× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Waba uzi umugabo utabara adatabajwe? Alicia na Germaine bamusobanuye mu ndirimbo bise ‘Wa Mugabo’

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Waba uzi umugabo utabara adatabajwe? Alicia na Germaine bamusobanuye mu ndirimbo bise ‘Wa Mugabo'

Abahanzi Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine bazwi nk’itsinda rya Alicia na Germaine, bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise "Wa Mugabo", umugabo utabara bitabaye ngombwa ko atabazwa.

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 18 Ukuboza 2024, bayitirira iya 2025 kuko uyu mwaka usa n’uwarangiye. Ni iyo kwinjiza abantu mu mwaka wa 2025 bari mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko bashimira ’Wa Mugabo’ utabara abamwiringira atagishije inama.

Nk’uko baririmba, burya iyi si yakwihakana, ukabura na hamwe ugana, inshuti magara ashwi da, inkuru yawe mbi ikimikwa, amaso yawe akaraba akarabira, warira ijwi ryawe rigahera rigaherera, ugataka ngo ayiii, ndazibamba nzijyana he? Ari yo ndirimbo yawe, umena ishyamba uhinguranya irindi, wuhanya usiganwa n’ibihe, nta gisubizo wigeze yemwe nta n’ihumure, nyuma Wa Mugabo wabaye ubukombe mu mahanga yose akakwibuka atibukijwe. Uwo Mugabo, atebutswa n’isheja rye agatabara nta mugaba, nta n’inama n’imwe agishije.

Ni indirimbo yanditswe na Alicia na Germaine. Yatunganyijwe mu majwi na ABA Music, mu gihe amashusho yayobowe na Director Big Nem, byose bikaba byaragenzurwaga na Papa wabo witwa Ufitimana Innocent.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, ni abakobwa babiri bavukana bo mu Karere ka Rubavu, bakaba bakora nk’itsinda rya Alicia na Germaine ku muyoboro wa YouTube n’ahandi hose ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, Spotify, Instagram, YouTube, Boom Play n’ahandi.

Ufitimana Alicia ni we mukuru, ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho yiga ‘Ubuganga.’ Undi ni murumuna we witwa Ufitimana Germaine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo ku kigo cya Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Aba bakobwa bombi bemeza ko bakuze bakunda kuririmba. Ufitimana Alicia aganira na Paradise yagize ati: “Turi itsinda turaririmba, turirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Turamya Imana binyuze mu ndirimbo kandi dukunda kuririmba kuko tugamije kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku Isi yose, dufasha ba bandi batabona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu nzu y’Imana, tukabafasha mu buryo bw’indirimbo zirimo ubutumwa bwiza.”

Bombi ni Abakristo muri ADEPR bakaba baratangiye kuririmba kera nk’uko babyemeje bagira bati: “Gusa mu mwaka wa 2022 ni bwo twatangiye kuvuga ko twajya muri “Studio” tugakora indirimbo, kuko mbere twabikoraga bisanzwe mu rusengero”.

Nk’uko babishimangira, babonye ko kuririmbira Imana ari umurimo mwiza cyane. “Bibamo umugisha kandi nyine akenshi uba uri gusana imitima y’abantu yababaye, uri kubahumuriza, cyangwa ugafasha wa muntu udafite umwanya uhagije wo gusoma Bibiliya, ukaba wayimusomera mu ndirimbo ugasanga bibaye byiza. Rero kuririmba ni ibintu byiza cyane ni yo mpamvu tutigeze dushidikanyaho.” Bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo Urufatiro, Rugaba n’iyi bise Wa Mugabo.

Alicia

Germaine

Aba bahanzi, Alicia na Germaine bafite intego yo kugeza Ubutumwa Bwiza ku isi hose binyuze mu ndirimbo
RYOHERWA N’INDIRIMBO ’WA MUGABO’ YA ALCIA NA GERMAINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.