Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire, yashyize hanze amashusho y’indirimbo C’est Ton Jour aherutse gutangaza ko aharaye.
Yatangaje ko mu ndirimbo ziri kuri Extended Play (EP) Album ye ya mbere yise Sa Grâce, aharayemo indirimbo imwe, ni ukuvuga iyitwa "C’est Ton Jour" (Aujourd’hui) yashyize amashusho yayo hanze uyu munsi ku wa Mbere.
Mu gihe yari agikomeje gusohora indirimbo ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sa Grâce” iriho indirimbo esheshatu ziri mu Gifaransa n’izindi zivangiye, ahanini mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki, yatangaje ko iya kabiri yasohoye amashusho yayo uyu munsi ari yo aharaye cyane.
Mu kiganiro yasubije umunyamakuru agira ati: “Nakoze indirimbo esheshatu zo mu Gifaransa kuri EP, ariko nyine harimo ivanzemo Igiswayire. Imana yaransubije. Ubwo wowe wabonye iyitwa Aujourd’hui, ndagaharaye nange. “
Indirimbo ya kabiri kuri EP, ari na yo amaze gushyira amashusho yayo hanze ‘C’est Ton Jour’ ari na yo yavuze ko aharaye nubwo mu kiganiro yayitaga Aujourd’hui nk’ijambo rigarukamo inshuro nyinshi, audio yayo yasohotse ku wa 27 Kanama 2024, none videwo yo isohotse ku wa 16 Nzeri 2024, nyuma y’iminsi 20.
Muri iyi ndirimbo iri mu Gifaransa aririmba ko amasezerano y’Imana ahora ari Yego (ari ukuri). Ati "Ni umushumba wange, nta kintu na kimwe nzigera mbura. Iyo ndi kumwe na we mba mfite umugisha, meze neza. Uyu munsi ni umunsi mwiza. Imana yampaye umunsi mwiza wo kwishimira icyubahiro cyayo.”
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, ni bwo yagaragaje ko yarangije ikorwa ry’indirimbo zigize iyi EP ye yakoze mu bihe bitandukanye. Kandi yifashishijeho aba Producers batandukanye barangajwe imbere na Julesce Popiyeeh.
Yagiye azishyira hanze mu buryo bw’amajwi (audio), uretse iyitwa September 6 yashyize hanze amashusho, ibitandukanye no ku zindi, kuko yo yihariye ku mateka y’umwana we wapfuye akivuka ku wa 6 Nzeri 2014.
Gahongayire witegura gukora igitaramo mu Bubiligi tariki 05 Ukwakira 2024, yavuze ko iyi EP ye idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima, kuko Imana iri kumukoresha ibikomeye. Ati “Yego ni EP idasanzwe kuri nge. Kuko nta na kimwe Imana inkorera mbona mu buryo busanzwe.”
C’est Ton Jour ibaye iya kabiri ikorewe videwo mu ziri kuri EP ye
Reba amashusho y’indirimbo