× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wisaba Imana akazi utarakora iki kintu! Pastor Christian Gisanura mu gusengera abadafite akazi

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Wisaba Imana akazi utarakora iki kintu! Pastor Christian Gisanura mu gusengera abadafite akazi

Pastor Gisanura yasengeye abifuza kubona akazi, ashimangira ko kugira ngo Imana ibasubize bakwiriye kubanza kweza umutima wabo, bagatunganira Imana, ikaba akazi nk’igihembo.

Uwiteka Mana yacu, turi imbere yawe mu rukundo no kwizera. Turagushimira ko uri Imana iteka yumva gusenga, kandi igira neza ku bayambaza. Uyu munsi tugutuye abashaka akazi, abantu bakeneye amafaranga, bafite inshingano n’ibibazo bitandukanye, ariko bafite ukwizera ko Ijuru rifunguye.

Nk’uko Dawidi yabyanditse, tuzi ko wumva gusenga, kandi utazigera ureka umuntu wizeye izina ryawe. Ni yo mpamvu turi hano tukwinginga, Imana yacu nziza, ngo uduhe akazi, uduhe ibisubizo, kandi uduhe amahoro.

Hari abakoze imirimo myiza, bafite imbuto babibye—mu mirimo, mu bufasha, mu kwitanga. Mana ntubareke; wibuke ibyo bakoze. Umugisha wawe uze ubasange. Wibuke ababyeyi babo bakoze ibyiza, bagafasha abatishoboye, bagakora umurimo wawe. Uyu munsi dusabye ngo ubane na bo, ubahe imbuto y’imirimo yabo.

Wowe uri gukora ibyiza nturambirwe, kuko uri kuguriza Imana.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo “mutange namwe muzahabwa.” Ibyo turi gutanga, uzabitwishyura, ubu cyangwa mu gihe kizaza, binyuze ku bana bacu cyangwa abandi uzohereza.

Mana, dore abarengeje imyaka y’akazi, abamugaye, abatarize, ariko bafite umutima ushaka gukora no gutanga. Dore abapfakazi, impfubyi, ababuze kirengera. Bose udufashe, Umwami wacu, maze bigaragare ko koko uri Imana yumva gusenga.

Igihe kirageze ngo wibuke abagukoreye.

Ibikorwa bakoze babikorera abandi, amazi batanze, imyambaro batanze, …. amagambo y’ihumure babwiye abandi, ibyo byose uzabibishyure ubitsindagiye, ariko unabicugushije.

Uwiteka Mama, wibuke abatuye isi, bahembe. Iyo wibutse, ubaha imirimo n’amahirwe adasanzwe.

“Gusenga ukikiza ibyaha, ni byo byatuma Imana ikumva.

Ibyo ni ko biri. Niba dushaka guhabwa, reka tube abantu bera, twirinde icyaha, twihane, maze umugisha w’Imana uze, ugaragarire mu kubona akazi cyangwa se mu kurambana ako ufite.

Pastor Christian Gisanura

“Tureme Imirimo y’Imana hagati yacu, bimenyekane ko hari Imana yumva gusenga.”

DUFATANYE GUSENGERA ABADAFITE AKAZI MU ISENGESHO RYA PASTOR CHRISTIAN

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.