× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gishyitsi uherutse gusimbuka urupfu yatambiye Imana biratinda mu ndirimbo nshya "Umwanzuro"

Category: Artists  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Gishyitsi uherutse gusimbuka urupfu yatambiye Imana biratinda mu ndirimbo nshya "Umwanzuro"

Gishyitsi Jean Marie Vianney wamenyekanye ku izina rya Gishyitsi ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri ADEPR ndetse n’andi matorero muri rusange.

Uyu muhanzi Gishyitsi yongeye gukora mu nganzo, niko guha abakunzi be igihangano gishyashya yise "Umwanzuro".

Ni indirimbo irimo amagambo agira ati "Warakoze kutugirira neza, warakoze kuturengera, warakoze kutugirira neza warakoze uhabwe icyubahiro".

Ni indirimbo nshya yakoze ndetse anavuga amashimwe yuzuye umutima we mu 2023, aho agira ati "Amashimwe ni uko ngihumeka umubiri n’ubugingo birinzwe neza".

"Ndashima lmana ko igenda inteza intambwe mu mwuka no mu bihangano igenda inyuzamo. Kandi nkanashima ko bigira aho bikura ababyumva Kandi bikanabafasha muri byinshi."

Twabibutsa ko Gishyitsi aherutse kurokoka impanuka yakoze mu mwaka ushize kuwa 12 Gashyantare 2022, ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahitanwa n’iyo mpanuka ndetse nta n’ubwo yakomeretse bikabije.

Gishyitsi yakomeje agira ati: "Icyo nsaba abakunzi ni ugukomeza kunsengera no kumfasha kugeza kuri benshi ibi bihangano kuko amasengesho agira umumaro iyo uyasenga asenganye umwete".

Ati "Bibuke ko igiti kirimo imbuto ni cyo bateramo amabuye". Yakomeje kwifuriza imigisha abakunzi be bamukirikirana umunsi ku wundi ati :"Mbifurije ijuru n’imigisha iva ku Mana data wa twese".

Uyu muhanzi yagiye akora ibihangano bitandukanye ndetse akorana n’abahanzi bazwi hano mu rwanda nka Thacien Titus ndetse na Bosebabireba Theo .Yagiye akora ivugabutumwa mu turere dutandukanye.

Uyu muhanze afite ibihangano byakunzwe" Ntiyaduteza abantu, Ni Yesu, Tuzabakungoma, Twaciye ingando ndetse n’izindi.

KANDA HANO URYOHERWE N’INDIRIMBO YE NSHYA

Gishyitsi aherutse gusimbuka urupfu

Gishyitsi hamwe n’umufasha we bari mu mashimwe menshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.