Ifoto yo mu bwana yabaye imbarutso y’ikiganiro Paradise yagiranye na Jean de Dieu Biziyaremye utazirwa "Jado" watangaje ibitaramenyekanye ku buzima bwa Eric Niyonkuru.
Kwa kundi inzara yo ku cyumweru yicaga abana biga bacumbikirwa n’ikigo bakajya guhekenya karoti n’amashu by’ikigo, Eric Niyonkuru uwo mwanya yari yarawuteye umugongo bitewe n’ishyaka yagiriraga inganzo, nk’uko yigeze kubitangariza Paradise.
Ubwo umunyamakuru wa Paradise yapostingaga ifoto yo mu bugimbi igaragaramo Eric Niyonkuru yambaye impuzankano yo ku ishuli arimo kuririmba, Jado yatangaje ko ashimishijwe no kuba Eric Niyonkuru asigaye yamamaza ubutumwa bwiza.
Jado umwe mu baririmbyi b’abahanga akaba n’umwe mu bayobozi ba Hyssop choir imwe mu makorali akunzwe mu itorero rya ADEPR Kacyiru dore ko iherutse gukorera igitaramo cy’amateka muri Dove Hotel, yavuze ko yiganye na Eric Niyonkuru na Prosper ku kigo cy’amashuli cya ESB (Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi).
Jado ati: "Eric yakundaga kuririmba pee! Ndanezerewe ko uwo twahimbaga Senderi yavuyemo umuramyi wamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose."
Yavuze ko umuziki uba mu maraso ya Eric Niyonkuru wahoze mu itsinda ryitwaga Power Boys ryari rigizwe n’abasore babiri aribo Eric na Prosper ryabaye rimwe mu matsinda yakoze umurimo ukomeye ku kigo cy’amashuri cya ESB Kamonyi kuko ryatumaga hari n’abanyeshuli bibagirwa ko batsinzwe bagasubizwamo imbaraga n’aba basore.
Jado yatangaje ko iri tsinda ryakundwaga bikomeye n’abapadiri bayoboraga iki kigo dore ko ryasubiragamo indirimbo zo mu Kiliziya mu buryo bugezwehoo. Ati "Navuga ko bakoraga ubukangurambaga mu kigo."
Jado yavuze ko Power boys yifashishwaga mu gutambutsa ubutumwa runaka mu kigo. Yongeyeho ko iki kigo cyari kiyobowe n’umupadiri mwiza wakundaga imyidagaduro bigatuma agenera ishimwe aba basore bari barigaruriye imbibi z’imitima.
Mu minsi mikeya ishize, Niyonkuru yasohoye indirimbo nshya "Nahimbazwe", ikaba indirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma ya "Atatenda".
Aganira na Paradise, Eric Niyonkuru yavuze ko iyi ndirimbo yayivomye mu gitabo cya Yesaya 53:5, ijambo rikunze kwifashishwa mu kugaragaza urukundo rwa Kristo wacumitiwe ibicumuro by’abantu kandi ko imibyimba ye ari yo yatumye abatuye isi yose babonera ubugingo bwinshi muri we.
Eric Niyonkuru (uwo muremure) na Prosper bari bagize itsinda rya Power Boys. Aho bigaga kuri Saint Bernadette bafatwaga nka Israel Mbonyi w’ubu.
Muri iyi ndirimbo agira ati: "Yadukoye amaraso ye, imibyimba ye niyo adukirisha, icyakora Yesu yarapfuye, ariko ubu ahora iteka, Nahimbazwe, urupfu ni Yesu warunesheje".
Kuri ubu abantu benshi bakomeje kwishimira impano ya Eric Niyonkuru wabaye umunyamakuru ukomeye wa InyaRwanda.com aho yakundwaga n’abahanzi biganjemo abashya mu muhamagaro aho bamushimira ku mpano yo kwicisha bugufi no kwakira buri wese no kuba umujyanama mwiza.
Kuri ubu ni umwe mu bantu bafitiye imishinga myiza ubwami bw’Imana dore ko yiteguye kwamamaza ingoma ya Kristo kugeza ku mpera y’isi yose.
Eric Niyonkuru arakataje mu muziki usingiza Imana
Reba indirimbo Nahimbazwe ya Eric Niyonkuru