Umuramyi Wema yinjiranye mu muziki indirimbo "Agakiza" yanditswe na Danny Mutabazi usanzwe yandikira itsinda rya Vestine & Dorcas.
Ubwo yaganiraga na Paradise, uyu muramyi yavuze ko yishimiye kuba Imana isohoje inzozi ze zo gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati "Kuri ubu umutima wanjye uranezerewe kuko Imana isohoje ibyiza yagambiriye kuri njyewe. Kuva mu bwana bwanjye nagambiraga kuzatambutsa ubutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."
Yavuze ko iyi ndirimbo ari ubuhamya bwe ndetse n’ishimwe mvamutima. Ati: "Iyi ndirimbo ni umubavu uhumura neza nageneye Imana nyishimira ku bw’agakiza yampereye ubuntu".
Uyu mubyeyi yavuze ko icyerecyezo cye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose agamije gutuma Satani aterwa umugongo mu nyungu za Kristo.
Ku bw’ibyo yavuze ko azakomeza gukora indirimbo buzanisha mu nziza yuzuye amahoro n’agakiza.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YE NSHYA