× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Gatenga: Holy Nation Choir na Horeb Choir zirahurira mu gitaramo mpemburabugingo cyo gusana igicaniro

Category: Artists  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

ADEPR Gatenga: Holy Nation Choir na Horeb Choir zirahurira mu gitaramo mpemburabugingo cyo gusana igicaniro

Ubwo umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, yatekereje imirimo y’Uwiteka ku buzima bwe, yibuka intambara zitarondoreka Imana yamurwaniye, yibuka ko Uwiteka yamubereye umutabazi amukura mu maboko ya Sauli na Goliath.

Yibutse ko ku bwa kavukire atari akwiye kuba Umwami ni ko kugambira icyo yakora cyanezeza umutima w’Imana. Yasanze ntacyaruta kubaka inzu y’Uwiteka kugira ngo abazamukomokaho batazayoboka Imana z’inyamahanga zitavuga ntizikore.

Ubwo yagambiraga kubakira Uwiteka, Imana yaramusuye imubwira ko afite umushinga mwiza ariko imubwira ko atari we uzubaka inzu y’Uwiteka ko izubakwa n’umuhungu we uzamusimbura.

Yahise ahindura intekerezo ahitamo kwitegura ibyo kubaka urusengero (I Ngoma 22:1-6), aha nibwo yagabanyije Abalewi imirimo, ateranya abatware b’abisiraeli abagezaho umushinga, agaragaza ibizakenerwa, ahamagara Salomon amuha icyitegererezo cy’urusengero, mu miruho ye no mu mihate ye atanga italanto z’izahabu yari afite anasaba abatware kwitanga (fund raising) (I Ngoma 29:1-8).

Kuri iki cyumweru le 26/05/2024 Itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga ryateguye igiterane mpemburabugingo. Ni igiterane gifite intego iboneka muri Yohana 12:26 hagira hati: "Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro."

Ni igiterane kizahuriramo amakorali akomeye nka Holy Nation, Nyota ya Alfajili choir, Beulah Choir na Horeb Choir ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo.

Aganira na Paradise, Pastor Theogene Kanamugire Umushumba wa Paroisse Gatenga yavuze ko iki ari igitaramo cy’ububyutse, kwegera Imana no guhembura ubugingo.

Yavuze ko batumiye Horeb Choir nka korali ubusanzwe ibarizwa muri Paroisse ya Gatenga ikaba izwiho kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana.

Horeb Choir izifatanya n’andi makorali abarizwa kuri iyi Paroisse mu materaniro atatu ndetse izanifatanya na Korali zavuzwe haruguru mu giterane kizakomeza nyuma y’amateraniro.

Rev Pastor Kanamugire Theogene na Pastor Bwate David Umushumba w’itorero rya Sgeem bakaba aribo bagabura n’ijambo ry’Imana.

Kuri ubu itorero rya Gatenga rikaba rigeze kure imirimo y’inyubako y’urusengero ruzaba rumwe mu nsengero zijyanye n’icyerekezo. Kuri ubu inyubako igeze kure dore ko batangiye kumena dare n’inkingi zikaba zihagaze aho imirimo imaze gukorwa ifite agaciro ka Miliyoni 140 Frw. Uru rusengero rukaba rufite agaciro ka miliyari imwe na Miliyoni magana ane.

Umushumba wa Paroisse ya Gatenga yashishikarije abantu bafite ishyaka ry’umurimo w’Imana by’umwihariko aba postes ba Gatenga bari mu duce dutandukanye tw’u Rwanda no hanze yatwo gushyigikira uyu mushinga wo kubaka urusengero hagamijwe gukomeza kuzana intama zazimiye kuri Kristo.

Horeb Choir nyuma yo kubura umuririmbyi wayo Prudence Niyonkuru ikomereje ivugabutumwa kuri ADEPR Gatenga kuri iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.