Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana René Patrick na Tracy Agasaro batangaje ko batangiye ku mugaragaro kugurisha amatike y’igitaramo cyabo "In Christ Now Worship Experience".
Iki gitaramo kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, kikaba ari bwo bwa mbere kigiye kuba. Kugurisha amatike byatangiye ku wa 24 Kamena 2026.
Amatike ashobora kugurwa ku rubuga www.renetracy.com cyangwa hakoreshejwe kode ya *550*2*2*111#. Hari amatike y’ibiciro bibiri, harimo irya 10,000 Frw n’irya 25,000 Frw.
Uretse amatike asanzwe, aba bahanzi banashyizeho uburyo bwo gushyigikira iki gikorwa binyuze mu cyo bise "Invitations", bushobora gukoreshwa hakoreshejwe kode ya *550*2*3*9#.
René Patrick yavuze ko igitekerezo cyo gutegura "In Christ Now Worship Experience" cyavutse nyuma yo kubona ko hakenewe umwanya uhuriza hamwe abakristo bafite intego imwe yo kwegera Imana.
Yagize ati: "Twifuzaga ahantu abantu bahurira badafite indi mpamvu uretse gusabana n’Imana nk’ingingo zigize umubiri umwe wa Kristo, ari we Mutwe."
Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukubaka urubuga rwo kuramya Imana rushingiye ku busabane bw’abizera n’ibyishimo biva mu buzima bushya bubonerwa muri Yesu Kristo.
René Patrick na Tracy bavuga ko bifuza ko "In Christ Now Worship Experience" iba igikorwa gihoraho kizajya kiba buri mwaka, nubwo bifuza ko mu gihe kizaza cyajya kiba kenshi kurushaho ndetse kikabera no mu bindi bice bitandukanye.
Bagize bati: "Iyo biba bishoboka, iki gikorwa cyajya kiba inshuro nyinshi kandi kikabera ahantu hatandukanye kugira ngo abantu benshi barusheho gusangira ibyishimo bibonerwa muri Kristo Yesu. Ariko kuri ubu kizajya kiba buri mwaka, uko Imana izakomeza kuduha ubuntu."
Yongeyeho ko iki gitaramo kizaba gitandukanye n’ibisanzwe bimenyerewe, kuko kizaba kirimo amasaha menshi yo kuramya Imana adacagase, ayobowe n’abaririmbyi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Igitaramo "In Christ Now Worship Experience" gitegurwa na René Patrick na Tracy Agasaro ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye barimo Rebirth Creatives, Salter, Hôtel des Mille Collines na Honor Events, isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo n’ibikorwa bya Gospel.
Iki gitaramo kiri mu byitezwe cyane muri uyu mwaka, kikazaba kibaye nyuma y’uko Israel Mbonyi na we acyamamaje ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko ashyigikiye iki gikorwa kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Wagura itike uyu munsi