Umuramyi Albert Niyonsaba yagarutse mu muziki binyuze mu ndirimbo "Aragutashya". Ni indirimbo yanditswe mu myaka 7 ishize nk’uko uyu muramyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Paradise.rw yabakusanyirije bimwe mu byaranze uyu muramyi mu munsi yo hambere.
Albert Niyonsaba wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards mu mwaka wa 2016 agikesha ibikorwa biremereye aho muri uwo mwaka yasohoye indirimbo nyinshi zakoze ku marangamutima ya benshi anakora igitaramo cy’amateka. Hagati ya 2016 na 2017, uyu muhanzi ni umwe mu bavugwaga cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Nyuma yo kwegukana Groove Award ya 2016, yakomeje kubaka ibigwi muri Gospel aho mu mwaka wa 2017 yasohoye indirimbo nziza y’ubukwe yise "Umufasha". Muri uwo mwaka kandi yasohoye indirimbo yise "Umpe kwitonda" aho yasabaga Imana ko umutima we wamera nk’ikigega cyuzuyemo ijambo ryayo.
Uyu muramyi kandi yanatanze ihumure mu ndirimbo yise "Izabikora" yari ikubiyemo ubutumwa ku bantu bamaze igihe kinini bategereje amasezerano bahawe n’Imana.
Albert Niyonsaba ni umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibi bihembo bya Groove award byabaye tariki 17/12/2017 Ibi birori byabereye muri Kigali Serena Hotel. Ni umwe mu byamamare byitabiriye ibi birori yambaye neza cyane dore ko ku rutonde rw"ibyamamare byari byambaye neza rwakozwe na InyaRwanda.com, yaje ku mwanya wa 3 imbere ya Israel Mbonyi waje ku mwanya wa 4.
Tariki ya 13 Werurwe 2016 umuhanzi Albert Niyonsaba yakoze igitaramo cy’amateka mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Muri icyo gitaramo Albert Niyonsaba ukunzwe cyane mu ndirimbo “Isezerano” yamuritse alubumu ye ya mbere y’amashusho yitwa “Ntabe aritwe Mana”.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’igikorwa cyuzuye ubugwaneza cyakozwe n’uyu muhanzi uzwiho kugira umutima wa zahabu. Uretse kuba kwinjira mu gitaramo byari ubuntu, mu kumurika iyi alubumu n’abakene badafite amafaranga yabahaye DVD z’ubuntu barazitahana kugira ngo bazajye bumva ubutumwa buri kuri iyo alubumu asohoza ibyanditswe byera bigira biti: "Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi". Yesaya 55:1.
Albert Niyonsaba avuka mu muryango w’abakirigitananga dore ko avukana na Deo Munyakazi na Esther Niyifasha. Gusa we yahisemo gukirigita imirya ya Gitari.
Umwaka wa 2016 yatwayemo Groove Award, yawukozemo ibikorwa byinshi birimo indirimbo nyinshi. Mu kwezi Kwa 4/2016, Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo "Bigarure" aho yasabaga Imana kugarura ibyanyazwe na satani n’ibyariwe na kagungu n’inzige.
Albert Niyonsaba amenyerewe mu kuyobora ibirori birimo n’ubukwe.
Kwambara neza si iby’ubu, wabibaza abitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Groove Award mu mwaka wa 2017. Yashyizwe ku mwanya wa 3 mu bari bambaye neza aho yahigitse Israel Mbonyi washyizwe ku mwanya wa 4.
Albert Niyonsaba ni umwe mu basangiza b’umwanya beza (M.C) akaba azwiho kuyobora ubukwe n’ibirori by’ibyamamare. Ni umwe mu bayoboye ibirori mu bukwe bwa Ev Uwagaba Caleb na Uwingabire Alice bwabaye 19 Kamena 2022.
Uyu muramyi azwiho kuba isoko y’ubutumwa bw’ibyiringiro bizima. Ni muri urwo rwego mu kwezi kwa 7/2019 yibukije abantu imbaraga z’Imana mu ndirimbo "Kwiringira". Kuri ubu agarukanye indirimbo nshya "Aragutashya", yanyuze mu biganza by’aba producer b’abahanga dore ko amajwi yayo yakozwe Boris, naho amajwi afatwa na Sabey.
Albert Niyonsaba ni umunyamuziki akaba n’intiti mu bijyanye n’imiti ‘Pharmacy’ dore ko abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza akaba yarongeyeho na ’Supply chain management’.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ALBERT NIYONSABA
irebere iyi ndirimbo