari ukwandika ibitabo akabishyira mu ndimi zitandukanye. Ati "Imana yampishuriye ubutumwa bukomeye ngomba kubwira Isi yose n’amadini".

Yavuze ko uwashaka ibitabo yamwandikira kuri WhatsApp kuri: +1(587)5687824 no kuri Instagram aho akoresha amazina ya Jotham Ndanyuzwe.

Ev. Jotham Ndanyuzwe yashimiye cyane umugore we Benisse Ndanyuzwe wamushyigikiye cyane

Ev Jotham yamurikiye inshuti ze n’isi yose igitabo yise "Love Across All Languages"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.