Korari Way of Hope na Hope in Christ Choir zikunzwe cyane mu itorero ry’abadventiste b’umunsi wa Karindwi, ziyongereye mu bazatamira abakunzi b’indirimbo za Vumiliya Mfitimana umuhanzikazi w’impano itangaje mu itorero ry’abadventiste b’umunsi wa karindwi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Vumiliya Mfitimana yavuze ko imyiteguro ayigeze kure kandi ko kuba izi korari ziyongereye mu bazamufasha mu gitaramo ari izindi mbaraga ndetse n’uburyohe mu kuramya no guhimbaza Imana bityo akomeza avuga ko abazitabira iki gitaramo bahishiwe byinshi.
Ibi bibaye mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo uyu muhanzikazi agataramira abakunzi be mu gitaramo yise "NYIGISHA LIVE CONCERT" kizabera ku ihema rinini rya INILAK ho mu mujyi wa Kigali, ku Isabato tariki 04 Gicurasi 2024.
Vumiliya Mfitimana ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Nyigisha yanitiriye iki gitaramo, Nanubu, Izahabu, Gusenga, Buri segonda, Nkwikomejeho n’izindi.
Ni umuhanzikazi ufite indirimbo zanditse neza cyane ndetse akaba n’umwe mu bahanzikazi bazamutse neza mu gihe gito mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi.
Way of Hope Choir na Hope in Christ ziyongereye mu bazafasha Vumiliya Mfitimana gutaramira abakunzi be