× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wari uzi impamvu igitaramo cya Israel Mbonyi kiba kuri Noheri aho kuba ku yindi minsi?

Category: Artists  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Wari uzi impamvu igitaramo cya Israel Mbonyi kiba kuri Noheri aho kuba ku yindi minsi?

Umuhanzi Israel Mbonyi wamenyekaniye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na Nina Siri, yahishuye impamvu akora igitaramo cye ku wa 25 Ukuboza.

Ni igitaramo yise Icyambu Live Concert kiba ku wa 25 Ukuboza buri mwaka, kikabera mu nyubako ya BK Arena i Kigali, ku munsi Mukuru wa Noheri, guhera mu mwaka wa 2022, aho icyo azakora kuri iyi nshuro (2024) kizaba kibaye ku nshuro ya 3.

Ibyo bihe byose yagiye akora ibitaramo, ni ukuvuga mu wa 2022 no mu wa 2023, abafana n’abakunzi be bamushyigikiye bivuye inyuma. Mu kiganiro yakoreye kuri Televiziyo y’Igihugu, yabashimiye agira ati: “Ndashimira abakunzi bange banshyigikira umunsi ku wundi, buri gihe iyo twakoze Icyambu Live baba ari benshi, baruzura, ndabashimira.”

Iki gitaramo kizabamo ibintu bidasanzwe, kuko kizafunga imyaka icumi uyu muramyi amaze muri uyu murimo wo kwamamaza Ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

Mu bisobanuro yatanze yagize ati: “Icyo mbahishiye ni ibintu bidasanzwe, kuko uyu ni umwaka wange wa cumi (10) maze ndirimba, kuko album yange ya mbere nayisohoye mu wa 2014. Ubu rero uyu mwaka wa 10 nahisemo kuwugira udasanzwe. Nahisemo kuzabatungura, kugira ngo nibaza bazabone ibintu batigeze babona.”

Mbonyi amaze imyaka itatu akora iki gitaramo kuri Noheri. Hari abantu benshi batazi impamvu yahisemo itariki ya 25 Ukuboza, kuko ari umunsi uba wahariwe ibirori bya Noheri. Yagize ati: “Noheri ni umunsi abantu tujyana gusangira n’imiryango, tugatarama, tukaganira, ariko ku mugoroba gahunda zikarangira, ukabona umunsi wije nk’indi yose.

Naricaye ndatekereza nti ‘uwategura ikintu abantu bazajya bahuriramo bamaze gusangira n’imiryango n’inshuti, bamaze gufungura, noneho bakaza gusoza umunsi wa Noheri bavuga ko utari usanzwe, utandukanye n’indi?’ Ni ukugira ngo bazave muri gahunda z’imiryango, baze duhurire ahantu turamye Imana ku bw’ibyo yakoze.”

Abafatanyabikorwa be bakomeye muri iki gitaramo. Ikintu gikomeye bamufashije, dore ko bahereye kera bamufasha, ni iki: “Airtel Money bamfashije mu gutegura igitaramo, kuko si ubwa mbere dukoranye, n’i Butare baramfashije, ndabashimira cyane.

Uruhare rwabo ni uko bateguye gahunda nziza, serivise nziza yitwa Wagwani, aho umuntu ashobora kohereza amafaranga ku mirongo yose, kandi ubwo buryo ni bwo abantu bari gukoresha bagura amatike. Iki gitaramo bakigizemo uruhare rukomeye cyane.”

Mu gusoza ikiganiro yakoze kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 kuri Televiziyo y’Igihugu, yageneye abakunzi be ubutumwa, anabibutsa uburyo bashobora kuguramo amatike. Ubwo butumwa bwe bugira buti: “Nababwira ko mbakunda. Ndabakunda, nishimira kubabona. Mukomeze mugure amatike mwifashishije www.ticquet.rw . Kuri Noheri muzaze mwese tugirane ibihe bidasanzwe.”

Icyambu Live Concert cyagiye cyitabirwa ku bwinshi mu nshuro ebyiri ziheruka, aho BK Arena yuzuraga abantu barenga ibihumbi icumi. N’uyu mwaka biteganyijwe ko abantu bazitabira ari benshi, dore ko Mbonyi akomeje gushimangira izina rye mu njyana ya Gospel, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Iki gitaramo cyahawe izina Icyambu rikomoka ku ndirimbo iri kuri album ye ya kane, ndetse rikajyana n’izina rye bwite, Mbonyicyambu Israel. Azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Icyambu, Nina Siri, Nita Amini, Uwe Hai n’izindi.

Gura itike nawe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.