Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wamenyekanye hano mu Rwanda mu kuririmba indirimbo zo kuramya Imana akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi nka Gaby Kamanzi.
Ni umukristo mu itorero rya Restoration Church Kimisagara. Kuri uyu 30 Werurwe 2024 yashyize hanze igihangano cyiza yise "Ndakomeye". ndetse mu minsi mike kimaze gukurikiranwa n’abatari bake.
Gaby Kamanzi uririmba indirimbo ziramya Imana yavukiye i Lubumbashi mu ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango w’abana batandatu, akaba ari umwana wa karindwi. Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mukigo cy’ishuri cya St Esprit giherereye mu karere ka Nyanza mu 1997 muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza.
Gaby Kamanzi ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda benshi bakunze kumwita Malayika wa Gospel. Muri 2021 yasohoye album (alubumu) yise Emmanuel. Inzu imutunganyiriza umuziki ikaba yitwa Moriah Entertainment.
Yavukiye mu muryango w’abahanzi harimo se umubyara, nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira, Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari kubera ubuhanga bwe bw’ijwi no kuyobora abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Avugako mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane harimo umunya Austraria Darlene ndetse n’umunye Kongo Amanda Malela.
Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa "Amahoro" ndetse n’izindi nyinshi akaba amaze no gutwara ibihembo bitandukanye hano mu Rwanda no hanze nka Salax, Groove Awards na Sifa Rewards. Neema ya Goligota, Arankunda ni indrimbo ze zamamaye cyane.