Umuhanzi wo mu Rwanda, Israel Mbonyi, ari mu bihe bye byiza cyane muri iyi minsi. Abasesenguzi b’umuziki wa Gospel ku Isi bamushyira ku isonga mu bahanzi bo guhangwa amaso ku Isi.
Ubwo nari mvuye gusenga nacanye Televiziyo, nkurikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ndawukunda cyane. Byari nka saa Sita n’igice hafi saa Saba z’amanywa. Nashyize urushinge kuri TRACE GOSPEL, imwe mu masheni ya televiziyo mpuzamahanga zigize sosiyete ya DSTV ikurikirwa na benshi muri Afurika.
TRACE GOSPEL izwiho gucuranga indirimbo za Gospel zikunzwe cyane by’umwihariko muri Afrika. Kuri uyu wa 27 Kanama 2023, Israel Mbony yacuranzwe kuri iyi shene igihe kigera mu isaha yose binyuze mu gace bise "FOCUS", ugenekereje mu kinyarwanda umuhanzi ushyirwa muri aka gace aba ari uwo kwibandaho cyane cyangwa se guhangwa ijisho.
Bacuranze indirimbo ziganjemo igize Album aheruka gusohora nka: Nina Siri, Ndakubabariye, Icyambu n’izindi. Zakurikiranaga nta mwanya uciyemo ibizwi nka Non-Stop. Ibigaragaza ko Israel Mbonyi ari uwo guhangwa amaso ku Isi mu mboni za DSTV ni uko banamukoresha mu birango byamamaza Trace Gospel aho akurikirana n’abarimo ibyamamare ku Isi nka Kirk Franklin.
Umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje kunyeganyeza Afrika kuko atari Israel Mbonyi gusa uri gukinwa kuri Televiziyo zikomeye ku Isi. Kuri iki cyumweru ahagana saa cyenda na 20 z’amanywa, kuri Trace Gospel bakinnye indirimbo imwe ya Papi Claver na Dorcas binyuze mu gace bise "Sunny Vibes". Bakurikijeho "Moyo Wangu Remix" ya Guardian Angel Ft Phillis Mbuthia & Dj Kezz Kenya.
Mu gace k’indirimbo zikunzwe cyane (Hit), "Ebenezer" ya Nathaniel Bassey yaje ku mwanya wa 4. Ni mu gihe mu byumweru 2 bishize yari ku mwanya wa mbere. "Another Miracle" ya Ada Ehi ft Dena Mwana yaje ku mwanya wa 3. "Wonder" ya Mercy Chinwo imaze kurebwa na Miliyoni 9 mu mezi 4 yaje ku mwanya wa kabiri.
Ku mwanya wa mbere hari "This Year (Blessing)" ya Victor Thompson na Ehis D Greatest. Ni indirimbo imaze amezi 7 igiye hanze, ikaba iri kuri shene ya Youtube yitwa Victor Thompson Music. Iyi ndirimbo y’iminota 2 n’amasegonda 14 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 41 kuri Youtube. Tukwibutse ko kuwa 21 Ukwakira 2023 mu Rwanda hazatangirwa ibihembo bya Trace Awards.
Israel Mbonyi agezweho cyane muri Afrika nzima, nyuma yo kwandika amateka mu Rwanda akuzuza BK Arena yakira abantu barenga 10,000, ibintu byari byarananiye n’abahanzi ba Secular. Ni mu gitaramo yakoze kuri Noheli mu 2022 aho yari kumwe na James na Daniella, Annette Murava na Danny Mutabazi umaze kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo eshatu.
Ikindi gikomeje gutumbagiza umuziki wa Israel Mbonyi ni uko yatangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza ndetse n’Igiswahili. Israel Mbonyi ni umuhanga mu bijyanye n’Imiti (Pharmacist), ariko yabiteye umugongo yiyegurira umuziki wa Gospel. Ategerejwe mu gitaramo gikomeye yatumiwemo na Shalom choir kizaba tariki 17.09.2023 muri BK Arena.
Indirimbo ye "Nina Siri" iri mu rurimi rw’Igiswahili irakunzwe bihebuje dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4 mu mezi abiri gusa kuri Youtube, ibintu byakozwe n’abahanzi mbarwa muri Afrika. Marry Wangui ari mu baryohewe cyane avuga ko atamenya inshuro ayikina, ati "This touched my heart very powerful I don’t know how many times I have played it. Be blessed Nina siri naye Yesu".
Mbonyi araririmba ati "Nina siri naye Yesu yanifanya niwe jasiri (I have a secret with Jesus that makes stand bold (strong) Kwa amani nayo dhiki yanifanya niwe jasiri (In a peace and distress He makes me bold Yaniburudisha nikirukaruka hossana amen (He refreshes me as I jump singing hosanna amen Yaniburudisha nikirukaruka niki imba hossana amen (He refreshes me as I jump singing hosanna amen".
Israel Mbonyi, umuhanzi wo kwitega mu muziki w’Isi
Ibihembo byose bicaracara mu Rwanda nyirabyo ni Israel Mbonyi
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA ISRAEL MBONYI YITWA "NINA SIRI"