× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana Yaremye Ubwonko mu Buryo Bushobora Guhinduka: Byinshi Ubushakashatsi Bwagaragaje

Category: Health  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Imana Yaremye Ubwonko mu Buryo Bushobora Guhinduka: Byinshi Ubushakashatsi Bwagaragaje

Ubushobozi bw’ubwonko bwo guhinduka, buzwi nka neuroplasticity, bugaragaza uburyo Imana yaremye abantu ngo bashobore guhinduka, ku buryo umunyabyaha atekereza guhinduka akaba umuntu mwiza.

Inkuru z’abahinduye ubuzima bwabo, nk’umucuruzi w’ibiyobyabwenge washyize ubuzima bwe muri Kristo, umugore wahoze ari inzererezi akaba umuvugabutumwa (Cheri Peters), n’umusore watsinze imico yo kunywa ibiyobyabwenge akabona umunezero, zigaragaza ubushobozi bw’ivugururwa rikorwa mu bwonko.

Ubuhamya bwa Dr. Ben Carson, wize ashyizeho umwete akaba umuganga ukomeye bugaragaza ko ubushobozi bwo kubabarira abakoze icyaha gikomeye ari wowe bagikoreye na bwo bugaragaza ko ubwonko bugira ihinduka rikomeye, kuko ngo hari ubwo buba bukorewemo n’imbaraga z’Imana.

Siyansi na yo yemeza ko ubwonko bushobora kwiyuburura, gukora imitsi mishya, no gukosora ibyangiritse. Ibintu nk’ibikorwa byiza byo gusinzira neza, kumva umuziki no gufata igihe cyo kwiyiriza (fasting), bifasha cyane mu kuzamura ubushobozi bw’ubwonko.

Ijambo ry’Imana, nk’uko tubisanga mu Baroma 12:1-2 na Yohana 3:3, ryerekana uburyo guhinduka no kuvuka bundi bushya bihurirana n’uburyo ubwonko bwiyuburura, bigafasha guhindura imyitwarire mibi no gushyira imbere umugambi w’Imana.

Porogaramu za 3ABN nka Dare to Dream Network na A Multitude of Counselors zihuza ukwemera na siyansi, zerekana uburyo bwimbitse bwo guhinduka mu bwenge no mu mutima, bigaragaza ko impinduka zishoboka, kandi byasezeranyijwe binyuze ku Mana.

Iyi nkuru dukesha Christian Post ihishura ko mu gihe umuntu wese akiriho aba afite ubushobozi bwo guhinduka, yaba ari mubi akaba yahinduka akaba mwiza, nubwo bitasaba ko abwirizwa kenshi. Aho ari, abo babana, ibyo yanyuzemo, ibyo yifuza n’ibindi, bishobora guhinduka, uwari umunyabyaha akizera Yesu bitewe n’uko ubwonko bw’abantu bose buremwe.

Ni yo mpamvu mu gihe ukiranuka muri iki gihe udakwiriye kugira uwo ucira urubanza, kuko nawe wasanga waravutse utizera Imana, ukaba utangiye kuyizera ukuze. Izo mpinduka zabaye mu bwonko bwawe zaba no ku bandi.

Ubwonko buremwe mu buryo butangaje, bushobora guhinduka uwari umunyabyaha akaba umuntu mwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.