Abantu benshi bibaza niba inzozi barota ziba zirimo ubutumwa bwihariye buva ku Mana cyangwa niba ari ibisanzwe bibaho umuntu asinziriye. Wamenya ute niba izawe zifite ubutumwa buvuye ku Mana cyangwa niba ziri aho gusa?
Umwanditsi Mandy Owen avuga ko Bibiliya igaragaza ko Imana ishobora kuvugana n’abantu mu buryo butandukanye, harimo n’inzozi n’amayerekwa.
Yifashishije amagambo yo muri Yobu 33:14-15 avuga ko: "Imana ivuga rimwe, ikongera ikavuga ubundi, nubwo abantu batabyitaho.
Ivugira mu nzozi no mu mayerekwa ya nijoro, igihe abantu baba basinziriye cyane ku buriri bwabo," Owen avuga ko mu mateka ya Bibiliya, Imana yakunze gukoresha inzozi kugira ngo itange ubutumwa, iburire abantu cyangwa ibereke icyerekezo.
Yatanze urugero rwa Farawo na Nebukadinezari, bose barose inzozi zifite ubutumwa bw’ingenzi bwasabaga gusobanurwa.
Yagaragaje ko hari abantu batinya guha agaciro inzozi kubera ko hari abazikoresha nabi cyangwa bakazihuza n’ibikorwa by’ubupfumu n’indi myizerere itajyanye n’Ijambo ry’Imana. Gusa, ngo ibyo ntibikwiriye gutuma abantu birengagiza burundu uburyo Imana ishobora kubavugisha.
Nk’uko abisobanura, inzozi zishobora kuba zifite ubutumwa bwihariye zikunze kugira ibintu bimwe na bimwe biziranga. Akenshi umuntu akomeza kuzizirikana igihe kirekire nyuma yo gukanguka, kandi zikamukora ku mutima ku buryo yumva akeneye gusenga no gushaka kumenya icyo zisobanura.
Ati: "Niba inzozi zikomeza kukugarukamo cyangwa ntuzibagirwe byoroshye, bishobora kuba ari ubutumire bwo kwegera Imana no kuyisaba kugufasha gusobanukirwa icyo ishaka kukubwira."
Yibukije kandi ko ibisobanuro by’inzozi byose bigomba kugereranywa n’Ibyanditswe Byera, nk’uko 1 Yohana 4:1 ibivuga, kugira ngo umuntu atayobebywa n’ibitekerezo bye cyangwa n’ubundi buyobe.
Mu buhamya bwe bwite, Owen yavuze ko mbere yo gutangira umurimo wo kubwiriza yakundaga kurota ibijumba inshuro nyinshi mu buryo butandukanye. Izo nzozi zamuteye kwibaza cyane icyo zisobanura, bituma amara igihe kinini asenga asaba Imana kumwereka ubutumwa bwazo.
Nyuma y’umwaka asenga kandi ashakisha ibisobanuro, yavuze ko yumvise Imana imusobanurira ko ibyo bijumba byashushanyaga uburyo yari ari gukurira mu bwihisho no mu gutegurwa n’Imana kugira ngo izamukoreshe mu murimo wayo igihe gikwiriye.
Yasoje asaba abantu bafite inzozi zibakora ku mutima cyangwa zikabagumamo igihe kirekire kwegera Imana bayisaba ubwenge n’ibisobanuro, aho guhita bazirengagiza cyangwa ngo bazifate nk’izidafite icyo zisobanuye.
Ku bwe, inzozi zishobora kuba uburyo Imana ikoresha itumira abantu kugirana na yo umubano wa hafi no kurushaho kuyishaka.