Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine batangaje ko mu minsi ya vuba bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibanga", bavuga ko izaba ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu biringira Imana.
Mu butumwa basangije abakunzi babo, bavuze ko bishimiye kubamenyesha ko iyi ndirimbo "Ibanga" iri hafi kugera hanze, banongeraho ko bayitezeho gukora ku mitima ya benshi.
Bagize bati: "Twishimiye kubamenyesha ko indirimbo yacu nshya ’Ibanga’ igiye kubageraho vuba. Ni indirimbo y’ubutumwa buhumuriza abiringiye Imana, ibibutsa ko bafite Umurinzi utajya atsindwa. Muzayikunda cyane, kuko natwe amatsiko ni yose."
Alicia na Germaine bavuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose.
Bagize bati: "Abamwizera dufite uko tugenda, dufite Ibanga tugendana. Abamwizera ntituzanyeganyezwa, twishingikirije Umunyembaraga. Dukingiwe n’Igitare Gikomeye."
Indirimbo "Ibanga" ije ikurikira izindi Alicia na Germaine bamaze kumenyekaniraho zirimo "Ibendera", "Ihumure", "Ndahiriwe", "Rugaba", "Uriyo", "Urufatiro" na "Wa Mugabo", zose zinaherutse gushyirwa kuri MTN Caller Tunez, aho abakunzi babo bashobora kuzikoresha nk’ijwi ryumvikana igihe bahamagaye cyangwa bahamagawe.
Nubwo itariki nyayo yo gusohora "Ibanga" itaratangazwa, aba bahanzi bavuga ko isigaje igihe gito ikagera hanze, bakaba basaba abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza kuyitegereza.
Binyuze muri iyi ndirimbo nshya, Alicia na Germaine bakomeje urugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro, ihumure no kwizera Imana ku bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Indirimbo zabo ziherutse gushyirwa kuri MTN Caller Tunez
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IBENDERA" ALICIA NA GERMAINE BAHERUKA GUSOHORA