× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko Alpha wari umufana wa Tonzi yisanze babaye umugabo n’umugore

Category: Artists  »  10 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Uko Alpha wari umufana wa Tonzi yisanze babaye umugabo n'umugore

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umubyeyi w’abana batatu, yasubiyemo inkuru y’uko yisanze abana na Gatarayiha Alpha wari umufana we.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agaruka ku mubano we na Gatarayiha Alpha, umugabo we unamufasha mu bikorwa bye by’umuziki, yagarutse mu myaka ya kera bakimenyana kugera babanye kandi yari umubesito (Bestie).

Yatangiye avuga ko bahuriye ku ishuri agira ati: “Alpha twahuriye ku ishuri. Yari umufana wange pe! Mu bigo by’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi hari ukuntu twatangiraga Isabato, turirimba muri Korali Maranatha Family, rero yari umufana wange cyane ku ishuri.”

Yasobanuye uburyo Alpha yamufanagamo agira ati: “Ni wa muntu wazaga akambwira ati ‘uririmba neza cyane pe!’ Yari umufana pe! Turangije kwiga yarambwiraga ati ‘ahantu hose muzajya mujya kuririmba uzage umbwira, nzinanirwe ariko wambwiye,’ urabona ba bafana bisiga amarangi, ni uko byatangiye bikomeza bityo, tuba inshuti, turahuza.”

Icyo gihe Tonzi yari afite umukunzi kandi na Gatarayiha ni uko byari bimeze. Tonzi yagize ati: “Icyo gihe yari afite umukunzi we nange nifitiye umukunzi wange, tugahura tugasuhuzanya, ariko ahantu naririmbye akaba ahari ari imbere cyane.”

Kubera kwitabira ibitaramo bye kenshi no kuba bari inshuti zisanzwe, Alpha yamubwiye ko amukunda Tonzi yumva ari urwenya. Yagize ati: “Ibitaramo byange byose yarabyitabiriye.

Kumbwira ko ankunda yabicishaga mu nzenya (blague), yambwiye ko ankunda abinyujije mu nzenya, akambwira ati ‘ndakwemera, wazaretse tugakundana,’ nkamubwira nti genda.

Byatangiye ari inzenya, ariko nyine tugenda tuba inshuti, duhuza cyane, biza kurangira twisanze twakundanye.”

Ubu imyaka ibaye 14 babana kandi babyaranye abana batatu harimo n’umwe uheruka. Uyu mwana yari amutwite ubwo yakoraga album ya cyenda yise Respect. Ibanga ryatumye bamarana iyi myaka yose badashwana ngo bige mu itangazamakuru nk’uko yabitangaje ni uko bahuje umuhamagaro.

Yabisobanuye agira ati: “Duhuje umuhamagaro, twumva ibintu kimwe, tugakorera hamwe, ibibazo n’imbogamizi mubisobanukiwe, kandi nkange kuko nkora umuziki abanshira imanza baba ari benshi, ariko kubera ko na we abibamo aba abizi, aba azi ko ari ukujora kw’abantu, kuko hari ibyo bavuga muri kumwe, mbese aba abyumva.”

Yakomeje agira ati: “Ya majoro, bya bitaramo, muri studio, byose aba abizi. Rero iyo ari we uguherekeje biroroha. Ikigoranye kirimo ni uko mwese muhora muhuze. Bisaba ko mumenya umwanya wo kuba mu kazi n’uwo kwitanaho nk’abakundana.

Abantu benshi iyo bakorana bashiduka babanye nk’abavandimwe na bashiki, bakibagirwa guterana imitoma bari mu kazi, bagashiduka babaye Bro. Buri kimwe kiba kigomba guhabwa umwanya.”

Tonzi afite indirimbo nshya yise Mukiza! Wayumva

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.