× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya akamaro k’umuneke karimo kugabanya agahinda gakabije no kurwanya nicotine iba mu itabi

Category: Health  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Menya akamaro k'umuneke karimo kugabanya agahinda gakabije no kurwanya nicotine iba mu itabi

Imana yaremye ibyo kurya byinshi birimo imbuto. Imbuto zose zigira umumaro ukomeye ariko byagera ku muneke bikaba akarusho.

Biragoye ko hari umuntu wakubwira ko mu byo kurya yanga, mu mbuto ziribwa yanga umuneke uza imbere. Keretse aramutse yitwaje ko ubamo isukari, akayikabiriza akayita nyinshi, iyo ikaba impamvu nyamukuru yo kutarya umuneke. Muri iyi nkuru, turagaruka ku kamaro k’umuneke karimo no kurwanya ingaruka z’itabi.

Urubuto rw’umuneke rufasha mu kugabanya agahinda gakabije abakoresha indimi z’amahanga bita depression. Mu muneke habamo ikitwa tryptophan, iyi ikaba ifasha mu kugabanya no gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

Aka gahinda ushobora kuba wagatewe n’ibintu bitandukanye, kandi buri wese agira urwego rw’agahinda rutandukanye n’urw’undi. Ariko ku bagira ibibazo by’ihungabana kubera agahinda gakabije ni iby’ingenzi kurushaho ko barya umuneke inshuro nyinshi, ihame rikaba kwira bawuriye.

Kurya umuneke byongerera umubiri imbaraga. Kubera isukari y’umwimerere iba muri uru rubuto, iyo uriye ibiri kandi minini uba ushobora kubona imbaraga wakoresha mu gihe k’iminota 60 ni ukuvuga mu isaha, kuzamura. Ibi ni iby’ingenzi kurushaho ku bantu bakoresha imbaraga nyinshi bari mu kazi. Mu masaha yo kurya byaba byiza bahereye ku mineke mbere yo kugasubiramo, kuko mu mazi atakara (ibyuya) haba harimo isukari. Iyo uwuriye uba uyigaruje.

Imineke ifasha ubwonko gukora neza. Ikungahaye kuri potassium na magnesium, iyi ikaba ari imyunyu ifasha ubwonko kugira ikerekezo kizima ndetse no gukora neza. Ku bantu bakora akazi kabasaba gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, abakora imibare n’abandi bakoresha ibitekerezo cyane kurusha uko bakoresha imbaraga z’amaboko mu kazi kabo, ni iby’ingenzi ko batibagirwa kurya imineke buri munsi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Yvette Sandrine, bugaragaza ko umuneke urinda inwara za hato na hato. Ku muntu urwaragurika ni ngombwa kurya umuneke kuko ubamo ama antioxidants arwanya umwanda wose uba winjiye mu mubiri w’umuntu mu buryo bwo kuwusohora. Gusohora uyu mwanda mu mubiri bishobora kugufasha kwirinda indwara zirimo iz’umutima, diyabete na kanseri.

Uru ni urubuto rwiza cyane ku bantu bakoresha itabi bananiwe kuricikaho cyangwa baricitseho ariko bakaba bakirwana n’ingaruka zaryo. Imineke izwiho kurwanya uburozi buva mu itabi buzwi nka nicotine.

Ubu burozi ni bwo butuma ribata umuntu ntabashe kuricikaho, yanarireka agatima kagahora karehareha. Kurya imineke kenshi gashoboka, nibura ibiri minini ku munsi, bigabanya nicotine mu mubiri, uwarinyagwa akaba yashobora kuricikaho.

Imineke ibiri ku munsi yaguhindurira ubuzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.