× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

“Witinya” – Ingabire Jeannette yinjiranye ihamagarwa ridasanzwe mu muziki wa Gospel ku mugaragaro

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

“Witinya” – Ingabire Jeannette yinjiranye ihamagarwa ridasanzwe mu muziki wa Gospel ku mugaragaro

“Witinya”, indirimbo y’umuhanzikazi mushya mu ruhando rwa muzika ya gikristo, Ingabire Jeannette, ni yo ye ya mbere, ariko imaze kumuha igikundiro kubera ubutumwa bukomeza imitima buyirimo, no guhamya ko Imana ikiriho kandi ko ikora.

Jeannette yatangiye umuziki atari uko yifuza kuba icyamamare, ahubwo kuko Imana ubwayo yamuhamagaye mu nzozi, ikamuha amagambo n’indirimbo ya mbere – Witinya. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yagaragaje uburyo yahamagawe, uko yatangiye, n’ibyo atekereza ku muziki we n’ahazaza.

Indirimbo yavuye mu ijwi ry’Imana

Tariki ya 16 Mata 2025 ni umunsi uzahora wibukwa na Ingabire Jeannette. Mu ijoro ry’uwo munsi, yarose aririmba indirimbo yitwa “Witinya” mu giterane. Mu nzozi, yumvise ijwi rimutegeka kubyuka, akayiririmba kandi akayandika.

“Hari ku isaha ya Saa Munani zishyira Saa Cyenda, numva ijwi rivuga ngo byuka uririmbe kandi wandike. Narabyutse ndaririmba kugeza Saa Kumi n’imwe.” - Jeannette.

Uwo munsi, bukeye bwaho, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, umuntu atari azi yaramwegereye amusaba kuririmba indi ndirimbo ivuga ngo “Bya Bihe Warabihinduye”. Aho ni ho yaherewe ubutumwa busobanutse – ko ari umuririmbyi watorewe umurimo wo kuramya Imana. Uwo muntu ndetse yamubajije uko yajyana indirimbo muri studio, amwemerera no kumufasha gutangira. Byamwemeje ko umuhamagaro wo kuririmba uturuka ku Mana.

Ubutumwa bukubiye muri “Witinya”

Indirimbo “Witinya” ni iyo guhumuriza imitima, cyane cyane iy’abacitse intege, abafite ubwoba, n’abahuye n’ibikomeye mu buzima. Jeannette avuga ko Imana yakoze kera, igakiza, igatanga ibisubizo – kandi ko igikora n’uyu munsi.

Ingabire Jeannette, utuye mu Karere ka Kicukiro, aho anasengera mu itorero rya ADPER (Assemblee de Pentecôte au Rwanda), yagaragaje ko mbere yo gutangira kuririmba nk’umuhanzi wigenga, yari asanzwe aririmba muri korali ndetse akanavuga ubutumwa. Avuga ko yaranzwe no gukunda ivugabutumwa, ariko indirimbo ‘Witinya’ yamuhinduriye icyerekezo, imuha gukomeza ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Avuga ko kugeza ubu ibihangano bye biboneka kuri Cano (channel ye bwite), “Mugihe Nyacyo TV.” Ahamya ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, azakomeza kunoza umurimo no gusakaza ubutumwa bw’Imana mu buryo bugezweho.

Nubwo ku mugaragaro yinjiye mu muziki muri 2025, ubuzima bwe bwaranzwe no kuririmba no kuvuga ubutumwa kuva cyera. Kuri we, igihe amaze aririmba nticyari icyo gushaka ifaranga cyangwa ubwamamare, ahubwo cyari igihe cy’umuhamagaro. Intego ye irumvikana: “Intego yanjye ni ukuririmba kugeza ku iherezo ryanjye.”

Mu gusoza, Ingabire Jeannette yasabye abantu kumushyigikira, haba mu bitekerezo, mu nama, mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’inkunga zifatika. Ntiyahishe ko akeneye amaboko, kuko umurimo w’Imana ukorwa n’abafatanije.

“Nkeneye amaboko. Uwampa inkunga iyo ari yo yose – yaba iy’umwuka cyangwa iy’ibikorwa – Imana yamwitura umugisha.”

Reba indirimbo “Witinya” kuri YouTube:

Ingabire Jeannette

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.