× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Welcome Vacance! Urugero Media Group bahurije hamwe Divine Nyinawumuntu, TLC, Furaha Ministries na CGFK Worship

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Welcome Vacance! Urugero Media Group bahurije hamwe Divine Nyinawumuntu, TLC, Furaha Ministries na CGFK Worship

Urugero Media Group ku bufatanye na Atawale International Ministry bagiye guha ikaze abanyeshuri bamaze iminsi mu masomo aho bateguriwe izimano ry’igitaramo gishyushye cyiswe "Welcome Vacance" giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/09/2024 kikazabera muri Healing Center Church i Remera.

Aganira na Paradise, Arnaud Ntamvutsa Umuyobozi wa Urugero Media Group yavuze ko Intego y’iki gitaramo ari ukwakira abanyeshuri bavuye mu masomo bakabaha ikaze, bikagendana n’ijambo ry’Imana ari byo yise kubaha impamba izabafasha mu gihe cy’ibiruhuko.

Igitaramo cy’uyu mwaka cyatumiwemo abarimo umuramyi Divine Nyinawumuntu, TLC Dancing Family, Furaha Ministries, CGFK Worship Team na Pastor Nizigiye Augustin.

Avuga kuri iki gitaramo, Bwana Arnaud yavuze ko ari igitaramo ngarukamwaka gusa bakaba barakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19. Yagize ati: "Nyuma ya Covid-19 ni inshuro ya 2 kibaye kandi bizakomeza kuba ngarukamwaka. Ubundi twifuza kujya dukora ’Welcome Vacance’ na ’Bye bye Vacance’ nk’uko twahoze tubikora kandi twizeye Imana ko izabidushoboza.

Ubwo yabazwaga icyo bashingiyeho batoranya abaririmbyi, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana n’umwigisha bazakorana muri iki gitaramo, yagize ati: "Twibanze n’ubundi mu banyeshuri kuko ahanini nibo tugiye kwakira dore ko ari nabo mbaraga z’itorero n’igihugu by’ahazaza.

Avuga ku mwigisha, yagize ati: "Paster Nizigiye ni umwe mu bashumba beza kandi bamaze igihe bigisha ijambo ry’Imana bakanahugura abanyeshuri bashoboye gukorana nabo cyane".

Divine Nyinawumuntu akaba atumiwe muri iki gitaramo nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye mu kigo cy’amashuli cya Camp Kigali aho yize ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ibidukikije (HEG).

Agiye kwitabira iki gitaramo nyuma yo gutaramira abanyeshuli, abarezi, abayobozi n’abandi biganjemo urubyiruko mu gitaramo cyiswe "Evening Praise and worship cyabaye kuwa 29 Kamena 2024.

Ni igitaramo cyari cyateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuli b’Abaporotesitanti bakorera umurimo w’Imana mu ishuli rya Camp Kigali (RAJEPRA Camp Kigali), kikaba cyari cyatumiwemo abarimo Dr Alfred Gatete, Angel Worship Team na Pillar Worship Team.

Arnaud Ntamvutsa ni umwe mu bantu bakoze itangazamakuru imyaka myinshi ku binyamakuru bitandukanye birimo na Radio Authentic [Radio O], akaba afatwa nk’umwe mu bantu bagira ishyaka ryo kuzamura impano ko gusigasira ibendera rya Gospel.

Yasabye ababyeyi kuzorohereza abana bakajya bitabira gahunda zose zifite aho zihuriye no kuvuga Imana. Yaboneyeho no gusaba urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri kubaho ubuzima bwubahisha Imana bagukunda ijambo ryayo bakanayoborwa naryo.

Si ku Nshuro ya mbere iki Gitaramo kiba dore ko no no kuwa 14/08/2022 cyabereye nanone muri Healing Center Church umwe mu bafatanyabikorwa ba Urugero Media Group.

Icyo gihe iki gitaramo cyari cyatumiwemo Josh Ishimwe ukunzwe mu ndirimbo "Reka Ndate Imana", Elie Bahati, Chryso Ndasingwa, Richard Zebedayo, Emmy Vox, Mudakikwa Issac, Grace Nyinawumuntu, Alain na Urugero Media Music Academy.

Divine Nyinawumuntu yatumiwe mu gitaramo Welcome Vacance

Hateguwe igitaramo gikomeye kiba buri mwaka cya Welcome Vacance

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.