Imanishimwe Stella, ari mu byishimo nyuma yo kubona ubutumwa bwo mu ndirimbo ze bumaze kugera mu banyarwenya, aho bwifashishwa muri GEN Z Comedy!
Yesu yavuze ko n’iyo abantu baceceka kumuvugira, amabuye azamuvuga. Ibyo yabivuze ku Bafarisayo bamubwiraga gucecekesha abamusingizaga kugira ngo badakomeza kubasakuriza (Luka 19:40). Arabasubiza ati: “Ndababwira ko aba niyo bahora, amabuye azarangurura.”
Iyo uri icyamamare, ubwamamare bwawe buvugwa n’ibindi byamamare, kuko baba barabonye icyo ubamariye cyangwa icyo ushobora gufasha abandi. Nta kintu kirimo ntibagutaho igihe, kuko nta butumwa bukurimo bwagirira abandi umumaro.
Iyo uririmba ubutumwa bw’Imana, buba bugera ku bantu mu buryo bukomeye, bukubye incuro ebyiri, kubera ko bukoresha Ijambo ry’Imana risomwa mu gitabo cya Bibiliya, rikumvikana mu majwi aryoshye, ubwonko bukakira bukabika.
Mu bihe byahise, twakunze kumva abasangiza ijambo mu bukwe n’indi mihango (MC), harimo n’abigana abavugabutumwa b’ibyamamare nka nyakwigendera Muzehe Pastor Mpyisi na Apostle Gitwaza Paul.
Uwo musangizamagambo (MC), iyo afite ijwi ryiza, yigarurira imitima y’abitabiriye ubukwe n’ibirori. Dore ko aba yishyuwe, agomba gushyiramo umunyu, bigatuma abitabiriye bamwifuza no mu bindi bihe, kuko abasetsa. Ibyo ni byo bita comedy muri iki gihe cyangwa urwenya.
Biragaragara ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukangurira abantu kuva mu byaha bugenda butambuka mu buryo bunyuranye. Nk’umuntu waje kwidagadura, akisanga bamuhaye indirimbo zihimbaza Imana nk’iza Imanishimwe Stella, icyamamare muri muzika ya gospel.
Paradise iherutse kuganira n’icyamamare muri Gospel, Imanishimwe Stella, ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, atubwira akari ku mutima we ku bakora ibiganiro by’urwenya.
Imanishimwe Stella, kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umubyeyi wubaha Imana, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR. Yabajijwe uko yakira ubutumwa buri gukundwa cyane mu rubyiruko mu bitaramo byitwa GEN Z COMEDY, byitabirwa n’urubyiruko rwinshi mu Rwanda, rukanakoresha ibihangano bye.
Icyamamare muri gospel, Stella Imanishimwe yagize ati: “Nkimara kubona abakora ibiganiro bikunda kwitabirwa n’urubyiruko, ibiganiro bizwi nka GEN Z COMEDY SHOW, aho baba basetsa ababyitabiriye, nanjye ubwanjye narasetse.”
Akomeza avuga ko ashimira Imana yamuhaye impano yo kugera ku rubyiruko, rukoresha indirimbo ze mu buryo bunyuranye, aho bamwe bavuga bati: “Ni jye wa mugore ngarutse imbere yawe, nzanywe no kugushima warakoze.”
Umunyarwenya ubwo yajyaga ku rubyiniro yifashishije iyi ndirimbo, yasekeje imbaga y’abitabiriye igitaramo, agira ati: “Ejobundi nagiye mu rusengero numva baririmba indirimbo, nshiduka nabaye undi muntu: ‘Ngarutse imbere yawe Mwami Mana, ngaruwe no kugushima warakoze.’”
Uyu munyarwenya yakomeje asetsa iyo mbaga, agira ati: “Ni jye wa mugoreeee, nshiduka mvuze ngo ni jye wamugoreee.”
Imanishimwe Stella aririmba indirimbo zirimo amagambo afatwa nk’umuti wo gukiza ibikomere by’abanyuze mu bibazo bitandukanye by’ubuzima, harimo n’abagize ibibazo mu rushako cyangwa ababuze urubyaro.
Muri rusange, avuga ko yanditse bimwe mu bihangano bye igihe ari avuye mu bihe bikomeye, ndetse rimwe na rimwe bikaba byaraturutse ku buzima yanyuzemo.
Kugeza ubu, ntitwagombye guterwa isoni no guhamya Imana, nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga ko nitutayihamiriza imbere y’abantu, na yo itazaduhamiriza imbere y’abamarayika bayo.
Mu ncamake, twakura iki mu banyarwenya (comedy nyarwanda) dufite uyu munsi? Ni uko na bo ari abakozi b’Imana mu buryo bwabo, kuko bashobora kugera ku mitima y’abantu babinyujije mu gusetsa, ubutumwa bukinjira mu buryo bworoshye. Ijambo riravuga riti: “Uwishimye naseke, n’ubabaye asenge.”
Hari aho baba bagiye kwishima bakaseka, iminsi ikicuma, ndetse n’abiyeguriye Imana bagakwiye guha agaciro uyu muyoboro, nk’inzira igera ku rubyiruko n’abandi benshi.
Ni kimwe no gukoresha ibyino n’udushya tutamenyerewe mu nzu y’Imana, ariko bikaba uburyo bwo kugera ku mitima y’abantu.
Gukora ibitaramo by’urwenya bihuza abantu benshi, hakavugirwamo indirimbo zihimbaza Imana zigera ku mitima y’abitabiriye, nta kibazo kirimo. Ni nko gutera imbuto mu butaka, ikazamera igihe cyayo, kandi ikera byanze bikunze.
Twizere ko Imanishimwe Stella igihe azatumirwa muri GEN Z COMEDY SHOW atazabatenguha, ahubwo azajya kubasusurutsa.
Imanishimwe Stella aririmba indirimbo zirimo amagambo afatwa nk’umuti wo gukiza ibikomere by’abanyuze mu bibazo bitandukanye by’ubuzima
Reba imwe mu ndirimbo ze