× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yize Umuziki ku Nyundo, ni umwana wa Pasiteri: Menya Sharon Gatete ukunzwe bihebuje mu ndirimbo "Nzategereza"

Category: Biography  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yize Umuziki ku Nyundo, ni umwana wa Pasiteri: Menya Sharon Gatete ukunzwe bihebuje mu ndirimbo "Nzategereza"

Biragoye ko bwakwira idacuranzwe kuri radiyo, hindura shene ya televisiyo urasanganirwa n’iyi ndirimbo, mu modoka ntoya ndetse n’inini niyo usanga igezweho. Abakunzi ba Paradise.rw bakomeje kutwandikira batubaza amateka y’uyu muramyi utegerejwe na benshi mu gitaramo cye cya mbere yise "Nzategereza Live Recording".

Mu kiganiro nyir’ubwite yagiranye na Paradise.rw ikinyamakuru cya mbere cy’Iyobokamana mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba, Sharon Gatete umuramyi byahamye yivuze nk’umusizi ati "Sharon Gatete ni umwari w’umunyarwandakazi w’umukristo, w’umunyamuziki wa kinyamwuga uhimbaza Imana, ukunda abantu ndetse urota kuba umunyamuziki mpuzamahanga ufitiye akamaro abamuzengurutse bose ndetse n’igihugu cye".

Sharon yavukiye mu muryango ukijijwe ndetse Se ni Pasiteri. Yakuriye mu itorero, yinjira mu ishuri ryo ku cyumweru, bituma aririmba akiri muto cyane. Nyina umubyara yari umuririmbyi bityo aza kwigira ku birenge bye.

Bitewe n’umuhate yagiraga wo kuririmba ndetse n’impano itangaje yari muri we, byatumye kuririmba birenga ku kuba umuririmbyi wo ku itorero abarizwamo aza kuvamo umuhanzi mpuzamahanga ndetse w’ikitegerezo binyuze mu itsinda ryitwa “Kingdom of God ministry” yajyanywemo na mubyara we.

Iri tsinda ry’ubukombe ryamenyekanye mu ndirimbo nziza zitandukanye zirimo "Sinshidikanya", "Mbera Urutare", "Golgota", "Nkoresha", "Ninde wubaha", "Uri mwiza", "Namenye ko", "Nzamuhimbaza".. n’izindi. Ryagiye riririmbamo abaririmbyi b’ibyamamare nka Faraja Hope, Tony, Yayeli, Kadogo, n’abandi.

Sharon wari mutoya yakomeje kugaragaza impano itangaje mu miririmbire bituma arushaho kumenyekana ku rwego rw’igihugu ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba. Ibi byatumye arushaho gusobanukirwa umuhamagaro we ari na ko arushaho kwigirira icyizere.

Bitewe n’inyota yahoranaga yo kuba umuhanzi mpuzamigabane, ubwo yasozaga icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye, yaje gufata umwanzuro wo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Uko kwirundumurira mu muziki no kuwiga, byamwaguriye imbago.

Yaje kwisanga ari umwe mu banyempano batumirwaga kuririmba mu bikorwa bya Perezidansi bihuza abayobozi barimo aba Perezida bo mu bihugu bitandukanye ndetse no mu nama zategurwaga.

Hagati ya 2018-2021, uyu muririmbyi yagize umugisha wo guseruka muri Africa Union summit, Commonwealth, Umushyikirano, Presidential Luncheons and dinners, gutangiza no gusoza gahunda yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabaga yitabiriye byose. Nuko byamweretse ko inzozi yarose zabaye impamo.

Sharon yaje gukomereza amasomo ya kaminuza mu gihugu cya Kenya. Mu kiganiro na Paradise.rw yatangaje ko afite inzozi zo kuzakomeza amasomo y’umuziki kugeza ku cyiciro cya doctorat (PhD) aho yagize ati "Nifuza kuba umunyamuziki urenze kuririmba gusa ahubwo nkaba umuganga uvuza umuziki (Music therapist);

Ndetse n’umucuruzi wa rwiyemezamirimo wa muzika (Music business woman) ku buryo bitazangirira akamaro njyenyine, ahubwo bikakagirira n’abanzezengurutse n’igihugu cyanjye, cyane cyane igitsina gore kuko nasanze bafite imbogamizi n’inzitizi mu iterambere rya Muzika".

Kuri ubu Sharon Gatete arimo gutegura igitaramo cye cya mbere yise "Nzategereza Live Recording". Ni igitaramo uyu muririmbyi azafatiramo amajwi n’amashusho y’indirimbo ze nshya nyinshi ateganya gusohora mu minsi iri imbere. Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 03/08/2023.

Iki gitaramo kizaba ku bufatanye na Rwanda School of Creative Arts and Music (RSAM), kizabera ku Kacyiru ahitwa L’Espace hafi ya Rwanda Library. Sharon arasaba abanyarwanda, abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’itangazamakuru by’umwihariko kuzaza kumushyigikira.

Umunyempano Sharon Gatete arashaka kuba Dogiteri mu muziki

Ni umuyobozi mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader)

Umuziki uri mu maraso ye

Mu myaka iri imbere tuzaba tumwita Dr. Sharon Gatete

Sharon Gatete yateguye igitaramo cya mbere

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA SHARON GATETE USHAKA KUBA DOGITERI MU MUZIKI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waoo courage kbsaa.God bless u more

Cyanditswe na: Senga Ennock.  »   Kuwa 01/08/2023 06:50