Hari ibibazo umuntu ahora yibaza, ariko akabura aho abibariza. Kimwe muri byo ni iki: Kuki umunsi wa Pentekote udahabwa uburemere bukwiye mu Itorero rya ADEPR, kandi ari wo munsi uvuga inkomoko y’ubuzima bw’iri torero?.
Ibi mbyanditse nk’igitekerezo cyanjye bwite, si ugucira urubanza umuntu cyangwa ubuyobozi ubwo ari bwo bwose. Ahubwo ni ugusangiza abanyamwuka icyo mbona, nk’umukristo ndetse n’umunyamakuru umaze igihe akurikiranira hafi ibikorwa by’amatorero n’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Mu myaka ishize, twabonye uko Abakristo bo mu matorero atandukanye bagiye bashyiraho ibikorwa bihoraho byo kwizihiza iminsi ikomeye mu mateka y’Ubukristo. Mbabazwa no kuba Pentekote idahabwa agaciro gakomeye n’abakristo by’umwihariko ADEPR.
Buri mwaka, Israel Mbonyi ategura igitaramo "Icyambu" mu bihe bya Noheli. Uyu mwaka kizaba kibaye ku nshuro ya gatanu. Nubwo yakuriye muri Restoration Church ya Apostle Masasu, iki gitaramo cyarenze imbibi z’itorero rye, kiba icy’Abakristo bose.
Mu buryo nk’ubwo, Ben na Chance, basengera muri City Light Foursquare Gospel Church ya Prof. Bishop Fidele Masengo, batangije "Easter Jubilee", igitaramo cyo kwizihiza Pasika, batangaza ko kizajya kiba buri mwaka.
Ibyo byose ndabyishimira cyane. Byerekana ko hari abantu batekereza uburyo bakubaka urusengero rwagutse rw’Abakristo binyuze mu muziki no mu kuramya Imana. Ariko iyo ngeze kuri Pentekote, umutima urandya. Bipfira he?.
Nibaza impamvu ADEPR, ari ryo zina ubwaryo risobanura Pentekote "Association des Églises de Pentecôte au Rwanda", ridafite igikorwa ngarukamwaka gikomeye cyo kwizihiza umunsi Umwuka Wera yamanukiye intumwa.
Ese niba twitwa Abapentekote, ni nde wagombye guha agaciro Pentekote kuturusha? Mu by’ukuri, Pentekote si umunsi usanzwe. Ni wo munsi wavukiyeho Itorero rya Kristo. Ni wo munsi Intumwa zuzuriyeho Umwuka Wera nk’uko Yesu yari yarabibasezeranyije.
Ni wo munsi Petero yabwirije ubutumwa, abantu ibihumbi bitatu bakakira agakiza ku munsi umwe. Ibyo tubisoma mu Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-4, hagira hati: "Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga."
Ntekereza ko uyu munsi wari ukwiye kuba umwe mu minsi minini cyane mu Rwanda, cyane cyane ku matorero ya Pentekote. Simvuze ko badaterana kuri uyu munsi, oya, birakorwa rwose ariko ntibihagije kuko mbona bikorwa mu buryo bworoheje.
Urugero, inshuro nyinshi iyo bizihije Pentekote, bateranira kuri Dove Hotel ku Gisozi ahantu hadashobora kwakira abantu barenga 2,000 mu gihe abakristo ba ADEPR bose barenga Miliyoni eshatu. Nonese birakwiye? Kuki ibirori nk’ibi bitabera muri Stade Amahoro cyangwa BK Arena, cyangwa Kigali Convention Center?.
Mbona buri mwaka hakabaye igiterane gikomeye gihuza igihugu cyose, kikitabirwa n’abakristo benshi bishoboka. Hakabaho amasengesho y’iminsi myinshi. Hakabaho igitaramo gikomeye cyo kuramya Imana. Hakabaho inyigisho zigaruka ku murimo w’Umwuka Wera. Hakabaho ububyutse bwihariye. Hakabaho ihuriro rya korali zose n’abaramyi bose.
Iyo ndebye amateka ya ADEPR, mbona ari Itorero ryubakiye ku murimo w’Umwuka Wera. Ryazanye ububyutse bwinshi. Ryareze abavugabutumwa bakomeye. Rifite korali zikomeye nka Shalom Choir, Hoziyana Choir, Jehovah Jireh Choir, Shiloh, Bethlehem n’izindi nyinshi.
Ryanareze abahanzi bakunzwe nka Bosco Nshuti, Papi Clever & Dorcas, Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Vestine na Dorcas n’abandi benshi. Ese muzi ko na Apotre Dr. Paul Gitwaza washinze Zion Temple yatangiriye umurimo w’Imana muri ADEPR?
Ariko nkiri kwibaza impamvu muri abo bose nta n’umwe ufite igitaramo gihoraho kiba buri mwaka kuri Pentekote, ese habura iki? Ese ni ukubura igitekerezo? Ese ni ukubura ubufatanye? Ese ni ukubura ubushake? Sinzi igisubizo. Ariko ndibaza kandi mbabaye.
Mbona byari kuba byiza cyane iyo umwe muri abo baramyi yafata icyemezo akavuga ati: "Buri mwaka kuri Pentekote nzajya nkora igitaramo cyo guhimbaza Umwuka Wera." Cyangwa se korali nka Shalom, Hoziyana cyangwa Jehovah Jireh zikajya zitegura igitaramo ngarukamwaka cya Pentekote.
