× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Roho nzima mu mubiri muzima: Menya uko wakoza amenyo yawe neza ntuzicuze, Abefeso 5:29

Category: Health  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Roho nzima mu mubiri muzima: Menya uko wakoza amenyo yawe neza ntuzicuze, Abefeso 5:29

Koza amenyo nabi ni ikintu ushobora kwicuza uramutse uyogeje nabi ugahura n’ingaruka mbi cyane zirimo no kwangirika kw’ishinya yawe. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose.

Ibivugwa muri iyi nyandiko, ni ibyo Irène Bagahirwa ukora mu gashami ko kurwanya ibikomere by’umubiri, ubumuga n’uburwayi bwo mu kanwa muri RBC yatangaje.
Yagize ati: “Ubundi byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa.

Ubushakashtsi bwagaragaje ko umuntu yagakwiye koza amenyo kabiri ku munsi nibura. Akimara gufata ifunguro rya mu gitondo, na mbere yo kujya kuryama amaze gufata amafunguro yose ya nijoro. Koza mu kanwa neza ni ugukoresha umuti w’amenyo urimo umunyungugu witwa ‘Fluoride’, ndetse n’uburuso bw’amenyo butarengeje amezi atatu.

Koza mu kanwa nanone nta bwo ari nko guhanagura inkweto cyangwa koza inkweto. Uba ugomba koza gake gake kugira ngo utangiza ishinya. Uburoso bwangiza ishinya iyo ukoresheje imbaraga nyinshi. Uba ugomba kubikora ku buryo utangiza ishinya.

Ikindi ni ugukora ku buryo ibiryo byafashe hagati y’amenyo ubikuramo. Ushobora gukoresha uburoso bw’amenyo cyangwa akagozi kabugenewe bacisha hagati y’iryinyo n’irindi kugira ngo ibyafashe hagati y’amenyo bivemo, kuko bishobora gusigaramo bikaba byakwangiza amenyo n’ishinya.

Dukangurira imiryango kwita ku isuku yo mu kanwa cyane cyane babitoza abana kwita bakabigira umuco. Turimo kongera umubare w’abaganga. Uburwayi bwo mu kanwa bushobora kwirindwa ndetse no kuvurwa neza mu gihe umuntu yivuje hakiri kare. Urwego rw’ubuzima rukomeje kwigisha no kongerera ubumenyi abavuzi b’indwara zo mu kanwa.

Twegereza abaturage serivisi kugira ngo bajye bazigeraho bitabagoye. Mu mavugurura yakozwe, mu byo umujyanama w’ubuzima agomba kujya akora, harimo no kujya akangurira abantu kwirinda indwara zo mu kanwa, bita cyane ku isuku yo mu kanwa. Ikindi akorana n’inzego z’ubuzima zibegereye.”

Muri iki gihe, RBC ikangurira Abanyarwanda bose kwivuza hakiri kare. Ikindi isaba abantu kujya kurebesha mu kanwa n’iyo haba hatabakurya, nibura rimwe mu mwaka.

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), igaragaza ko abaganga b’amenyo (Dentists) bavuye kuri 242 muri 2019, bagera kuri 274 mu 2022.

Abagiye mu bitaro kwivuza amenyo n’ishinya mu 2022 banganaga na 344,763, bakaba biyongereye kuko mu mwaka wawubanjirije, ibitaro byari byakiriye 147,553 bari baje kwivuza amenyo n’ishinya. Ivuga ko ifite gahunda yo kongera abaganga b’amenyo kuko bakiri bake mu Rwanda.

Bibiliya igira iti: “Kuko nta muntu wakwanga umubiri we…”-Abefeso 5:29. Niba woza amenyo yawe neza, witonze, ukayoza buri uko urangije kurya, nibura ukabikora kabiri cyangwa ukarenza buri munsi, ukunda umubiri wawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.