Umuhanzi umaze kumenyekana ku ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza zitandukanye, Sibomana Emmanul ukoresha amazina ya Emmy Vox, yashyize hanze indirimbo yise “Warasenze Ubura Iki?”
Nyuma yo kuba umuramyi wa mbere washyize hanze indirimbo muri uyu mwaka wa 2025, ubwo yisungaga Ben Muragizi mu ndirimbo Warakoze basohoye ku wa 1 Mutarama uyu mwaka, ku itariki 9 yongeye gushyira indi hanze ikoze mu buryo bw’amajwi n’amagambo (video lyrics).
Ni indirimbo yatangiranye n’Igifaransa gike, akomereza ku Cyongereza, Ikinyarwanda ndetse n’Ilingala rike. Aya ni amwe mu magambo agize igitero cya mbere gikubiyemo indimi enye zose:
Igifaransa:
“Vraiment, c’est toujours Dieu de mon côté.
Bien sûr, Il ne pourra jamais me quitter.”
(Ibisobanuro bigenekereje: Koko, ni Imana itarambirwa kumba iruhande;
Birasobanutse, ntizazigera imvaho).
Icyongereza:
He is always on my side
He is always on my side
(Ibisobanuro: Ampora iruhande)
Ikinyarwanda:
Uwo nkubwira naramwumvise
Ndetse no mu nkuru za ba sogokuruza
Uwo nkubwira naramwiboneye
No mu ntangiriro yo kubaho kwange
Ilingala:
Nalingi ye (Ndamukunda)
Nalingi ye Jesus (Nkunda Yesu)
Inyikirizo:
Warasenze ubura iki?
Byose ko biri mu biganza bya Nyagasani
Warasenze ubura iki nshuti?
Iyi ndirimbo ni imwe mu zahise zikundwa zigisohoka, kuko uretse kuba ibwiriza Ubutumwa Bwiza, inabyinitse mu njyana nziza kandi igezweho. Ntiwarangiza kuyumva utanyeganyeje umutwe ngo ujyanirane na yo, ndetse iroroshye kuyifata mu mutwe.
Ikindi nanone, iyi ndirimbo “Warasenze Ubura Iki?”, isize uyu muhanzi Emmy Vox yinjiye mu mubare w’abahanzi bakurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana kuri YouTube (100k subscribers).
Uretse iyi ndirimbo igiye kumuzamurira igikundiro bisumbyeho, azwi mu zindi zatumye amenyekana zirangajwe imbere n’iyo yise Ku Manga yasohotse mu wa 2021.
Ni indirimbo yahuriyemo na Aime Frank na Rutabara, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 5 kuri YouTube. Si iyo gusa, azwi no mu zindi nk’Impundu, Amateka, Nakupenda n’izindi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO WARASENZE UBURA IKI? YA EMMY VOX