Ndizera ko icyo gikorwa cyakura kikarenga imbibi za ADEPR. Cyakitabirwa n’andi matorero yose. Cyaba nk’uko Icyambu cyitabirwa n’Abakristo bo mu matorero yose ndetse n’abatari abakristo bakaza ku bwinshi bikaviramo bamwe kwakira agakiza.
Mu bitekerezo byanjye, ntabwo Pentekote ari umunsi ukwiye kwibagirana cyangwa gupfobywa. Yesu ubwe mbere yo gusubira mu ijuru yasabye abigishwa be kuguma mu murwa wa Yerusalemu kugeza ubwo bazambikwa imbaraga ziturutse mu ijuru.
Luka 24:49: "Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”
Izo mbaraga ni zo zatumye Itorero rivuka. Ni zo zatumye ubutumwa bugera ku isi yose.
Ni zo Pawulo yavuze igihe yasaga ubwoko bw’Imana kudasinda vino ahubwo bakuzura Umwuka Wera. Abefeso 5:18: "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka".
Nonese rata uyu munsi ukomeye ntiwari ukwiye guhabwa agaciro kurushaho by’umwihariko muri ADEPR?. Hari ikindi nanone nkomeje kubona; Hari ibintu byinshi byari umwimerere wa ADEPR bigenda bihinduka uko imyaka ishira.
Hari abibaza ku kwambara agatambaro mu materaniro, ibintu byahoze ari umuco uzwi wa ADEPR. Hari impaka ku bijyanye no kwimika abagore mu nshingano z’ubushumba.
Hari n’abifuza ko hakorwamo izindi mpinduka zijyanye n’imyambarire no kwirimbisha ni ukuvuga abagore n’abakobwa bakemererwa kwambara amapantalo, kunyereza umusatsi, kwambara amaherana n’ibindi. Birumvikana rwose kuko tugomba kujyana n’iterambere.
Gusa sinshaka kujya impaka kuri ibyo, ariko icyo nibaza ni iki: Mu gihe impinduka zose zishoboka zikomeje kuganirwaho, kuki tutaganira no ku buryo Pentekote yahabwa icyubahiro gikomeye kurushaho muri ADEPR?
Njye mbona ari cyo cyari gikwiye kuba kimwe mu byo twashyira imbere kubera ko ibirori nk’ibi bitaba ari ukwishimisha gusa, ahubwo mbona byagira inyungu nyinshi. Byakangura ububyutse, byahuza amatorero, byafasha urubyiruko gusobanukirwa umurimo w’Umwuka Wera.
Byazamura impano z’abaramyi, byatanga umwanya wo gusengera igihugu, byaba urubuga rwiza rwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Mbona ndetse byanatuma u Rwanda ruba icyitegererezo mu Karere no muri Afurika.
Icyampa umunsi umwe tukazabona Pentekote iba nk’uko Noheli na Pasika byizihizwa mu buryo bukomeye ku Isi hose. Icyampa umunsi umwe ADEPR ikagira igiterane cya Pentekote gihuza ibihumbi n’ibihumbi by’Abakristo.
Mbabazwa no kuba kuri Pantekote hakorwa ibirori byitabirwa n’abantu amagana, aho iyo utahawe ubutumire utemererwa kwinjira! Birumvikana ko ubutumire buba bwahawe abashumba, amakorali n’abakire bo mu Itorero. Nonese abakristo bite?
Birumvikana Dove Hotel ikunze kuberamo ibi birori yakira abantu bacye cyane ariko se kuki igiterane nk’iki kitajyanwa ahantu hagutse, cyangwa buri Karere kagasabwa gukora igiterane cy’imbaturamugabo.
Ni ikibazo cy’ubushobozi se, oya! kuko ADEPR yacu irakize kandi inafite abakristo bazi agaciro ko kwitanga no kugerageresha Imana Kimwe mu Icumi n’Amaturo, basomye neza icyanditswe kivuga ngo "Gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa".
Icyampa umunsi umwe umwe mu baramyi cyangwa korali za ADEPR, bakazatangiza igitaramo gikomeye gihoraho kizajya kiba buri mwaka kuri Pentekote. Ntabwo mbivuze kuko hari uwakoze nabi. Ntabwo mbivuze kuko hari uwo nshinja ikintu runaka.
Ndabivuga kuko mbona Pentekote ifite agaciro gakomeye mu mateka y’Itorero. Kandi ndifuza ko natwe twayubaha uko bikwiye. Icyampa iki gitekerezo kikagera ku bayobozi b’amatorero cyane cyane Ushumbye ADEPR, Rev. Pastor Isaie Ndayizeye, ku baramyi, ku bakristo n’urubyiruko rwifuza gukora umurimo w’Imana.
Ahari hari uwazumva umuhamagaro wo gutangiza icyo gikorwa. Kuko amaherezo, icyubahiro cyose kizaba icy’Imana, kandi ubutumwa bwiza bukomeze kugera kuri benshi, nk’uko byagenze ku munsi wa Pentekote ubwo abantu ibihumbi bahindukiraga Kristo ku munsi umwe.
Umwami Imana abane namwe ndabakunda!