× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Na n’ubu ntibiramenyekana neza iby’umukobwa wiga muri Kaminuza y’i Huye wishe umwana yabyaye

Category: Health  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare

Na n'ubu ntibiramenyekana neza iby'umukobwa wiga muri Kaminuza y'i Huye wishe umwana yabyaye

Muri iki gitondo, abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, baba muri Hostel ya Bengaze (Inzu ya Kaminuza icumbikira abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye) babujijwe gusohoka ngo bage hanze kuko bari mu iperereza ngo bamenye uwishe umwana.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwahageze, ruri gushakira ahantu hose ngo rumenye iby’uwo ruhinja rwatawe ahajugunywa imyanda (puberi).
Paradise yagerageje kuvugana n’umwe mu banyeshuri baba muri iyi hostel utashatse ko izina rye rishyirwa muri iyi nkuru ayitangariza ibi bikurikira:

“Nabyutse mu gitondo nk’ibisanzwe nsanga muri Hostel harimo akavuyo kenshi, abantu basakuza bidasanzwe. Umukobwa tubana we yari yabyutse kare, we afite amakuru. N’uko ndamubaza nti ‘habaye Iki?’ Ambwira ko RIB yahageze kwiga byasubitswe.

Yambwiye ko hari umukobwa uba muri B wakuyemo inda, kuko twe tuba muri A, (B ni inyubako imwe na A ikaba indi nyubako muri Bengaze) umwana akamuta muri puberi ijugunywamo imyanda kuko ubwiherero bakoresha ari bwa bundi bwa kizungu bakoresha bicaye, imyanda igatwarwa n’amazi, yabuze uko yamujugunya aba amubitse muri puberi.”

Undi na we wanze ko izina rye rishyirwa muri iyi nkuru yavuze ko ‘uwo mubyeyi (umunyeshuri wiga muri Kaminuza) yakuyemo umwana w’amezi hagati y’atanu n’arindwi.

Uyu munyeshuri yagerageje no kuvugana n’inshuti ye iriyo, (kuko batemerewe gusohoka) imubwira ko abakora isuku ari bo bamubonye muri iri joro ryakeye bagahita babimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza, na yo ikabimenyesha inzego z’ubugenzacyaha RIB. Ikibabaje ngo uyu mwana yari umuhungu kandi afite ibice by’umubiri byose.’

Kuri ubu, abakozi ba RIB bari gupima bahereye ruhande, buri mukobwa wese uba mu nyubako Bengaze A, ahabonetse uru ruhinja, ngo barebe niba bamenya uwabikoze kuko ntaramenyekana.

Ibiri kuba muri iyi minsi biri gusohoza ubuhanuzi bwa Pawulo mu ibaruwa ya kabiri yandikiye Timoteyo. “kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, (2 Timoteyo 3:2).”

Ibikubiye mu murongo wa mbere kugera ku wa gatanu muri iki gice cya gatatu biragaragaza ko iyi minsi y’imperuka ibyo yavuzweho biri gusohora kandi uyu mukobwa ni urugero.

Paradise irahabaye ngo ikomeze gushakisha amakuru kuri iki kibazo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.