× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yago Pon Dat yaririmbye ibitangaza mu ndirimbo nshya ya Gospel yise "Nzaririmba Igitangaza" - VIDEO

Category: Artists  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yago Pon Dat yaririmbye ibitangaza mu ndirimbo nshya ya Gospel yise "Nzaririmba Igitangaza" - VIDEO

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya Gospel yise "Nzaririmba Igitangaza".

Iyi ndirimbo Yago yari amaze iminsi ateguje abakunzi be, yayishyize hanze mu buryo bw’amajwi (audio) kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’ibitangaza Imana yakoze imurinda.

Yago agira ati: “Ijoro n’amanywa urinda umwana wawe, mpora mu mababa yawe, inzira z’inzitane batega imitego ukayitegura, maze ukazinsindira. Nyambika ububasha imbere yabo maze maze ntsinde. Ni we Mana ni yo mpamvu ntazatsikira. Nzaririmba Igitangaza Yesu Umwami yakoze, ndi kumwe na bo mu ijuru imbere ya ya ntebe.”

Ni indirimbo ifite injyana nziza iberanye no kuramya no guhimbaza Imana, ikaba iya gatatu yo kuramya no guhimbaza Imana ashyize hanze nyuma ya Suwejo yarebwe inshuro zirenga miriyoni 3.5 kuri YouTube na Yahweh yari iheruka.

Nk’uko aherutse kubivugira mu kiganiro yakoreye ku muyoboro we wa YouTube wa Yago TV Show, agira inama abakiri bato yo gushaka Yesu bigishoboka, Yago Pon Dat asoza iyi ndirimbo agira ati: “Imana ihemba neza, wibuke gusenga Imana ihemba neza. Umwami Yesu arakora, wibuke gusenga. Mubwire byose humura, wibuke gusenga.”

Ni nyuma y’iminsi ibiri yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha harimo na X, ateguza abakunzi be iyi ndirimbo mu magambo agira ati: "Nzaririmba Igitangaza. Ijwi ry’ubuhamya riraje. Abanyembaraga nyinshi (big energy) muhaguruke.”

Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, biherekeje ifoto agaragaraho ameze nk’umwigisha, ari kumwe n’Abakristo mu rusengero, ari na yo iri muri audio y’indirimbo.

Ni nyuma y’igihe kinini avuga ko agatsiko k’abantu bamurwanya kazatsindwa mu izina rya Yesu, izina Yesu rikaba riri mu magambo yavuze kenshi ayasubiramo, avuga ko ari we umurwanirira mu ntambara zose arwana akanamutsindira.

Ni indirimbo irimo ubuhamya bw’ibihe bikomeye Yago Pon Dat yanyuzemo, agaragaza ko Yesu atigeze amutererana nk’uko byari byitezwe. Mbere yo gutangaza ko iyi ndirimbo iri hafi kandi, Yago udahwema kugaragaza ko yubaha Imana kandi ko ayibanza imbere mu byo akora byose.

Avuga kandi ko ayizera abikuye ku mutima nk’uko yabigaragaje mu gihe yasubiranaga umuyoboro we wari wibwe ugahindurirwa izina, ukava kuri Yago Tv Show ukitwa Mr. Give Away, yatanze inama mu magambo agira ati: “Abakiri bato mwese reka mbagire inama kandi ibi bintu ni iby’umugisha. Mushake Yesu bigishoboka.”

Yakomeje agira ati: “Ubu ngubu biracyashoboka kumumenya, ukamwemera nk’umukiza n’umwami w’ubuzima bwawe, akakuyobora akanagufasha.” Yabisubiyemo, kugira ngo ubutumwa burusheho kumvikana agira ati: “reka mbisubiremo, kuko kuba nyikubwiye (inkuru nziza) ni ubuntu. Mushake Yesu bigishoboka.”

Kuba asohoye iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana byahise birushaho kumvikana ko mu byo ashyira imbere byose abanza Umwami Yesu nk’uko ahora avuga ko Imana izamutsindira ibigeragezo mu izina rya Yesu.

Umva Indirmbo ya Yago

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.